Imikorere igezweho mu Isi ni aho abantu bahabwa inshingano zo gukora ikintu bakihutira kubaza ubwenge buhangano kuko bwihutisha akazi, ariko Umuyobozi Mukuru wa Google na Alphabet, Sundar Pichai, yavuze ko bidakwiye ko abantu bizera buhumyi iri koranabuhanga.
Sundar Pichai yabwiye BBC ko abantu bakwiye gukomeza gushyira imbere gukora ubushakashatsi bakoresheje uburyo n’ibikoresho bitandukanye aho kwishingikiriza kuri AI gusa.
Ati “Ubwenge buhangano burafasha cyane iyo ushaka kwandika ibintu mu buryo bunoze, ariko ababukoresha bakwiye kwiga kubukoresha mu nzego basobanukiwe neza, bakareka kwizera buhumyi ibintu byose AI ibabwiye.”
Sundar yavuze ko aho ikoranabuhanga rya ‘AI’ rigeze muri iki gihe bishoboka cyane ko ryashyira amakosa mu byo ritanga.
Google isanzwe ifite porogaramu y’ubwenge buhangano ya Gemini, ndetse ivuga ko bitarenze impera za 2025 hazashyirwa ku isoko Gemini 3.0.
Gemini yatangiye mu 2023 yagiye inengwa kwitiranya abantu cyane cyane mu gihe bayisabye amafoto, y’abantu bakomeye nka ba Papa, abayoboye u Burusiya cyangwa Amerika mu bihe byahise.
Magingo aya porogaramu z’ubwenge buhangano zikoreshwa mu Rwanda harimo ChatGPT, Grok, Gemini n’izindi.
Ibigo bikomeye by’ikoranabuhanga buri mwaka bikoresha arenga miliyari 400$ mu byerekeye ubwenge buhangano.

