
Umukecuru Nyirakanama Vénantie wo mu mudugudu wa Kabere; Akagari ka Cyogo; Umurenge wa Muko, arashimira itangazamakuru ryatumye asubizwa uburenganzira ku butaka bwe yari amaze amezi agera muri atatu abwambuwe mu buryo budasobanutse kandi abufitiye icyangombwa.

Ni uburenganzira ku butaka yari yarambuwe n’inzego z’ibanze, aho yasabwe n’ubuyobozi kuzibura ubuvumo (Grotte) buherereye aho yari atuye atarahakurwa n’ibiza kuko kutahazibura biteza umutekano muke mu baturage. Ayo mazi yaburaga inzira, agasendera mu ngo z’abaturage no mu myaka yabo.
Ubuyobozi bubonye ko Nyirakanama Vénantie byamunaniye gukura icyo gitaka cyazanwe n’amazi y’isuri mu isambu ye, bwafashe icyemezo cyo guha buri muturage wese ubishoboye uburenganzira bwo kuza kwifatira kuri icyo gitaka kugira ngo haziburwe ubwo buvumo, bityo hirindwe ibiza bishobora kuzabatera mu mezi y’imvura.
N’ubwo ubuyobozi bubivuga gutya ariko siko byari biteye, ahubwo Nyirakanama yabwambuwe ku bw’inyungu z’umukuru w’umudugudu n’abo bari basangiye kumwangaza.

Yagize ati: “Ubutaka ni ubwa njye kandi mbufitiye n’icya ngombwa cya burundu nubwo nahakuwe n’ibiza ariko ni mu kwanjye. Niba imvura iguye ntayihamagaye igakoyora ibitaka mu musozi, ikabizana mu kwanjye, ni manu Imana iba yanyihereye kandi ubwo buvumo bavuga nta buhari niyo mpamvu nanjye amazi yahanyimuye ariko ibyo bitaka nanjye nabyikuriramo kandi nsanzwe mbyikuriramo.”
Nyirakanama yakomeje abwira Karibumedia.rw ko bamwambuye ubwo burenganzira ku butaka bwe kubera ngo yubakiwe na Leta ko ubwo butaka bugomba guhabwa abaturage bakabubyaza umusaruro babumbamo amatafari yabo bayagurisha abo bishakiye, aho kubukoresha mu nyungu rusange.
Yagize ati: “Ubutaka bwanjye ubuyobozi bwabugabije abaturage bwitwaje ngo ko ntashoboye gutwara icyo gitaka bavugaga ko aricyo cyazibye ubuvumo kandi nzi neza ko ntabuvumo buba mu isambu yanjye. Narirukanse njya ku murenge ntibagira icyo bamarira ndetse no ku karere biba bityo ari nayo mpamvu nitabaje abanyamakuru.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Cyogo, Itangishaka Marie Chantal yemereye Karibumedia.rw ko Nyirakanama yambuwe uburenganzira ku butaka bwe kubera ko atubahirizaga ibyo yategetswe n’ubuyobozi.
Yagize ati: “Nibyo koko Nyirakanama twamwambuye ubwo burenganzira kubera ko twamubwiye gusibura ubuvumo bwari bwazibijwe n’isayo yazanwe n’isuri noneho twemerera abaturage buri wese ushoboye ko yaza akitwarira kuri icyo gitaka kugira ngo twirinde ko imvura yagwa amazi akabura aho anyura agateza ibiza mu baturage ariko niba yumva yabikora ubwe, abo baturage nk’uko ari twe twabahaye ubwo burenganzira twabahagarika noneho Nyirakanama agasubirana ubwo burenganzira.”

Gitifu Itangishaka Marie Chantal yabajije Nyirakanama niba agiye kubikora mu gihe cy’ukwezi kumwe akaba yabirangije, Nyirakanama arabyemera maze hakorwa inyandiko mvugo y’ibyo Nyirakanama yiyemeje igira iti: “Twebwe ubuyobozi bw’Akagari ka Cyogo, tugiranye amasezerano na Nyirakanama Vénantie ko agiye gusibura ikibare kiri mu isambu ye kuko hatera ibiza abahatuye, akaba ahawe ukwezi ko kubikuraho, bikazaba byararangiye tariki ya 12/06/2026, waba utarahasibura, abaturage bakazaryikuriramo.”
Aya masezerano akimara gukorwa no gushyirwaho imikono n’abayagiranye ndetse n’abatangabuhamya, umunyamabanga nshingwabikorwa, Itangishaka Marie Chanta yahagaritse ku mugaragaro abaturage bari barahawe uburenganzira bwo gutwara icyo gitaka aho yagize ati: “Nk’uko mwari mwarahawe uburenganzira bwo gutwara icyo gitaka, na none murahagaritswe kuva iyi saha kugira ngo nyirabwo Nyirakanama aryikuriremo ariko ukwezi nikurangira atarabikuramo tuzongera tuhabasubize mu bikore. Ariko uzafatirwamo kuva uyu munsi azafatwa nk’umujura.”

Aha ni naho ikibazo cyarangiriye maze Nyirakanama ashimira ubuyobozi n’itangazamakuru ariko kandi anabizeza ko ibyo yemereye ubuyobozi agiye kubishyira mu bikorwa mu maguru mashya.


Yanditswe na SETORA Janvier.
