Nyuma y’impaka ndende no kwijujuta kenshi kw’abagenzi bakoresha umuhanda Musanze_ Karwasa_ Gahunga_ Rugarama_ Kidaho_ Cyanika, Ubuyobozi bwa Jali Investment of Transport yahoze yitwa RFTC “Rwanda Federation of Transport Cooperative” bwashyizeho amabwiriza mashya ku bashoferi batwara imodoka zitwara abantu n’ibintu byabo n’abagenzi bagira icyo basabwa.
Imyanzuro ikakaye yafatiwe abashoferi ba Jali Investment of Transport yatewe no kuba aba bashoferi batwaraga abagenzi bakishyuza amafaranga y’umurengera kuyagenwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y’Inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro, kizwi nka «Rwanda Utilities Regulatory Authority (RURA)».

Nyuma y’ikiganiro “Umuti ukwiye” cyatambutse kuri Radiyo Musanze kuwa 21/11/2025, hari umuturage wahamagaye anenga imikorere ya Kampani itwara abagenzi izwi nka Jari Investment of Transport avuga ko abashoferi babaca amafaranga y’umurengera ku yo RURA yagennye.
Yagize ati: “Twebwe nk’abaturage batega imodoka mu muhanda Musanze_ Karwasa_ Gahunga_ Rugarama_ Kidaho_ Cyanika, dufite ikibazo gikomeye kuko abashoferi batwara abagenzi muri uwo muhanda bishyuza amafaranga y’umurengera kuko bishyuza amafaranga igihumbi (1000frw) kandi RURA yarashyizeho igiciro cy’amafaranga magana inane (800frw) ndetse ugasanga n’abo bashoferi bavanga abantu n’imizigo.”
Yakomeje anenga agira ati: “Turanenga iyo mikorere kuko idaha agaciro abagenzi ndetse tukanenga n’ubwo bujura bukorwa n’abashoferi bishyuza amafaranga y’umurengera. Bityo rero, tukaba dusaba uwitwa Muhizi [Rwamuhizi Innocent] gukosora no guhindura iyo mikorere kuko ibangamiye abagenzi.”
Umunyamakuru wa Karibumedia.rw n’Umuyobozi wayo, bafashe icyemezo cyo kujya muri Gare ya Musanze kugira ngo barebe niba ibuvugwa ku mikorere y’iriya Kampani ariko imeze koko maze batega nk’abandi bagenzi berekeza ku mupaka wa Uganda n’u Rwanda muri Gare ya Cyanika. Basanze ibyavuzwe kuri Radiyo Musanze atari byo, ahubwo ari abagenzi bakomeje kwishiramo imikorere ya mbere bitarakosorwa.
Wakwibaza ngo ukuri kuri iki kibazo ni ukuhe ?
Ukuri nta kundi uretse kutubahiriza amabwiriza ya RURA kuri bamwe mu bashoferi ndetse no ku bagenzi batega imodoka kuko ku bashoferi, ntibemerewe kwishyuza amafaranga arega ayagenwe na RURA ariyo magana inane (800 frw); Mu gihe abagenzi basabwa kugira ikarita (Tap & Go), akaba ariyo bajya bakoresha kuko utayifite niwe wa mushoferi yogeraho uburimiro akamwishyuza ayo yishakiye. Byumvikane ko ayo mafaranga yatanzwe gutyo atinjira muri Kampani ya Jari Investissement des transports, ahubwo yigira mu mufuka wa wa mushoferi.
Mu gushaka kumenya impamvu abagenzi bijujutira imikorere y’abashoferi b’iyi Kampani ya Jali Investment of Transport, Umunyamakuru wa Karibumedia.rw yavuganye kuri telefoni na Rwamuhizi Innocent ushinzwe umutekano muri iyi Kampani maze atangaza ko ibyo bavuze kuri Radiyo Musanze ku wa 21/11/2025 atari byo, ko byigeze kubaho ariko ko bitakiriho kuko ngo abashoferi babikoraga birukanwe ndetse ko n’undi wese wazahirahira gukora ayo makosa atazihanganirwa.
Yagize ati: “Ibyo bavugiye kuri Radiyo Musanze sibyo kuko niba byarigeze kubaho, twarabikosoye kuko nyuma yo kumenya ko hari abashoferi bishyuza abagenzi amafaranga y’umurengera, twarabikurikiranye abo dufashe turabirukana ndetse n’undi wese uzahirahira gukora ayo makosa ntabwo tuzamwihanganira kuko icyo tugamije ni ugutanga serivisi nziza kubatugana.”

Rwamuhizi yakomeje asaba n’abagenzi guharanira uburenganzira bwabo bakajya bishyura amafaranga ku giciro cyagenwe na RURA bakoresheje ikarita yabugenewe izwi nka “Tap & Go” kuko utayifite ariwe ukarabirwaho uburimiro na ba bashoferi twakwita ba “Rusahuriramunduru” cyane ko ufite iyo karita yawe ntabwo yakwishyuza ay’umurengera dore ko n’abakozi batanga ayo makarita n’abashyiraho amafaranga twabongereye haba muri Gare ya Musanze n’iya Cyanika ndetse n’ahandi bigaragara ko haba abagenzi benshi.”

Nk’uko Karibumedia.rw igenda ibizeza ibyo igomba kubakorera nk’ubuvugizi, na none ikaba ibijeje ko izakomeza kubakurikiranira iby’itwarwa ry’abantu n’ibintu byabo mu muhanda Musanze_ Gahunga_ Rugarama_ Kidaho_ Cyanika n’ahandi hose iyi Kampani ya Jali Investment of Transport ikorera. Ibi byose tubikora mu rwego rwo gukumira cyangwa kurwanya Umugambi mubisha, muri Karibumedia twawise “NDUMUJURA”.
Iyi Ndumujura tuzayigarukaho ubutaha kuko duteganya no gukora launching yayo, izaba ifite insanganyamatsiko igira iti: “Urajya/ Urihisha he mujura?”.


