Nk’uko bigaragara mu byegeranyo bitandukanye, Leta yo kuri Repubulika ya kabiri iyobowe na Perezida HABYARIMANA Juvenal yakoze amakosa menshi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Iyi Jenoside yahagaritswe n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi, mu gihe ingabo z’amahanga n’imiryango mpuzamahanga byari byatereranye abanyarwanda. Ubu Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zihuje n’ingabo zitandukanije n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda “FAR”, zihinduka ingabo z’u Rwanda “RDF” kubera ubuyobozi bwiza.
Aya makosa yakozwe na Leta yo kuri Repubulika ya kabiri, yakomeje gukurikirana abanyarwanda kugeza ubwo uyu munsi u Rwanda rufite impunzi nyinshi hirya no hino ku isi ariko uyu munsi Leta y’u Rwanda iracyagerageza kureba uko zataha. Reka turebere hamwe ayo makosa:
Tariki 1 Kanama 1973, Habyarimana yatangaje programu y’imitegekere, ashimangira ko uburezi buzashingira ku bwoko no ku Turere, bishingirwaho mu gukumira Abatutsi kwiga no kubona akazi: ”Kwemererwa kwinjira mu mashuri yisumbuye bizashingira ku bwoko no ku turere.”
Kuki atashingiye ku buhanga ko abana bose bari abanyarwanda?
Tariki 1 Nyakanga 1982, u Rwanda rwizihiza isabukuru y’imyaka 20 y’ubwigenge, Habyarimana yongeye gushimangira ko politiki y’irondabwoko izakomeza, agira ati: “Tumaze kubona ubwigenge, abategetsi b’u Rwanda basubiye muri politiki y’uburezi, politiki nshya igamije kwigisha no kujijura rubanda nyamwinshi”.
Tariki 29 Kamena 1983, Kongere 4 ya MRND yarabishimangiye. Iyi politiki yemezaga ko Abahutu bazajya biga ku gipimo cya 89% kandi bigakurikiza za perefegitura akibanda cyane aho avuka muri Gisenyi, kimwe na Ruhengeri na Byumba; Abatutsi bakiga ku gipimo cya 10% naho Abatwa 1%. Kuki Habyarimana atumvaga ko aba bantu bose ari Abanyarwanda bagomba kwiga bakurikije abatsinze ikizami? Ni irondabwoko n’irondakarere byamuyoboraga, nibyo byabimukoreshaga.
Dore ingero z’ako karengane dusanga muri Raporo ya Minisiteri y’uburezi:
A. Abemerewe kwinjira muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda (UNR):
• 1981/1982: Hutu (H) = 974, Tutsi (T) = 168; Twa = 2;
• 1982/83 : H = 1112, T= 164, Twa = 1;
• 1983/84 : H = 1189, T= 164, Twa = 1;
• 1984/85 : H= 1360, T=142, Twa = 0;
• 1985/86: H= 1340, T= 189, Twa = 0;
• 1986/87 : H= 1250, T= 198, Twa = 1;
Umubare wose : H= 6325,T= 1037, Twa = 5
UMWAKA 1986/1987: ku banyeshuri 945 boherejwe kwiga mu mahanga, Gisenyi na Ruhengeri zari zifite 350. Iri tonesha ry’aho yavukaga niryo Habyarimana yitaga Iringaniza ry’Uturere!
• Gisenyi = 194;
.Ruhengeri = 156;
• Byumba = 137;
• Kigali = 111;
• Gitarama = 108;
• Butare = 83;
• Cyangugu = 62;
• Gikongoro = 52;
• Kibungo = 51;
• Kibuye = 47.
ISHURI RIKURU RYA GISILIKARE: Umwaka wa 1983/1984: Hutu = 124; Tutsi = 2; Twa = 0.
Abemerewe kwinjiramo muri buri Perefegitura bari bafite imyanya kuri ubu buryo : Ruhengeri = 36; Gisenyi = 20; Kigali = 18; Byumba = 16; Cyangugu = 9; Gitarama = 8; Gikongoro = 6; Butare = 5; Kibungo = 4; Kibuye = 3
IVANGURA RISHINGIYE KU BWOKO MU KAZI: Urugero rw’umwaka 1991-1992 (raporo ya Minisiteri y’umurimo):
• MINITRAPE : Hutu = 315, Tutsi = 44;
• MINAGRI : H= 1074, T= 190;
• MININTER : H= 633, T= 78;
• MINIFOPE : H=187, T= 29;
• MINIJUST : H= 143, T= 29;
• MINECOFIN : H=374, T= 88;
• MINITRANSCO : H=430, T = 90;
• COLAS : H= 815, T= 6;
• OCIR Cafe : H= 631, T= 31;
• UTEXRWA : H= 631, T= 67;
• ONATRACOM : H= 566, T= 79;
• BNR : H=496, T=54;
• MAGERWA : H= 433, T= 38;
• BCR : H=518, T=63;
• SULFO Rwanda : H= 412, T=35;
• OPROVIA : H= 313, T= 41;
• SONARWA : H=272, T=31;
• Projet DRB : H = 264, T= 14;
• ONAPO : H=244, T= 7;
• Projet CZN : H= 216, T= 42;
• RWANTEXCO : H= 159, T= 12;
• BGM : H= 156, T= 53;
• Banques Populaires : H=146, T=22;
• BRIQUETERIE Ruliba : H= 130, T= 18;
• NAHV : H= 116, T= 18;
• ASTALDI : H= 114, T= 28;
• RWANDEX : H= 100, T= 15;
• BRD : H=93, T=14.
Iyi mibare y’abatutsi ntabwo bari bafite imirimo ifite agaciro uretse mbarwa, abenshi bari abakozi bafite imyanya iciriritse n’iyo babaga barize bafite impamyabushobozi n’ubumenyi, abandi ari abashoferi; Abapalanto; Abandikisha imashini; Abakora mu busitani; Amagaraji n’ahandi… Ibitabo bimaze kwandikwa ku bwinshi bivuga kuri aka karengane. Ikinini ni icya Hon. Antoine Mugesera “IMIBEREHO Y’ABATUTSI KURI REPUBURIKA YA MBERE N’IYA KABIRI”, (Kiboneka mu Ikirezi Library).
Abamaganye iyi politiki y’irondabwoko n’irondakarere ya Habyarimana barishwe, abandi baratotezwa bikomeye. Urugero ni Padiri Silvio SINDAMBIWE wayoboye Kinyamateka kuva 1983, afatanya n’abanyamakuru barimo: Philbert Ransoni; Anastase Seruvumba; Tewowdori Simburudali; Felisiyani Semusambi n’abandi, bagaragaza akarengane kari muri iyi politiki y’irondabwoko n’irondakerere ya Habyarimana. Padiri Silvio Sinambiwe yarishwe tariki 28 Ukuboza 1987.
Abatishwe bahawe ibihano bikakaye kandi nibutse ko u Rwanda rwari rufite mu mategeko yarwo igihano cy’urupfu ndetse rwari kimwe mu bihugu by’Afurika byatangaga ibihano by’urupfu kuri benshi.
Mu 1987, u Rwanda rwizihiza isabukuru y’imyaka 25 y’ubwigenge, Perezida Habyarimana yavuze ko ababariye imfungwa zari zarakatiwe urwo gupfa, aziha gufungwa burundu. Yatangaje ko ari abantu 500 bikaba byerekana uburemere bw’ibihano byatangwaga na Leta ye. Mu 1988, muri Gereza ya Kigali yonyine hari hafungiwe abantu bakabakaba 200 bari barakatiwe igufungo cyo kwicwa.
U RWANDA RWAVUYE KURE.
HARABAYE NTIHAKABE. UBUMWE BWACU NIZO MBARAGA ZACU.
TWIBUKE TWIYUBAKA.
Leadership mbi; Politiki mbi biragatsindwa, bigera iwacu mu “Irivuzumwami” bikaba bibi cyane, bamwe bakarengana ndetse nabo bakabyemera nk’ibisanzwe.
Uziko irondakoko n’irondakarere byageze aho bimenyerwa biba nk’aho ari ibisanzwe!
Karibumedia
