Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
  • BURERA: Ihurizo! Ngo ni Igitutu cy’Umunyamategeko n’Umunyamakuru, bitumye Umuturage arengana
  • BURERA: Umujura ruharwa yatawe muri yombi

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

AMAJYARUGURU: Abayobozi biyemeje kwegera abaturage bakabakemurira ibibazo ku gihe babarinda gusiragizwa

May 1, 2026

BURERA: Umubyeyi Nyiransabimana Léocadie w’imyaka 58 yakubitiwe mu rugo rw’abandi bimuviramo urupfu

May 1, 2026

Gen. Muhoozi yahaye gasopo abasore bagufi bashaka gutereta abakobwa be

April 29, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • AMAJYARUGURU: Abayobozi biyemeje kwegera abaturage bakabakemurira ibibazo ku gihe babarinda gusiragizwa
  • BURERA: Umubyeyi Nyiransabimana Léocadie w’imyaka 58 yakubitiwe mu rugo rw’abandi bimuviramo urupfu
  • Gen. Muhoozi yahaye gasopo abasore bagufi bashaka gutereta abakobwa be
  • BURERA: Kureba kure; Gukorera hamwe no kubazwa inshingano, insinzi y’umuryango ngobyi “Tuzamurane Kidakama.”
  • RUBAVU: Breaking news
  • BURERA: Abadivandiste b’umunsi wa Karindwi barahiriye kutazaba ibigwari muri gahunda za Leta y’u Rwanda
  • Iran yakoze amato menshi mato, aterera rimwe nk’imibu mu kurinda Hormuz
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
  • BURERA: Ihurizo! Ngo ni Igitutu cy’Umunyamategeko n’Umunyamakuru, bitumye Umuturage arengana
  • BURERA: Umujura ruharwa yatawe muri yombi
Karibu MediaKaribu Media
Home » RWANDA: Abakiri batoya, dusangire amateka y’igihugu cyacu kuva mu 1865-2010
Amateka

RWANDA: Abakiri batoya, dusangire amateka y’igihugu cyacu kuva mu 1865-2010

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasJanuary 19, 2026Updated:January 25, 202690 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Kuba u Rwanda ruriho mu mutekano usesuye n’abenegihugu (Abanyarwanda) babanye neza si ibya none ahubwo ni uko abakurambere babiharaniye kabone n’ubwo abakoloni barukomye mu nkokora barubibamo amacakibiri yarugejeje kuri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, hakicwa abasaga Miliyoni.

Ibi nibyo biteye umunyamakuru wa Karibumedia.rw gusubiza amasomo inyuma mu mateka y’u Rwanda kugira ngo ayasangize abatoya by’umwihariko urubyiruko n’abandi batayazi kubwo kudacengera amateka.

Aha umunyamakuru wa Karibumedia.rw arahera ku ngoma ya Kigeli Rwabugiri aho yimye mu mwaka wa 1865 noneho ageze mu mwaka wa 2010, ubwo u Rwanda rwinjiraga mu muryango w’ibihugu by’iburasirazuba bw’Afurika ari nawo mwaka wabayemo amatora ya Perezida wa Repubulika ku nshuro ya kabiri.

Nk’uko twabivuze haruguru, Umwami Kigeli Rwabugiri yimye ingoma mu mwaka wa 1865 naho mu mwaka wa 1874 hakaba harabayeho iboneka ry’icyezezi cy’umuriro ahazwi nk’ i Rwakabyaza.

Ahagana mu mwaka 1876, hagati y’itariki ya 9 n’iya 10 z’ukwezi kwa Werurwe nibwo Bwana Stanley yaraye ku kirwa cy’Ihema noneho kuwa 13 Werurwe muri uwo mwaka akagerageza kwinjira mu Gisaka ariko ingabo ze zikaza kuneshwa agahita yisubirira i Karagwe muri Tanzaniya.

Mu mwaka wa 1884, mu Rwanda habaye ubwirakabiri naho mu mwaka wa 1889, Umwami Kigeli Rwabugiri na mugenzi we Mwezi IV Gisabo w’u Burundi basinyana ko nta gihugu mu byabo byombi kizongera gutera ikindi (Pacte de non-agression) naho Umwami Mibambwe IV Rutarindwa yimikwa i Ngeli.

Nyuma y’ umwaka umwe ni ukuvuga mu mwaka 1890, mu Rwanda hateye inzara yitwa “Muhatigicumuro” muri Butare itari yitwa Astrida mu gihe mu mwaka wa 1891 habaye igitero cyo ku Kidogoro ndetse hatera icyorezo cya Muryamo n’ubushita.

Ahagana mu 1892 u Rwanda rwongeye gutera mu Nkole ari nabwo haneshejwe Umwami wa Nkole witwaga Ntare. Izo ngabo z’u Rwanda zari ziyobowe n’Umugaba wazo witwaga Nturo wagombaga kuba umutware wa Kabagari. Muri uyu mwaka ni nabwo inka zari zaranyazwe mu Ndorwa zakwirakwije indwara y’uburenge mu Rwanda, ni mu gihe mu mwaka wa 1893 mu Rwanda hongeye kwaduka indwara y’ubushita n’amavunja.

Nyuma y’aho, mu mwaka wa 1894 , nibwo abadage nka Von Götzen; Von Prittwitz na Dr.Kersting binjiye mu Rwanda banyuze ku Rusumo muri Kirehe y’ubu bahurira i Rwamagana n’umuhungu wa Rwabugiri witwaga Sharangabo, bityo kuwa 25 Nzeri mu mwaka wavuzwe haruguru, aba badage nibwo bakoriwe na Rwabugiri mu Kingogo hazwi nk’ i Kageyo, ubu ni mu karere ka Ngororero.

Ni no muri uyu mwaka habayeho igitero gikaze ubwo ingabo z’u Rwanda cyari kiyobowe na Nyamuhenda wa Kajeje zateraga Nkole maze ingabo z’u Rwanda zigafata Mbarara zikayogoza na Nkole yose. Aha ni mu gihugu cya Uganda.

Ni mu gihe mu mwaka wa 1895 habayeho igitero cya nyuma cyo mu Binyabungo ahazwi nko mu Bushi ubwo hihanizwaga uwitwaga Rutaganda wari warigometse. Ni no muri uyu mwaka Umwami Rwabugiri yatangiye ku Kivu [Gutanga ni ugupfa k’Umwami]. Bityo Umugogo [Umurambo w’Umwami] uzanwa i Nyamasheke mu Rwanda noneho nyuma y’iminsi itanu ujyanwa i Rutare mu irimbi ry’Abami.

Kigeri IV Rwabugiri

Mu mwaka wa 1896, nibwo Lieutenant Standrart wiswe Bwana Kabutura yubatse ikigo cy’inkambi i Shangi, ubu ni mu karere ka Gisagara mu ntara y’amajyepfo ari nabwo ingabo z’Umwami zari ziyobowe na Bisangwa bya Rugombituri zamuteye ariko ziratsindwa bikomeye ndetse Bisangwa bya Rugombituri nawe arahagwa. Bityo, nyuma y’ibyumweru bikeya Lieutenant Stadrart (Bwana Kabutura ) ategekwa n’Abadage kuva i Shangi.Ni no muri uyu mwaka wa 1896 ababirigi bakambitse i Nyamasheke noneho mu kwezi k’ukuboza muri uyu mwaka nibwo byacikiye ku Rucunshu ubwo igice cy’ingabo cyari gishigikiye Musinga cyari kigizwe na Kabare, Ruhinankiko na Rutarindwa ziciye Rutarindwa n’abe ku Rucunshu ku musozi wa Rukaza hazwi nko mu Marangara (Mu majyepfo y’u Rwanda), abantu benshi barahashirira.

Ahagana mu mwaka wa 1897-1898 nibwo Musinga na nyina Kanjogera bashatse umurwa wo guturaho maze bahitamo i Rwamiko (muri Marangara), hanyuma Runda no ku Kamonyi (Remera-Rukoma), barakomeza i Gitwiko no ku Mukingo ahazwi nko mu Nduga n’i Bweramvura hazwi nka Kabagari.

Ni no muri uyu mwaka wa 1897/1898, Capitaine Von Bethe wari ushinzwe District ya Ujiji hari hagizwe n’u Buha, Rwanda na Uburundi yasuye i bwami i Gitwiko aho yari aherekejwe na Lieutenant Von Beringe na Oberlieutenant Von Grawert n’abasirikari benshi b’abirabura, bityo muri uyu mwaka ni nabwo hubatswe ikigo cya gisirikari (Military Station) i Bujumbura bitaga Usumbura.

Mu 1899 nibwo Dr.Richard Kandt bitaga Bwana Kanayoge yageze i Shangi ndetse ni nabwo abapadiri ba mbere barimo Musenyeri Hirth, ba Padiri Brard na Barthelemy na Furere Anselme bageze i Bujumbura baherekejwe n’abaganda babafasha kwigisha gatigisimu ari nabwo mu kuhagera kwabo, Lieutenant Von Grawert yabahaye abantu bo kubatwaza imizigo n’abo kubaherekeza. Bakigera i Shangi, bahasanze Bwana Kanayoge ariwe Dr.Richard Kandt na Capitaine Von Berthe ari nabwo uyu Capitaine Berthe yabahaye ababaherekeza mu rugendo rwabo kugera i Nyanza.

Noneho mu mwaka wa 1900 nibwo abasoda b’ibihomora bitwaga “Abagufi bo mu ngabo za Dhanis banyuze mu Rwanda kuva mu majyaruguru kugera mu majyepfo ari nabwo muri uyu mwaka wa 1900 ku itariki ya 2 z’ukwezi kwa Gashyantare, Musenyeri Hirth yasuye Musinga i Nyanza, bityo kuwa 08 Gashyantare 1900 hahise hashingwa Misiyoni Gatolika y’ i Save mu Bwanamukari ndetse kuya 01 Ugushyingo 1900, Padiri Barthelemy na Classe bashinga Misiyoni ya Zaza mu Gisaka.

Yuhi IV Musinga

Byarakomeje, mu mwaka wa 1901 Lieutenant Von Grawert bitaga Bwana Digidigi afungira uwitwaga Rukura i Bujumbura kubera yari yarigometse mu Gisaka. Ni no muri uyu mwaka hashinzwe Misiyoni ya Ngundo mu Bugoyi mu karere ka Rubavu y’ubu. Uyu mwaka kandi ni nawo abahinde n’abarabu ba mbere bagereyemo i Nyanza. Ni umwaka waranzwe n’amateka mabi kuko n’umutware Mpubika wo mu Gisaka nibwo yatumijwe i Nyanza maze yahagera agafungwa n’abagaragu be bari bamuherekeje bakahashirira. Bityo, uwitwa Mburamatare Von Beringe wa Bujumbura abimenye, aca Musinga ihazabu y’inka 40. Ibintu buatangaje abantu cyane.

Amateka ntiyarangiriye aho kuko ahagana mu mwaka 1902_ 1903 hateye inzara ya Ruyaga ariko na none muri uyu mwaka nibwo Kabare yavuye mu Bugesera aho yari yaraciriwe muri 1897 akagaruka ku butegetsi i Nyanza amaze kwiganzura Ruhinankiko ndetse muei uwo mwaka ni nabwo hashinzwe Misiyoni ya Rwaza mu Murera na Mibirizi yo mu Kinyaga mu karere ka Rusizi; Intara y’iburengerazuba.

Mu 1904_ 1905 uwitwaga Kabare yanyaze Ruhinankiko na Kayijuka ndetse n’abari inshuti zabo .u gihe mu mwaka wa 1906 uwahoze ari Shefu Kayijuka yatoborewe amaso i Nyanza ku itegeko ry’umugabekazi Nyirayuhi Kanjogera ndetse ni nabwo hashinzwe Misiyoni Gatolika ya Kabgayi mu Marangara ndetse n’iy’abaporoso i Kilinda mu Nyantango, ubu ni mu karere ka Karongi.

Naho mu mwaka wa 1907_ 1908 hateye indwara y’uburenge mu nka n’inzara yiswe “Kiramwaramwara” byibanda cyane i Nyanza na Butare mu gihe mu mwaka wa 1908 Bwana Kanayoge yahise ashinga Umujyi wa Kigali mu Bwanacyambwe.

Mu myaka yose yahise mu mwaka wa 1909 nibwo hashinzwe Misiyoni nyinshi kuko hashinzwe Misiyoni y’abaporoso i Rubengera mu Bwishaza; Iya Rulindo mu Buliza; Iya Murunda mu Kanage ndetse muri uyu mwaka Lieutenant Gudowius bitaga Bwana Lazima yahosheje imvururu mu gihugu zari zatewe n’impuha zavugaga ko umugirwa wa Nyabingi yari ifite kamere mu ndorwa ko ariwe wari uguye guteza izo mvururu.

Ni mu gihe mu 1910, Rukara rwa Bishingwe mu Gahunga k’abarashi hafi y’i Rwaza yivuganye Padiri Paulin Loupias bitaga Rugigana ari nabwo hashinzwe Misiyoni Gatolika ya Nyaruhengeri hazwi nk’i Kansi mu Mvejuru ndetse muri uwo mwaka ni nabwo habaye inama i Bruxelles igasubira mu mipaka hagati ya Kongo mbiligi; Uganda na Ruanda_ Urundi yari igizwe n’Ubudage; Ubwongereza n’Ububiligi. Iyi ni nayo mipaka iriho na n’ubu yatumye u Rwanda rutakaza u BUFUMBIRA bwigiriye kuri Uganda; BWISHYA; GISHARI n’ikirwa cya IJWI, byigira kuri Kongo mbiligi.

Uko imyaka yagendaga isimburana ni nako ibyago byagendaga byiyongera kuko mu mwaka wa 1911mu Gisaka hateye indwara y’ubushita mu gihe mu kwezi kwa Werurwe, uyu mwaka wa 1911i Nyanza hapfiriye umutware w’icyamamare witwaga Kabare ndetse hatangira n’umwivumbagatanyo wa Nyiragahumuza wahoze ari umugore wa Rwabugiri ndetse n’ingabo zari ziyobowe n’umugaba wazo Nturo zigatsindira abadage i Rutobo na Nyiragahumuza agahita afatwa akazanwa i Nyanza.

Ni no muri uyu mwaka kandi habaye intambara mu Murera no mu Buberuka aho Bwana Lazima n’umutware Rwubusisi barwanaga na Ndungutse washakaga Ingoma abeshya ko ari umuhungu wa Rwabugiri afatanije na Rukara.(Wa wundi twavuze wishe Padiri Loupias) n’umutwa witwaga Basebya ba Nyirantwari. Aha ni naho Ndungutse yatanze Rukara kugira ngo abadage batamumerera nabi maze bamwicira mu Ruhengeri. Bityo, Bwana Lazima na Rwubusisi bakomeje kumugendaho maze ahungira i Bugande arahafungirwa ndetse na Basebya nawe agwa mu mutego yari yatezwe n’ingabo za Rwubusisi.

Mu mwaka wa 1912 nibwo Pasitoro Roeseler yashinze Misiyoni y’abaporoso ya Remera muri Rukoma, ubu ni mu karere ka Kamonyi mu gihe mu mwaka wakurikiyeho wa 1913 aribwo hashinzwe Misiyoni Gatolika ya Kigali mu Bwanacyambwe na Rambura yo mu Bushiru, ubu ni mu karere ka Nyabihu.

Ahagana mu Ukwakira, 1914 nibwo abadage bafashe ikirwa cy’ijwi noneho mu mwaka wa 1915 ubutegetsi bw’abadage butegeka ko abapadiri b’abafaransa bava muri za misiyoni zo ku mipaka, bakaba mu zo mu gihugu hagati.

Byarakomeje, ahagana muri Gicurasi 1916, ababiligi bambura abadage Umujyi wa Kigali, bityo abadage bategekwaga na Capitaine Wintgens bitaga Bwana Tembasi bava ku Gisenyi (Rubavu), banyura iya Nyanza bagana iya Bujumbura mbere yo guhunga bagana muri Tanganyika kandi icyo gihe ni nabwo hongeye gutera indwara y’ubushita mu gihugu.

Nyuma yaho, ahagana mu myaka ya 1917/1918 mu Rwanda yateye inzara ya Rumanura (“Rumanurimbaba”) ndetse hanashingwa Misiyoni ya Rwamagana mu buganza ari naho hitwa Rwamagana y’ubu.

Si ibyo byorezo byateye gusa kuko no mu mwaka wa 1918/1919 hateye icyorezo cya Mugiga n’indwara ya grippe Gisore n’ubushita mu gace k’Ubugoyi; Hanateye kandi indwara ya Muyaga ndetse n’abateke barivumbagatanya, hanashingwa misiyoni y’abadivantiste b’umunsi wa karindwi i Gitwe mu Kabagali hazwi nko mu karere ka Ruhango.

Amateka y’u Rwanda yakomeje guhindagurika maze Minisitiri Frank asura u Rwanda ahurira na Musinga i Nyanza ndetse icyo gihe nibwo hongeye gutera icyorezo cya grippe Muyegu n’indwara y’ubushita mu Kanage.

Ahana mu mwaka 1922, tariki ya 22 Werurwe, i Gisaka cyahawe abongereza noneho kuwa 31 Ukuboza 1922, i Gisaka kirongera kigarukira u Rwanda, mu gihe mu mwaka wa 1924/1925 mu Rwanda hongeye gutera indi nzara yiswe Gakwege aho muri Byumba (Gicumbi y’ubu) bayise “Ntunyanjweho”.

Mu mwaka wa 1925 nibwo igikomangoma Léopold cyageze i Musaho (ku Kibuye) kikahakirirwa na Rezida Mortehan na Adiminisitarateri Montenez kigasura na Misiyoni ya Rubengera iherutse gusubiranwa na Pasitoro Durand ndetse iki gikomangoma kikaba cyarahuriye na Musinga i Nyabitare kandi bukaba bwari ubwa mbere Musinga ava mu murwa wa Nyanza. Igikomangoma Léopold (Uyu niwe wagombaga kuzaba Léopold III w’Ububiligi) kijya i Kabgayi, kihava cyambuka gisubira i Musaho. Iki gihe ni nabwo hashinzwe itorero ryari rizwi nka “Church missionary society” (CMS) i Gahini mu Buganza.

Abakoloni barakomeje bazambaguza igihugu maze mu mwaka wa 1926 Rezida Mortehan avugurura ubutegetsi bw’u Rwanda ashyiraho umutegetsi umwe rukumbi witwaga “Umutware” (Chef de chefferie).

Ahagana mu 1928 Ndorwa yose yarahagurutse ifasha Ndungutse wabeshyaga ko ari umuhungu wa Rutarindwa maze haba intambara i Kaniga mu Ndorwa ya Byumba hagati y’abasirikari b’ababiligi n’ingabo za Semaraso ndetse mu mpera z’uyu mwaka hatera n’inzara yiswe “Rwakayihura” kubera yatangiriye mu bwatsi bwa Kayihura mu Rukiga.

Mu 1929 nibwo Umwami w’u Burundi witwaga Mwambutsa IV yahuriye na Musinga i Astrida ndetse n’uwitwaga Cyitatire nibwo yakubitiwe n’inkuba i Astrida, hanashingwa ishuri ryitwaga “Shariti” i Butare ariryo ryaje guhinduka Groupe Scolaire y’i Butare.

Ahagana mu 1930, Umwami Yuhi Musinga yambutse Nyabarongo yitabye Mburamatare Postiau i Kigali ndetse binatangaza abantu benshi cyane kuko cyaraziraga ku bami b’izina rya Yuhi kwambuka imigezi ikikije umurwa wabo wa Nyanza. Muri uyu mwaka nibwo hasakaye ubuhinzi bw’ibirayi mu Rwanda kuko bwari bwarageze muri misiyoni ya Rwaza gusa mu 1903.

Ibyorezo n’indwara nabyo ntibyaburaga kuko byagendaga bisimburana kuko nko mu mwaka wa 1931, mu Rwanda hateye inzige zirara mu myaka zirayogoza. Ni no muri uyu mwaka wa 1931 ku itariki ya 16 Ugushyingo Umwami Mutara III Rudahigwa yasimbuye ku ngoma ise Yuhi IV Musinga wari wamaze kwirukanwa n’ababiligi ku ngoma maze agacirirwa i Kamembe no muri Kongo mbiligi.

Mutara III Rudahigwa

Ntibyatinze kuko ahagana mu 1932, Mutara III Rudahingwa yarongoye Nyiramakomari noneho mu 1933 nyina wa Musinga witwaga Nyirayuhi Kanjogera arapfa ari i Kamembe ari nabwo igikomangoma Léopold cyasuye bwa kabiri u Rwanda ubwo cyari giherekejwe n’igikomangomakazi Astride.

Uko imyaka yakomeje gusimburana ni nako n”ibyorezo byakomeje kwiyongera mu matungo aho mu mwaka wa 1934, mu Rwanda hateye indwara Muryamo mu nka zo mu Rwanda hose mu gihe muri uyu mwaka aribwo n’indege ya mbere yaguye ku kibuga cy’indege cya Kanombe i Kigali.

Na none mu myaka yakurikiyeho, ibyorezo byakomeje kwiyongera aho mu myaka ya 1935/1936, mu Rwanda hateye icyorezo cya Mugiga ndetse muri uyu mwaka akaba ari nabwo hafunguwe Seminari nkuru ya Nyakibanda mu Nyaruguru.

Ibyerezo mu nka byarakomeje biriyongera bigenda bigaruka kuko nko mu 1936, mu Ruhengeri hongeye kuvugwa indwara y’uburenge n’amashyuya mu bworozi bw’inka noneho mu mwaka wa 1939 hashingwa Itorero ry’ababatisita i Runyombyi mu Buyenzi.

Abaturage bakomeje kuba ku gitugu cy’abakoloni ubwo intambara ya kabiri y’Isi yose yabaga mu mwaka wa 1940, ababiligi bari barabujije abanyarwanda kuvuga amazina ya Hitler ahubwo bakamwita HITIMANA mu gihe abadage babitaga ABADAHA.

Mu 1942, Umwami Mutara III Rudahigwa yarabatijwe anasezerana na Rozaliya Gicanda mu Kiliziya i Nyanza. Muri uyu mwaka nibwo kandi ikiraro cya Nyabarongo kiri mu birometero 13 uturutse i Kigali cyaguye.

Ahagana mu myaka ya 1943/1944 habayeho gushingwa itorero ry’abametodisiti bigenga i Kibogora mu Cyesha hazwi ubu nko mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke ndetse ni no muri uyu mwaka mu Rwanda hateye inzara ikomeye bitewe n’imvura yabuze. Iyo nzara ahenshi bayitaga Ruzagayura ariko mu cyahoze ari Byumba bayise Matemane mu gihe muri Gisenyi na Kibuye bayise Gahoro naho mu Ruhengeri bayita “Rudakangwimishanana.”

Na none mu mwaka wa 1944 hateye ikindi cyorezo mu nka mu byari Perefegitura ya Gisenyi na Cyangugu bitewe no gukoresha urukingo rubi ariko kandi muri uyu mwaka nibwo haguye imvura ihagije mu Rwanda hose.

Mu 1945 mu Rwanda humvikanye urupfu rwa Musenyeri Classe wari warategetse Kiliziya y’u Rwanda mu buryo bukarishye kuva 1922 i Bujumbura maze Musenyeri Classe asimburwa na Depromoz ku ntebe y’i Kabgayi.

Indwara zirimo n’ibyorezo zakomeje kwiyongera mu Rwanda aho mu myaka ya 1945/1946 hateye icyorezo cy’ibihara na Macinya mu byari Perefegitura ya Gisenyi na Ruhengeri ndetse mu mwaka wa 1946, Umwami Mutara III Rudahigwa yegurira u Rwanda Kirisitu-Umwami i Nyanza.

Mu mwaka wa 1948 nibwo intumwa za mbere z’Umuryango w’abibumbye (ONU) zasuye u Rwanda, bityo nyuma y’umwaka umwe gusa (1949), Umwami Mutara III Rudahigwa akorera urugendo mu gihugu cy’ububiligi.

Kuwa 15/08/1950 mu Rwanda habaye Yubile ya mbere ya Kiliziya Gatolika mu gihe kuya 01/06/1952 aribwo hagiyeho Musenyeri wa mbere w’umwirabura muri Afurika mbiligi aribwo Musenyeri Aloys Bigirumwami yahawe ubwepisikopi i Kabgayi akanagabana Vikariyati ya Nyundo mu Bugoyi.

Musenyeri Bigirumwami Aloys

Ku wa 01/02/1953 hasubijweho teritwari ya Kibuye mu gihe mu 1954 habayeho gucika kwa Shefu Sitefano Gitefano watwaraga ubwanacyambwe ari nabwo iteka ry’Umwami Mutara III Rudahigwa ryaciye ubuhake mu Rwanda hose.

Ababiligi bakomeje kwihambira mu Rwanda aho mu mwaka wa 1955, tariki ya 15 Nyakanga, Umwami w’Ububiligi Baudouin I yagendereye ku mugaragaro bwa mbere u Rwanda mu gihe mu mwaka wa 1956, tariki ya 25 Werurwe aribwo Musenyeri Andereya Perraudin yasimbuye Musenyeri Deprimoz ku ntebe y’i Kabgayi.

Ku itariki ya 30/09 mu mwaka wa 1956 nibwo mu Rwanda habaye amatora ya mbere y’abajyanama b’imirenge aribyo byitwaga Segiteri mu gihe muri Werurwe 1957 mu Rwanda habayeho icyiswe Manifesiti y’abahutu (Manifeste des Bahutu), haba kandi Yubile y’Umwami y’imyaka 25 yari amaze ku ngoma ibera i Nyanza aribwo na none muri uyu mwaka ku itariki ya 03/10 aribwo hafunguwe College ya Christ-Roi i Nyanza kuko yari imaze umwaka itangiriye mu Nyakibanda.

Na none ku nshuro ya kabiri, Umwami Mutara III Rudahigwa yongeye kujya i Bruxelles mu gihugu cy’Ububiligi mu imurika ry’ibintu by’Isi yose ariko noneho mu mwaka wa 1959 ku itariki ya 25 Nyakanga mu Rwanda havuzwe itanga ry’Umwami Mutara III Rudahigwa aguye i Bujumbura ariko kuwa 28 Nyakanga 1959 asimburwa na Kigeli V Ndahindurwa ku ngoma i Nyanza.

Kigeli V Ndahindurwa

Na none muri uyu mwaka ku itariki ya 03/09 habayeho ishingwa ry’ishyaka UNAR i Kigali riyoborwa na François Rukeba mu gihe kuya 14/09 na none uyu mwaka hashinzwe ishyaka rya RADER i Kigali ryari riyobowe na Prosper Bwanakweli mu gihe ku ya 09/10 hashinzwe ishyaka rya PARMEHUTU i Gitarama riyoborwa na Grégoire Kayibanda ari nabyo byatumye kuya 01/ 11/1959 habaho imyivumbagatanyo n’intambara z’amoko n’amashyaka mu Rwanda hose.

Intumwa za ONU zakomeje kuza mu Rwanda kuko muri Werurwe mu mwaka wa 1960 zaraje ndetse kuwa 26/06 muri uyu mwaka wa 1960 hongeye kubaho mu Rwanda andi matora y’abajyanama ba za Komini nshya aribo bitwaga ba Konseye noneho kuwa 26/10 hashyirwaho Leta ya mbere y’agateganyo.

Mbonyumutwa Dominiko

Amateka y’u Rwanda yakomeje guhinduka umunsi ku w’ undi ubwo kuwa 28/01/1960 habayeho Coup d’Etat y’i Gitarama maze Mbonyumutwa Dominiko aba Perezida ndetse kuri iyi tariki nibwo hashinzwe Diyosezi ya Ruhengeri iyoborwa na Musenyeri Manyurane Bernard mu gihe iya Butare yahise iyoborwa na Musenyeri Gahamanyi Jean Baptiste.

Na none muri uyu mwakan wa 1960 ku itariki ya 25 Nzeri mu Rwanda habayeho Kamarampaka yiswe Referendum, Kigali n’Ubwami bibura amajwi, hajyaho ubutegetsi bushingiye kuri Repubulika, bityo kuwa 26/10 Kayibanda Grégoire atorerwa kuba Perezida wa Repubulika ya mbere n’inteko nkuru noneho kuwa 21/12/1960 u Rwanda rubona ubwigenge bucagase (Autonomie interne).

 

Grégoire Kayibanda

Byarakomeje noneho kuya 01 Nyakanga 1962 u Rwanda rubona ubwigenge rusubirana independance yarwo ndetse hagati ya Nyakanga na Kanama Astrida yongera kuba Butare, Nyanza ihinduka Nyabisindu, bityo hashyirwaho na Perefegitura ya Gikongoro ndetse n’amakomini ava kuri 227 aba 141.

Nyuma y’ishyirwaho ry’ubutegetsi bushingiye kuri Repubika, ku wa 18/08/1963 mu Rwanda habayeho amatora ya mbere ya ba Burugumesitiri b’amakomini mu gihe muri uyu mwaka wa 1963, ku itariki ya 03 Ugushyingo hashinzwe Kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare ndetse mu kuboza k’uwo mwaka nibwo habayeho igitero gikomeye cy’inyenzi mu Bugesera.

Muri Nzeri, umwaka wa 1965 mu Rwanda habayeho itora rya mbere ry’abadepite ku buryo butaziguye noneho mu 1966 hongera kubaho ikindi gutero cy’inyenzi mu Buyenzi mu cyari Komini Kivu na Nshili, ubu ni mu karere ka Nyaruguru, bityo muri Nzeri, mu mwaka wa 1967 hongera kubaho itora rya kabiri rya ba Burugumesitiri, naho kuwa 05/09/1968 hashingwa Diyosezi Gatolika ya Kibungo iyoborwa na Musenyeri Andereya Sibomana.

U Rwanda rwakomeje kwibasirwa n’abakoloni kuko mu mwaka wa 1969, habaye intambara mu ntara ya Cyangugu na Bukavu yari itewe n’abacanshuro ba Colonel Schrame muri Kongo ariko na none muri uwo mwaka mu kwezi kwa Nzeri hongera kuba irindi tora rya kabiri ry’abadepite.

Mu myaka ya 1972/73 imvururu n’ibindi bikorwa bibi byakomeje kuba byinshi mu gihugu cyose aho byatangiriye mu mashuri no mu biro kandi bishingiye ku moko. Ibi ni nabyo byatumye habaho impunzi nyinshi zo mu bwoko bw’Abatutsi bahungiye mu bihugu bitandukanye duturanye birimo Kongo, Uganda, Uburundi, Tanzaniya n’ahandi.

Za mvururu ntizasize ubusa kuko kuwa 05 Nyakanga 1973 mu Rwanda habaye Coup d’Etat ikozwe n”ingabo z’u Rwanda maze General Major Habyarimana Juvénal aba Perezida wa Repubulika, iba Repubulika ya II.

Jenerali Major Habyarimana Juénal

Mu 1974 nibwo hatangijwe igikorwa cy’umuganda ndetse uyu mwaka unitirirwa umwaka w’ubuhinzi mu gihe uwa 1975 wabaye umwaka wo kongera umusaruro ndetse hashyirwaho n’umunsi w’igiti naho umwaka wa 1976 uba umwaka wa Muvoma yari imaze kujyaho nk’ishyaka rimwe rukumbi mu gihe umwaka wa 1977 wabaye uwo gutura neza, uwa 1978 uba uw’ubworozi. Ni no muri uyu mwaka ku matariki ya 16_ 31 Kanama habayeho ibarura rya mbere ry’abaturage n’imiturire yabo ndetse m’ Ukuboza k’uwo mwaka hakabaho itorwa rya Juvénal Habyarimana ku buperezida bwa Repubulika.

Mu 1979 mu Rwanda wabaye umwaka w’ivugurura mu burezi (reforme) rikomeye maze amashuri abanza ava ku myaka 6 ajya ku myaka 8 hajyaho n’amashuri y’ingoboka na za CERAI (Centres Ruraux et Artisanals Integrés).

Imyaka yakomeje guhabwa amazina maze umwaka wa 1980 witwa umwaka wo gufata neza ubutaka no kurwanya isuri ari nabwo mu Rwanda hatangiye icyorezo cy’amataragiti zo gusebya Perezida Habyarimana Juvénal kandi bikorwa na bamwe mu bategetsi be, abenshi bajyanwa za gereza abandi bacika mu gihugu.

Ahagana mu myaka ya za 1980/1981, Kaminuza y’u Rwanda yakinguye ishami ryayo (Campus) mu cyari Komini ya Nyakinama, Perefegitura ya Ruhengeri hazwi ubu nk’ishuri rikuru rya gisirikari (Rwanda Defense Force and Staff College).

Mu Ukuboza 1981 habayeho na none itorwa ry’abadepite bwa mbere kuva mu 1969 mu gihe umwaka wa 1982 wabaye uwo gufata neza ubutaka naho uwa 1983 uba uwo gutera amashyamba ndetse habamo n’amatora ya Perezida n’abadepite mu kwezi k’Ukuboza ni mu gihe umwaka wa 1984 wabaye uwo kongera umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo.

Ibikorwa bibi byakomeje kwiyongera kuko nko mu mwaka wa 1985, ku itariki ya 26 Ukuboza , havuzwe urupfu rw’Umunyamerikakazi Diane Fossey Nyiramacibiri wari waritangiye ingagi zo mu birunga cyane cyane muri Karisimbi na Bisoke ndetse ni nawo mwaka wagaragayemo amapfa mu ntara y’amajyepfo y’igihugu cyane cyane muri Butare na Gikongoro aho abantu benshi basuhukiye mu Mayaga, mu Bugesera ndetse no muri Tanzaniya.

Umwaka w’ubuhinzi n’ubworozi bwa kijyambere wabaye uwa 1986 aho umusaruro w’ibirayi wabaye mwinshi cyane mu Ruhengeri na Gisenyi maze ibiciro bikagwa ku buryo budasanzwe. Ni no muri uyu mwaka Perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda yasuye u Rwanda bwa mbere ku mugaragaro. Uyu mwaka kandi niwo abaganga bo muri CHUK i Kigali batangaje bwa mbere ibyerekeye indwara ya SIDA, bakanavuga ko hari n’abo yari imaze guhitana ariko uwari Minisitiri Muganza Angeline akabinyomoza.

Umwaka wa 1987 ku itariki ya 01 Nyakanga wabaye umunsi wo gutaha uruganda rw’ibigori rwa Mukamira mu cyari Komini ya Nkuli mu cyari Perefegitura ya Ruhengeri, ubu ni mu karere ka Nyabihu mu ntara y’iburengerazuba.

Umwaka w 1988 nawo waranzwe n’ibikorwa byinshi birimo iyimikwa rya Musenyeri Tadeyo Nsengiyumva asimbuye Musenyeri Andereya Perraudin ku ntebe y’i Kabgayi ndetse ukaba warabaye n”umwaka waranzwe n’imvura nyinshi aho muri Gicurasi yaguye igatera n’inkangu mu cyari Perefegitura ya Ruhengeri ari nabwo hadutse ijambo “Kugendesha” ryadutse rivuzwe n’umugabo witwa Gaspard Ayuruvugo. Ni no muri uyu mwaka mu kwezi kwa Kanama u Rwanda rwakiriye impunzi z’abarundi ibihumbi 58 zihunze imirwano yaberaga muri Ntega na Marangara muri icyo gihugu ndetse ukaba n’umwaka waranzwe n’amatora ya nyuma ya Perezida wa Repubulika n’ay’abadepite ba Repubika ya II yabaye mu k’Ukuboza.

Muri Kanama 1989 habayeho ivanwaho ry’cyari “Animaiyo” hamwe n’umuganda w’abagore cyangwa w’agahato mu gihe mu mwaka wa 1990 muri Kanama icyari Muvoma (MRND) cyatekereje kwivugurura hakajyaho “MRND nouvelle formule” mu gihe mu Ukwakira muri uwo mwaka, tariki 01 Ukwakira aribwo habayeho igitero cy’ingabo za FPR-Inkotanyi cyari giturutse muri Uganda mu rwego rwo kubohora igihugu maze intambara muri Byumba no mu gice cya Kibungo ikaba yose. Ni no muri uyu mwaka Jenerali Major Fred Rwigema, wari Umugaba mukuru w’ingabo z’inkotanyi yahuye n’urupfu ku rugamba hazwi nko mu Mutara.

Umwaka wa 1991 wabaye uwo kwemera amashyaka menshi mu Rwanda maze kuya 16-31 Kanama mu Rwanda hanaba ibarura rusange rya kabiri ry’abaturarwanda n’imiturire yabo. Ni mu gihe muri Mata 1992 Guverinoma ihuriweho n’amashyaka menshi yagiyeho ikayoborwa na Dr. Nsengiyaremye Dismas wo mu ishyaka rya MDR.

Intambara yarakomeje hagati mu gihugu cyane cyane mu cyari Perefegitura ya Ruhengeri na Byumba ndetse hanashyirwaho Guverinoma yari iyobowe na Madamu Uwilingiyimana Agathe wo mu ishyaka rya MDR ari nabwo habayeho amasezerano ya Arusha hagati ya Leta ya Habyafimana Juvenal n’Umutwe w’Inkotanyi waharaniraga kibohora u Rwanda.

Umwaka wabaye rurangiza ukagira n’amateka ashaririye ni uwa 1994 ubwo muri MATA ku itariki ya 6 habayeho ihanurwa ry”indege yari itwaye Perezida Habyarimana Juvénal maze akayigwamo n’abandi bategetsi bari kumwe ari nabwo hahise hatangira Jenoside yakorewe abatutsi mu gihugu cyose hakicwa abasaga miliyoni. Gusa nubwo abatutsi bicwaga, ntibyabujije Inkotanyi gukomeza gukotana zirengera abicwaga maze kuya 4 Nyakanga 1994 habohorwa umurwa mukuru wa Kigali bikozwe n’inkotanyi. Ni muri urwo rwego kuwa 19 Nyakanga 1994, hashyizweho ku mugaragaro Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yayobowe na Faustin Twagiramungu mu gihe Perezida wa Repubulika yabaye Pasiteri Bizimungu naho Visi Perezida akaba Paul Kagame.

Bizimungu Pasteur

Mu mwaka wa 1995 hashyizweho Guverinoma yari iyobowe na Minisitiri w’intebe Pierre Célestin Rwigema naho umwaka wa 1996 uba umwaka wo gucyura impunzi zo mu 1994 mu gihe hagati y’itariki ya 23 Werurwe 2000, habayeho kwegura kwa Perezida wa Repubulika Pasiteri Bizimungu noneho kuri 22 Mata 2000 habaho umuhango w’irahira rya Perezida wa Repubulika Jeneral Major Paul Kagame.

Mu mwaka wa 2001 habayeho igikorwa cyo guhindura Komini no kuzigabanya maze ziva kuri Komini 141 zihinduka uturere 106 mu gihe ku matariki ya 16-30 Kanama habaye ibarura rusange rya gatatu ry’abaturage n’imiturire yabo mu Rwanda noneho muri Kamena 2003 haba amatora y’itegeko nshinga rya Repubulika y’ u Rwanda akurikirwa muri Kanama n’amatora ya Perezida wa Repubulika bityo no muri Nzeri 2003 hakurikiraho ay’abadepite n’abasenateri.

U Rwanda rwakomeje kwiyubaka no kugira ubuyobozi bwiza bwegerezwa abaturage maze umubare w’uturere uva kuri 106 tuba uturere 30. Ni mu gihe umwaka wa 2008 waranzwe n’amatora y’abadepite ndetse n’umutingito wasenye inzu nyinshi mu turere twa Rusizi na Nyamasheke.

Ni mu gihe mu kwezi kwa Nyakanga, umwaka wa 2010 u Rwanda rwinjiye mu muryango w’ibihugu by’iburasirazuba by’Afurika ndetse no muri Kanama k’uwo mwaka hongera kuba amatora ya Perezida wa Repubulika.

H.E Paul Kagame

Ni n’aha ibyaranze amwe mu mateka y’u Rwanda kuva 1865-2010 Karibumedia.rw iyasoreje ariko ibizeza kuzabavira i muzi n’i muzingo amwe mu yaranze imyaka ya 2011-2025.

Abaminisitiri b’Intebe bayoboye ibyo gihe:

Nsanzimana Sylivestre

Dr.Dismas Nsengiyaremye
Madame Agathe Uwilingiyimana
Twagiramungu Faustin
Rwigema Pierre Célestin

Yanditswe na SETORA Janvier yifashishije ibarura rusange rya kane ry’abaturage n’imiturire 16-30 Kanama 2012.

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,381 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,317 Views

BREAKING NEWS: Mukarere ka Burera umwarimu yasanzwe yapfuye birakekwako yiyahuye

September 15, 2025808 Views

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026788 Views

AMAJYARUGURU: Abayobozi biyemeje kwegera abaturage bakabakemurira ibibazo ku gihe babarinda gusiragizwa

By MANIRAGUHA LadisilasMay 1, 20260

Kuri uyu wa kane, tariki ya 30 Mata 2026, abayobozi batandukanye, baba abakiri mu nshingano…

BURERA: Umubyeyi Nyiransabimana Léocadie w’imyaka 58 yakubitiwe mu rugo rw’abandi bimuviramo urupfu

May 1, 2026

Gen. Muhoozi yahaye gasopo abasore bagufi bashaka gutereta abakobwa be

April 29, 2026

BURERA: Kureba kure; Gukorera hamwe no kubazwa inshingano, insinzi y’umuryango ngobyi “Tuzamurane Kidakama.”

April 27, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

AMAJYARUGURU: Abayobozi biyemeje kwegera abaturage bakabakemurira ibibazo ku gihe babarinda gusiragizwa

May 1, 2026

BURERA: Umubyeyi Nyiransabimana Léocadie w’imyaka 58 yakubitiwe mu rugo rw’abandi bimuviramo urupfu

May 1, 2026

Gen. Muhoozi yahaye gasopo abasore bagufi bashaka gutereta abakobwa be

April 29, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

BREAKING NEWS: Mukarere ka Burera umwarimu yasanzwe yapfuye birakekwako yiyahuye

September 15, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.