Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri, ni Umusingi w’Ireme ry’Uburezi/ Dr. Nelson MBARUSHIMANA

August 20, 2026

MUSANZE: Ubufatanye buzazamura ubumenyi n’ubuhanga mu bukerarugendo bushingiye ku muco

August 19, 2026

BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu

August 17, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri, ni Umusingi w’Ireme ry’Uburezi/ Dr. Nelson MBARUSHIMANA
  • MUSANZE: Ubufatanye buzazamura ubumenyi n’ubuhanga mu bukerarugendo bushingiye ku muco
  • BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu
  • MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi
  • MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi
  • Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya
  • RWANDA: Urwagwa; Ikigage; Ubushera n’umutobe ntibyaciwe ahubwo bigomba guteguranwa isuku
  • RWANDA: Imyiteguro yo ” Kwita amazina” Abana b’Ingagi 22 mu 2026 irarimbanije
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » NYABIHU: Abaturage bo mu murenge wa Rugera baratabaza k’ubw’akarengane bashobora guhura nako
Ubukungu

NYABIHU: Abaturage bo mu murenge wa Rugera baratabaza k’ubw’akarengane bashobora guhura nako

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasMay 3, 2026Updated:May 3, 2026101 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Nyarutembe; Umurenge wa Rugera mu karere ka Nyabihu, baratabaza inzego zibishinzwe ngo barenganurwe kuko ngo bagiye kwamburwa ubutaka bwabo nta ngurane ikwiye bahawe.

Ngo ni ikibazo gihangayikishije cyane cyane abaturage bafite umutungo utimukanwa muri kariya kagari ngo basabwa kwimurwa niba badashobora guturana n’abandi mu nzu zizahubakwa mu buryo bw’umudugudu w’icyitegererezo (Model Village) aho hubakwa inzu igaturamo imiryango ibiri cyangwa ine zizwi nka “Two in one or Four in One).

Baganira na Karibumedia.rw, aba baturage bavuga ko batigeze babarirwa imitungo yabo itimukanwa ngo bahabwe ingurane ikwiye nk’uko biteganywa n’amategeko ahubwo ko hari abaza kubasinyisha mu ibanga kandi batarabarurirwa ngo bamenye niba ingurane bazahabwa ikwiye koko ugendeye ku mutungo wabaruwe.

Uwineza Marie Josée; Ntirikwendera Pierre Célestin; Nizeyimana Béatrice na Jérôme ni bamwe muri abo baturage baganiriye na Karibumedia.rw bagaragaza impungenge n’urujijo barimo.

Uwineza Marie Josée yagize ati: “Twifuza ko twabarirwa imitungo yacu noneho tugahabwa raporo y’umugenagaciro (rapport d’expertise) noneho utanyunzwe nayo agakoresha indi raporo inyomoza nayo izwi nka ‘Contre expertise’ mu ndimi z’amahanga kuko twumvise ko hari abantu batazwi binjiye mu kagari kacu ka Nyarutembe bakabarura imitungo yacu tudahari na n’ubu tukaba tutarabamenya none andi makuru turi kumva nuko ngo tugomba kwimurwa tukajya ahandi. Turifuza ko abayobozi bazaza mu kagari kacu bakadusobanurira kandi bakazana n’abagenagaciro tugahabwa ingurane ikwiye nk’uko amategeko abigena.”

Ntirikwendera Pierre Célestin we yagize ati: “Twumva amagambo atugwa mu matwi ngo tugiye kwimurwa ariko ntitumenye iyo tuzajya.Ese umuturage yimura undi gute, biba byagenze bite? Niba koko hari abagiye kuhatuzwa, nibaduhe ingurane ikwiye tujye gutura ahandi.”

Nizeyimana Béatrice we yagize ati: “Ejo baje kumbarurira, bahageze barambwira ngo ntibambarurira ngo ntari kumwe n’uwo twaguze. Nkifuza ko ubuyobozi bwashyira n’igitsure kubashinzwe gutanga serivisi zo guhererekanya ubutaka bakajya batanga serivisi nziza kandi neza kuko igihe cyo kubarirwa cyazagera ntarahindurizwa, ugasanga bingizeho ingaruka.”

Jérôme we yagize ati: “Ntitwishimiye ingurane baduha kuko nta mugenagaciro wigeze agera muri aka kagari ngo tumenye ko tuzabona ingurane ikwiye kuko utanyurwa n’igenagaciro ryakozwe yarinyomoza noneho hakabaho guhuza izo raporo zombi n’abagenagaciro. Bityo, tukifuza ko bataduhaye ingurane ikwiye, abo baturage batuzwa mu metero 300 uvuye ku mugezi wa Mukungwa, aho ubuyobozi bw’akarere bwagaragarije Minisitiri w’ibiza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Madame Mukandayisenga Antoinette yabwiye Karibumedia.rw ko bidashoboka gukura abaturage mu butaka bwabo nta ngurane.

Yagize ati: “Ibyo se wowe urumva bishoboka? Mu by’ukuri si ukubakura mu butaka bwabo kuko bazahabwa ingurane ku butaka budatuwe ariko bukaba ari ubutaka bwagenewe imiturire nk’uko bigaragazwa n’igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka (Master plan).”

Meya Mukandayisenga yakomeje avuga ko abaturage bigiza nkana ko amakuru bayafite kandi ahagije kuko ngo babaganirije bihagije.

Yagize ati: “Baraganirijwe cyane rwose kandi baranabyishimiye ariko uwaba avuga ibitandukanye nabyo yaba abivuga ku giti cye kuko impungenge bari bafite, bibwiraga ko bo bazimurwa bakahava hagatuzwa abandi, nyamara sibyo kuko nta muntu usanzwe ahatuye uzimurwa. Byumvikane neza ko ntawuzimurwa gutyo gusa ahubwo ubutaka buzabarurwa buhabwe ingurane ikwiye kandi ishingiye ku gaciro kabwo.”

Amategeko ateganya iki?

Itegeko n°43/2013 ryo kuwa 16/06/2013 rigenga ubutaka mu Rwanda mu ngingo yaryo ya 34 ivuga ku burenganzira busesuye bwo gukoresha ubutaka. Igira iti: “Buri muntu afite uburenganzira busesuye bwo gukoresha ubutaka bwe hakurikijwe ibiteganywa n’iri tegeko n’andi mategeko. Leta yishingira uburenganzira bwo gutunga ubutaka mu mudendezo kandi ikanarinda nyirabwo kubwamburwa ku maherere, bwaba bwose cyangwa igice cyabwo, keretse gusa mu gihe cyo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange.”

Ni mu gihe Itegeko n°007/2023 ryo kuwa 22/01/2024 rihindura itegeko n°22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamibano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi mu ngingo yaryo ya 2, agace ka 2 n’aka 3 ivuga ku ijyanye n’igenagaciro. Igira iti: “Uwishyuza, uwishyuzwa na nyir’umutungo bafite uburenganzira bwo kunyomoza igenagaciro rivugwa mu gika cya (1) cy’iyi ngingo mu gihe kitarenze iminsi 15 ibarwa uhereye ku munsi bamenyesherejweho raporo y’igenagaciro, bifashishije impuguke bahawe n’Urugaga rw’abakora umwuga w’igenagaciro ku mutungo utimukanwa mu Rwanda.

Iyo habayeho igenagaciro rinyomoza, hemezwa igiciro mpuzandengo hashingiwe ku gaciro katanzwe n’abagenagaciro bose.”

Amakuru agera kuri Karibumedia.rw ngo ni uko abagiye kuzatuzwa aha muri Nyarutembe mu murenge wa Rugera bazaba bakuwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kazirankara mu murenge wa Shyira kubera ko ngo aha bari batuye hagiye gushorwa imari hagashyirwa ikiyaga gihimbano (Lac artificiel).

Yanditswe na SETORA Janvier.

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

GICUMBI: Imurikabikorwa ryagaragaje ko abaturage badakangwa n’ibihe by’Impeshyi

July 12, 2026

U Rwanda rwashoye miliyari 48 Frw muri nkunganire ku biciro bya peteroli

July 10, 2026

GICUMBI: Hatangijwe ku mugaragaro imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere

July 9, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,833 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,593 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 20251,101 Views

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 20261,043 Views

Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri, ni Umusingi w’Ireme ry’Uburezi/ Dr. Nelson MBARUSHIMANA

By MANIRAGUHA LadisilasAugust 20, 20260

Mu kiganiro kuri Radio na TV10, cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki…

MUSANZE: Ubufatanye buzazamura ubumenyi n’ubuhanga mu bukerarugendo bushingiye ku muco

August 19, 2026

BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu

August 17, 2026

MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi

August 15, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri, ni Umusingi w’Ireme ry’Uburezi/ Dr. Nelson MBARUSHIMANA

August 20, 2026

MUSANZE: Ubufatanye buzazamura ubumenyi n’ubuhanga mu bukerarugendo bushingiye ku muco

August 19, 2026

BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu

August 17, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.