Kuri uyu wa Kane, Umupolisi w’u Burundi, Colonel Moïse Arakaza, uzwi ku izina rya Nyeganyega, wakunze kuvugwa mu birego byo guhonyora uburenganzira bwa muntu, yatawe muri yombi afatiwe i Bujumbura. Amakuru aturuka muri polisi avuga ko akekwaho kuba yaragize uruhare mu gucuruza lisansi yavaga muri Tanzania mu buryo butemewe.
Ibi byatangiye ku wa Gatatu, itariki ya 13 Kanama, ubwo umupolisi yafatirwaga i Kigwena, muri Komini ya Rumonge, Intara ya Burunga (mu majyepfo y’iburengerazuba), atwaye litiro 60 za lisansi mu modoka ye bwite yo mu bwoko bwa Probox. Abatangabuhamya bavuze ko yatunze imbunda imbunda ye abapolisi bari ku kazi kugirango abatere ubwoba. Bavuga ko bamuretse akagenda n’imodoka ye, kandi ntibabasha kumwaka iyo lisansi.
Nyuma y’iminota mike, imodoka ya kabiri, Renault irimo ikigega cya litiro 500 gisanzwe, yahagaritswe ahitwa Mutambara, ku muhanda wa 3, mbere gato yo kwinjira mu Mujyi wa Rumonge. Muri iyo modoka hari harimo abagabo babiri, Paul Ndagijimana na Asmani Tuyihimbaze, bagaragajwe nk’abakozi ba Colonel Arakaza nk’uko iyi nkuru dukesha SOS Medias Burundi ivuga.
Bukeye bwaho, abaregwa bombi bagejejwe mu Rukiko Rwisumbuye rwa Rumonge bazira guhungabanya ubukungu bw’igihugu. Biyemereye icyaha, bavuga bati: “Ntabwo twashoboraga kwanga mu gihe imiryango yacu ikennye,” mu gihe bemeraga ko bakoze ibyo bategetswe n’umuyobozi wa bo.
Urubanza rwabaye rwakatiye aba: igifungo cy’umwaka umwe kuri buri wese, ihazabu y’amafaranga miliyoni imwe y’Amarundi, n’amafaranga 500.000 y’Amarundi y’indishyi n’inyungu zigomba kwishyurwa leta.
Hagati aho, icyemezo cy’umushinjacyaha mukuru wa Repubulika cyo guta muri yombi Colonel Arakaza cyari cyamaze gutangwa. Yahamagajwe n’abayobozi be i Bujumbura, afungirwa kuri sitasiyo y’ubushinjacyaha bwa polisi mu murwa mukuru w’ubukungu.
Uyu mupolisi Colonel Moïse Arakaza, uzwi ku izina rya Nyeganyega, yagiye avugwa mu byaha byo guhonyora uburenganzira bwa muntu, birimo n’ubwicanyi, muri za komini aho yakoraga nka komiseri wa polisi muri komini, cyane cyane mu majyepfo, mu majyaruguru no mu burengerazuba bw’u Burundi. Kuri ubu yoherejwe mu majyepfo y’igihugu nta nshingano zihariye zizwi afite.

