Yohani 1:23 hagira hati: “Ati: “Ndi ijwi ry’urangururira mu butayu ngo ‘Nimugorore inzira y’Uwiteka’ nk’uko umuhanuzi Yesaya yabivuze”.

ESE URI UMUKIRISTO ARIKO UKABA WARIBAGIWE AMATEGEKO Y’IMANA?
Mu gitabo cyo kuva 20:14 hagira hati: “Ntugasambane”.
NIBA USAMBANA KANDI UZI IRI TEGEKO WUMVA BIZAGENDA GUTE?
Muri Zaburi 50:21 hagira hati: “[21]Ibyo urabikora nkakwihorera, Ukibwira yuko mpwanye nawe rwose. Ariko nzaguhana mbishyire imbere y’amaso yawe, Uko bikurikirana”.
Imana iracyaguha amahirwe yo kwisubiraho kugira ngo utajya gihenomu; Kugira ngo utarwara sida; Kugira ngo udatwara inda idateganijwe cyangwa kugira ngo udahurira n’ibibazo ku kazi.
ESE WARAHUYE N’IBIBAZO KUBERA UBUSAMBANYI WAKORA IKI?
Ikiza ni uko utabupfiriyemo ngo ujye gihenomu, ibindi byo fata umwanzuro kutazasubira mu busambanyi, ubundi usenge Imana iguhe imbaraga zo kubana n’ingaruka z’ibyo wakoze ariko utuje mu mutima.
ESE UMUGABO CYANGWA UMUGORE BO BABA BASHAKA IKI MU BUSAMBANYI?
Ese ugira ngo umwuka w’ubusamvanyi utera urubyiruko gusa? Niba se ufite uwo mwashakanye ukaba ugiterwa wakora iki? Tuzakomerezaho ejo…
Imana iguhe umugisha mwene data!
Yari mwene so muri Yesu Kristo
Pasteur Alphonse HABYARIMANA.

