Ikigo cy’amashuri abanza cya Karangara giherereye mu murenge wa Rugarama; Akagari ka Karangara, ni mu ntanzi z’ikirunga cya Muhabura. Ku wa 05/05/2026, inkuru yamenyekanye ko ushinzwe umutungo w’ikigo “Comptable” byageze mu masaha yo kurya yinjira muri buri shuri asoma amazina y’abanyeshuri batarafata ifunguro rya Saa sita, ategeka ko bahagarara imbere bagafotorwa.

Ubwo Umunyamakuru wa Karibumedia.rw yamenyaga iyi nkuru yaratembereye yerekeza ku kigo cy’ishuri, mu nzira yahuraga n’abana ndetse n’ababyeyi aganira nabo. Umwe mu babyeyi b’abana utarashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko buri mubyeyi asabwa amafaranga igihumbi yo kunganira ifunguro umwana ahabwa ariko ko hari ubwo uhafite nk’abana batatu atayabonera rimwe.
Yagize ati: “Nk’ubu dusabwa amafaranga igihumbi yo kunganira ifunguro umwana afatira ku ishuri Saa sita, hari ubwo umuntu uhafite nk’abana batatu amafaranga atabonekera rimwe. Icyo gihe wishura ayo ufite, buhoro buhoro bose ukabishurira ariko hariya ntibatwumva. Ni icyifuzo twatanze nk’ababyeyi, hari mu nama rusange y’ababyeyi mu gihembwe cya mbere.”
Kontabure avugwaho gusuzugura ababyeyi n’abarimu.
Mu gushaka kumenya niba uriya Comptable ibimuvugwaho aribyo, twabonanye n’abarimu bamwe badutangariza ko Comptable yahemukiye abana ndetse ko nabo byabababaje. Bigera aho batwereka amafoto y’abana bimwe ibiryo, ibi byatugaragarije ko hari ikibazo gikomeye hagati y’ababyeyi; Abarimu n’ubuyobozi bw’ikigo “Comptable”. Umurimo w’uburezi, usaba ubufatanye n’ubwuzuzanye ku mpande zose kandi umwana akagaragarizwa urukundo.
Mwarimu yagize ati: “Byaratubabaje kubona comptable abuza abana kurya kubera igihumbi, akabikora amaze kubereka ibiryo ndetse binagaragara ko bashonje. Twibajije ngo yari yatetse ibingana iki? Iyo abohereza bakigera ku ishuri cyangwa akabareka bakarya, bajya gutaha akabateguza ko nta mwana uzongera kurya atishuye ndetse akabatuma ababyeyi”.
Yakomeje agira ati: “Nta muntu w’umurezi wakora biriya, wasanga no mu mibare ye yo muri stok igaragaza ko abana bose bariye (Ko batabire, ibyo Leta yabageneye birihe?” Kutishura igihumbi ni ikosa ry’ababyeyi, kiriya gihano nticyari guhabwa abana kuko mbona Comptable yarakoze icyaha.”

Ikigo cy’amashuri abanza cya Karangara kuri ubu kiyobowe by’agateganyo na Bwana SEKABANZA Emmanuel, uwari umuyobozi wacyo yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru “Pansion”. Ku wa 08/05/2026 nibwo twaganiriye n’umuyobozi w’agateganyo w’icyo kigo, adutangariza ko nawe yabibwiwe atyo ariko ko atari yabiganiraho na comptable.
Yagize ati: “Uwo munsi ntabwo nari mu kigo ariko bukeye narabyumvise, kugeza ubu sindamubona ngo tubiganire. Urabona ko n’uyu munsi tutize kuko dufite ibirori kuri Paroisse ya Kinoni, ni ibirori bisoza icyumweru cy’uburezi muri Kiriziya Gaturika. Nyuze hano gufata agenda, nzabiganiraho nawe n’abarimu ku wa mbere.”
Umunyamakuru yifuje kumenya bizagenda bite ngo ababyeyi batabire nta guseta ibirenge, kwishura umusanzu wunganira ifunguro umwana afatira ku ishuri? Dore ko henshi uhasanga bene iki kibazo, ashaka no kumenya uburyo ikigo gikora ubukangurambaga ndetse n’uburyo hakemuka ibibazo byavuka bitewe n’umwarimu cyangwa undi mukozi mu kigo.
Mu mwanya muto w’ikiganiro, umuyobozi wungirije w’ikigo n’ubwo byagaragaraga ko yihuta yarihanganye turavugana.

A. Yadutangarije uburyo bune bushoboka mu gushishikariza ababyeyi kwishura uriya musanzu, aribwo:
1. Ababyeyi basanzwe babizi kuko babibwirwa mu nama rusange, iyi nama iba buri gihembwe gusa iheruka mu gihembwe cya mbere kuko uwari umuyobozi w’ikigo yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru mu gihembwe cya kabiri. Yagiye itaraba ariko turimo kuyitegura ngo I’ve muri iki gihembwe cya3;
2. Uburyo bwa kabiri, ni ugutuma abana kubwira ababyeyi ngo bayohereze. Nta wundi mupolisi dufite wo gutuma ku babyeyi, uretse umwana;
3. Uburyo bwa gatatu, dufite urutonde rw’ababyeyi na nimero za telefoni zabo. Turabahamagara tukabibutsa;
4. Uburyo bwa kane, duhereye ku rutonde rw’ababyeyi n’umwirondoro “Umurenge; Akagari n’Umudugudu ndetse n’umuryango wa ngobyi”. Uwo tubona ko atitabira gutanga umusanzu, dukora urutonde tukarwoherereza Umukuru w’Umudugudu umuyobora ndetse n’Umuyobozi w’Umuryango wa ngobyi. Aba bayobozi bombi badufasha gushishikariza ababyeyi kuwishura.

Aha yagize ati: “Nk’uko mbisobanuye, nta mwana ukwiye kwirukanwa cyangwa ngo abuzwe gufata ifunguro kubera uyu musanzu. Buriya buryo bwose burakoreshwa kandi ababyeyi bakumva, niba comptable yarabikoze ni amakosa akomeye yakoze tuzabiganiraho ku buryo bitazasubira.”
B. Umuyobozi w’ikigo yakomeje adusobanurira imiterere y’inzego z’ubuyobozi bw’ikigo n’uburyo ibibazo bivutse bikemurwa:
1. Inteko rusange nirwo rwego rukuru ruyoboye ikigo, rugizwe: Na Président n’umwungirije “Vice Président” b’inama y’ababyeyi; Umwanditsi “Secrétaire” w’inama y’ababyeyi ni Directeur; Abajyanama2 “Ababyeyi2 bahagarariye abandi”; Abarimu2 bahagarariye abandi; Abanyeshuri2 bahagarariye abandi “Doyin na Doyenne” na Nyir’ikigo ariwe “Padiri”.
2. Ikigo kandi gifite komite Ngengamyitwarire “Comité de sage”, igizwe: Président “Mwarimu”; Umwanditsi “Mwarimu” n’abajyanama2, iyi komite ifasha gukebura no kugira inama uwo babona witwaye nabi.
3. Mu kigo kandi hari komite de displine, igizwe: Président, ni Umubyeyi; Umwungirije “V/ Président”, ni Umwarimu; Umwanditsi, ni Umwarimu n’abajyanama2, ni ababyeyi. Aba bafite inshingano yo kwihanangiriza umwarimu ku makosa cyangwa imyitwarire mibi bimugaragaraho, iyo yanze kwikosora ashikirizwa urwego rw’ubuyobozi ku murenge. Umuyobozi w’ikigo akaba umuhuzabikorwa n’umugenzuzi w’ishirwa mu bikorwa by’ibyemezo byose byafashwe na komite zombi “Sage na Displine”.
Umuyobozi w’ikigo yasoje agira ati: “Hamwe n’izo nzego turafatanya twese, tugakemura ikibazo cyavutse. Igisigaye ni ukumwegera, tuzaganira kandi ndizera ko bizakunda. Nta munyeshuri uzongera kuvutswa ifunguro, niba yarabikoze tuzamusaba asabe imbabazi kuko ni ikosa rikomeye.”

Umunyamakuru yahamagaye Comptable, amubaza niba ibimuvugwaho “Kuvutsa abana ifunguro” aribyo. Yatsembye avuga ko ataribyo kandi ko nta nibyo azi.
Yagize ati: “Ababihimbye bafite impamvu, umubyeyi tumusaba kwishurira umwana amafaranga 975 yunganira ifunguro afatira ku ishuri yonyine naho ibindi ntabyo nzi.” Agerekaho ko bashobora guha umwana bombo, akavuga ibitaribyo.
Umwana akwiye kurindwa ihohoterwa iryariryo ryose. Kwereka umwana ibiryo; Ukamubwira ko atarabirya, ukagerekaho kumufotora ndetse ukamwohereza mu rugo bisobanuye iki? Ni inkeke no kumuhohotera.

Itegeko ku burenganzira bw’umwana ribivugaho iki?
Itegeko n° 71/2018 ryo kuwa 31/08/2018 rigena uburenganzira bw’umwana no kumurinda ihohoterwa. Ingingo ya 5: Kureshya kw’abana Abana bose barengerwa kimwe nta vangura iryo ari ryo ryose. Icyakora, ibyemezo n’ingamba byihariye bifatiwe abana bafite ibibazo byihariye ntibifatwa nk’ivangura.
Ubuyobozi bw’Umurenge bubivugaho iki?
Twahamagaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama kuri téléphone ye ngendanwa ntitwamubona, gusa twari twamwandikiye n’ubutumwa bugufi ntiyabusubiza.
Ikindi umunyamakuru yanenze, n’ubwo umuyobozi w’agateganyo w’ikigo cy’ishuri yari yagerageje kumuvugisha ariko twamubajije umubare w’abanyeshuri arajijinganya, kugeza ubu amakuru dufite twahawe n’umwe mu barimu tutashatse gutangaza amazina ye, yatubwiyeko bari hagati 1,400_ 1,200. Ntitwiyumvisha impamvu abayobozi b’ikigo badashaka gutangaza umubare w’abanyeshuri bafite kuko si uyu muyobozi wenyine!?
Birakenewe ko imyitwarire y’abafatanyabikorwa mu rwego rw’uburezi isubirwamo, tumaze igihe twumva ngo mwarimu yakubiswe n’umunyeshuri; Abarimu barwanye hagati yabo n’ibindi…, Ibi byose bikorerwa mu kigo umwana areba, noneho ni wa mwana n’ubundi wavuye iwabo hari amakimbirane mu muryango. Ibi byose nibyo bigira ingaruka mu burezi, hakenewe igisubizo n’umuti ukwiye ku kibazo cy’uburezi. Igihe cyose umwana agomba kwitabwaho no kugaragarizwa urukundo.

Karibumedia

