Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

Ku Isi Hari Intambara n’Amakimbirane Bigera Kuri 65

August 23, 2026

AMAJYARUGURU: Imurikagurisha si ukwerekana ibicuruzwa gusa, ahubwo ni ugusangira amakuru/ Guverineri Mugabowagahunde Maurice

August 23, 2026

Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri, ni Umusingi w’Ireme ry’Uburezi/ Dr. Nelson MBARUSHIMANA

August 20, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • Ku Isi Hari Intambara n’Amakimbirane Bigera Kuri 65
  • AMAJYARUGURU: Imurikagurisha si ukwerekana ibicuruzwa gusa, ahubwo ni ugusangira amakuru/ Guverineri Mugabowagahunde Maurice
  • Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri, ni Umusingi w’Ireme ry’Uburezi/ Dr. Nelson MBARUSHIMANA
  • MUSANZE: Ubufatanye buzazamura ubumenyi n’ubuhanga mu bukerarugendo bushingiye ku muco
  • BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu
  • MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi
  • MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi
  • Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » Leta ya Habyarimana yakoze itoteza rishingiye ku irondabwoko n’irondakarere mu burezi no mu kazi ku buryo buremereye
Politike

Leta ya Habyarimana yakoze itoteza rishingiye ku irondabwoko n’irondakarere mu burezi no mu kazi ku buryo buremereye

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasApril 18, 2026Updated:April 19, 202625 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

 

Nk’uko bigaragara mu byegeranyo bitandukanye, Leta yo kuri Repubulika ya kabiri iyobowe na Perezida HABYARIMANA Juvenal yakoze amakosa menshi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Iyi Jenoside yahagaritswe n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi, mu gihe ingabo z’amahanga n’imiryango mpuzamahanga byari byatereranye abanyarwanda. Ubu Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zihuje n’ingabo zitandukanije n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda “FAR”, zihinduka ingabo z’u Rwanda “RDF” kubera ubuyobozi bwiza.

Aya makosa yakozwe na Leta yo kuri Repubulika ya kabiri, yakomeje gukurikirana abanyarwanda kugeza ubwo uyu munsi u Rwanda rufite impunzi nyinshi hirya no hino ku isi ariko uyu munsi Leta y’u Rwanda iracyagerageza kureba uko zataha. Reka turebere hamwe ayo makosa:

Tariki 1 Kanama 1973, Habyarimana yatangaje programu y’imitegekere, ashimangira ko uburezi buzashingira ku bwoko no ku Turere, bishingirwaho mu gukumira Abatutsi kwiga no kubona akazi: ”Kwemererwa kwinjira mu mashuri yisumbuye bizashingira ku bwoko no ku turere.”

Kuki atashingiye ku buhanga ko abana bose bari abanyarwanda?

Tariki 1 Nyakanga 1982, u Rwanda rwizihiza isabukuru y’imyaka 20 y’ubwigenge, Habyarimana yongeye gushimangira ko politiki y’irondabwoko izakomeza, agira ati: “Tumaze kubona ubwigenge, abategetsi b’u Rwanda basubiye muri politiki y’uburezi, politiki nshya igamije kwigisha no kujijura rubanda nyamwinshi”.

Tariki 29 Kamena 1983, Kongere 4 ya MRND yarabishimangiye. Iyi politiki yemezaga ko Abahutu bazajya biga ku gipimo cya 89% kandi bigakurikiza za perefegitura akibanda cyane aho avuka muri Gisenyi, kimwe na Ruhengeri na Byumba; Abatutsi bakiga ku gipimo cya 10% naho Abatwa 1%. Kuki Habyarimana atumvaga ko aba bantu bose ari Abanyarwanda bagomba kwiga bakurikije abatsinze ikizami? Ni irondabwoko n’irondakarere byamuyoboraga, nibyo byabimukoreshaga.

Dore ingero z’ako karengane dusanga muri Raporo ya Minisiteri y’uburezi:
A. Abemerewe kwinjira muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda (UNR):
• 1981/1982: Hutu (H) = 974, Tutsi (T) = 168; Twa = 2;
• 1982/83 : H = 1112, T= 164, Twa = 1;
• 1983/84 : H = 1189, T= 164, Twa = 1;
• 1984/85 : H= 1360, T=142, Twa = 0;
• 1985/86: H= 1340, T= 189, Twa = 0;
• 1986/87 : H= 1250, T= 198, Twa = 1;
Umubare wose : H= 6325,T= 1037, Twa = 5

UMWAKA 1986/1987: ku banyeshuri 945 boherejwe kwiga mu mahanga, Gisenyi na Ruhengeri zari zifite 350. Iri tonesha ry’aho yavukaga niryo Habyarimana yitaga Iringaniza ry’Uturere!
• Gisenyi = 194;

.Ruhengeri = 156;
• Byumba = 137;
• Kigali = 111;
• Gitarama = 108;
• Butare = 83;
• Cyangugu = 62;
• Gikongoro = 52;
• Kibungo = 51;
• Kibuye = 47.

B. Ishuri rikuru rya Gisirikare “ESM”: Umwaka wa 1983/1984: Hutu = 124; Tutsi = 2; Twa = 0.
Abemerewe kwinjiramo muri buri Perefegitura bari bafite imyanya kuri ubu buryo : Ruhengeri = 36; Gisenyi = 20; Kigali = 18; Byumba = 16; Cyangugu = 9; Gitarama = 8; Gikongoro = 6; Butare = 5; Kibungo = 4; Kibuye = 3

IVANGURA RISHINGIYE KU BWOKO MU KAZI: Urugero rw’umwaka 1991-1992 (raporo ya Minisiteri y’umurimo):
• MINITRAPE : Hutu = 315, Tutsi = 44;
• MINAGRI : H= 1074, T= 190;
• MININTER : H= 633, T= 78;
• MINIFOPE : H=187, T= 29;
• MINIJUST : H= 143, T= 29;
• MINECOFIN : H=374, T= 88;
• MINITRANSCO : H=430, T = 90;
• COLAS : H= 815, T= 6;
• OCIR Cafe : H= 631, T= 31;
• UTEXRWA : H= 631, T= 67;
• ONATRACOM : H= 566, T= 79;
• BNR : H=496, T=54;
• MAGERWA : H= 433, T= 38;
• BCR : H=518, T=63;
• SULFO Rwanda : H= 412, T=35;
• OPROVIA : H= 313, T= 41;
• SONARWA : H=272, T=31;
• Projet DRB : H = 264, T= 14;
• ONAPO : H=244, T= 7;
• Projet CZN : H= 216, T= 42;
• RWANTEXCO : H= 159, T= 12;
• BGM : H= 156, T= 53;
• Banques Populaires : H=146, T=22;
• BRIQUETERIE Ruliba : H= 130, T= 18;
• NAHV : H= 116, T= 18;
• ASTALDI : H= 114, T= 28;
• RWANDEX : H= 100, T= 15;
• BRD : H=93, T=14.

Iyi mibare y’abatutsi ntabwo bari bafite imirimo ifite agaciro uretse mbarwa, abenshi bari abakozi bafite imyanya iciriritse n’iyo babaga barize bafite impamyabushobozi n’ubumenyi, abandi ari abashoferi; Abapalanto; Abandikisha imashini; Abakora mu busitani; Amagaraji n’ahandi… Ibitabo bimaze kwandikwa ku bwinshi bivuga kuri aka karengane. Ikinini ni icya Hon. Antoine Mugesera “IMIBEREHO Y’ABATUTSI KURI REPUBURIKA YA MBERE N’IYA KABIRI”, (Kiboneka mu Ikirezi Library).

Abamaganye iyi politiki y’irondabwoko n’irondakarere ya Habyarimana barishwe, abandi baratotezwa bikomeye. Urugero ni Padiri Silvio SINDAMBIWE wayoboye Kinyamateka kuva 1983, afatanya n’abanyamakuru barimo: Philbert Ransoni; Anastase Seruvumba; Tewowdori Simburudali; Felisiyani Semusambi n’abandi, bagaragaza akarengane kari muri iyi politiki y’irondabwoko n’irondakerere ya Habyarimana. Padiri Silvio Sinambiwe yarishwe tariki 28 Ukuboza 1987.

Abatishwe bahawe ibihano bikakaye kandi nibutse ko u Rwanda rwari rufite mu mategeko yarwo igihano cy’urupfu ndetse rwari kimwe mu bihugu by’Afurika byatangaga ibihano by’urupfu kuri benshi. Mu 1987, u Rwanda rwizihiza isabukuru y’imyaka 25 y’ubwigenge, Perezida Habyarimana yavuze ko ababariye imfungwa zari zarakatiwe urwo gupfa, aziha gufungwa burundu. Yatangaje ko ari abantu 500 bikaba byerekana uburemere bw’ibihano byatangwaga na Leta ye. Mu 1988, muri Gereza ya Kigali yonyine hari hafungiwe abantu bakabakaba 200 bari barakatiwe igufungo cyo kwicwa.

U RWANDA RWAVUYE KURE.
HARABAYE NTIHAKABE. UBUMWE BWACU NIZO MBARAGA ZACU.
TWIBUKE TWIYUBAKA.

Leadership mbi; Politiki mbi biragatsindwa, bigera iwacu mu “Irivuzumwami” bikaba bibi cyane, bamwe bakarengana ndetse nabo bakabyemera nk’ibisanzwe.
Uziko irondakoko n’irondakarere byageze aho bimenyerwa biba nk’aho ari ibisanzwe!

Karibumedia

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

AMAJYARUGURU: Imurikagurisha si ukwerekana ibicuruzwa gusa, ahubwo ni ugusangira amakuru/ Guverineri Mugabowagahunde Maurice

August 23, 2026

Minisiteri y’Uburezi yatangaje impinduka enye zikomeye, hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi

August 2, 2026

U Rwanda rwamaganye amasezerano RDC yagiranye na FDLR, ruvuga ko anyuranyije n’ay’i Washington

July 30, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,834 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,594 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 20251,103 Views

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 20261,044 Views

Ku Isi Hari Intambara n’Amakimbirane Bigera Kuri 65

By MANIRAGUHA LadisilasAugust 23, 20260

Amakimbirane ari ku isi ntiyigeze aba menshi nk’uko bimeze ubu, kuva intambara ya kabiri y’isi…

AMAJYARUGURU: Imurikagurisha si ukwerekana ibicuruzwa gusa, ahubwo ni ugusangira amakuru/ Guverineri Mugabowagahunde Maurice

August 23, 2026

Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri, ni Umusingi w’Ireme ry’Uburezi/ Dr. Nelson MBARUSHIMANA

August 20, 2026

MUSANZE: Ubufatanye buzazamura ubumenyi n’ubuhanga mu bukerarugendo bushingiye ku muco

August 19, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

Ku Isi Hari Intambara n’Amakimbirane Bigera Kuri 65

August 23, 2026

AMAJYARUGURU: Imurikagurisha si ukwerekana ibicuruzwa gusa, ahubwo ni ugusangira amakuru/ Guverineri Mugabowagahunde Maurice

August 23, 2026

Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri, ni Umusingi w’Ireme ry’Uburezi/ Dr. Nelson MBARUSHIMANA

August 20, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.