Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

Abanyamahanga basura u Rwanda bakoresheje arenga miliyari 839,9

January 10, 2026

Ingabo z’ibihugu bidacana uwaka na Amerika zahuriye mu myitozo mu mazi ya Afurika y’Epfo

January 10, 2026

Urukiko rwa Gisirikare rufite icyicaro i Nyamirambo, rwakatiye abasirikare 2 n’umusivili umwe igifungo cy’imyaka 5 isubitsemo ibiri n’igice.

December 26, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • Abanyamahanga basura u Rwanda bakoresheje arenga miliyari 839,9
  • Ingabo z’ibihugu bidacana uwaka na Amerika zahuriye mu myitozo mu mazi ya Afurika y’Epfo
  • Urukiko rwa Gisirikare rufite icyicaro i Nyamirambo, rwakatiye abasirikare 2 n’umusivili umwe igifungo cy’imyaka 5 isubitsemo ibiri n’igice.
  • Rwambikanye hagati ya AFC/M23 na FARDC/Wazalendo i Kinyumba
  • BURERA: Mu gitondo cy’isuku abaturage bo mu gace k’amakoro basezeranije ubuyobozi kuzamura igipimo ku isuku n’isukura.
  • MUSANZE: Rurageretse hagati ya Mbarushimana Emmanuel na Nsengiyumva Jean Claude bapfa ubutaka.
  • BURERA: Bane barimo abasirikare babiri bitabye Urukiko rwa Gisirikare bahakana ibyo baregwa.
  • Sugira Ernest udafite ikipe yatangiye inzira yo kuba umutoza.
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » Burera: Abaturage babikije muri banki UMUTANGUHA,bararira ayo kwarika
Ubukungu

Burera: Abaturage babikije muri banki UMUTANGUHA,bararira ayo kwarika

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasAugust 12, 2025Updated:August 12, 2025143 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Hashize igihe kitari gito abaturage bo mu Karere ka Burera bijujutira ko bambuwe amafaranga babikije muri za koperative n’ibigo by’imari biciriritse (IMF) byahoze bikorera mu izina rya CLECAM/Bukamba n’izindi, byaje guhindurirwa amazina kenshi kugeza ubu byinjiye muri UMUTANGUHA  Bank.

Uko izina ry’ikigo ryahindurwaga ni nako bamwe mu banyamuryango baburaga uburyo bwo kubona amafaranga yabo babikije cyangwa imigabane bishyuraga ku bushake bwabo. Ibi byatangiye ubwo CLECAM (Caisse Locale d’Épargne et de Crédit Agricole Mutuel) yahindukaga UNICLECAM/WISIGARA (Union des Coopératives Locales d’Épargne et de Crédit Agricole Mutuel), hanyuma nyuma y’igihe gito ikaba UMUTANGUHA Bank.

Abaturage bavuga ko uko amazina yahindukaga babwirwaga ko ari uburyo bwo kurushaho gukomeza ikigo, nyamara byagiye binaherekezwa n’ibura ry’amafaranga yabikijwe ndetse n’imigabane.

Bamwe mu banyamuryango bavuga ko kugeza ubu batigeze babona amakuru y’aho konti zabo zigeze cyangwa uburyo bashobora kubikuza.

Umwe mu baturage utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati:

“Ninjiye muri CLECAM/Bukamba, duhinduka UNICLECAM/WISIGARA. Naguze imigabane 20 y’ibihumbi 100,000 Frw. Mu nama batubwiye ko tubaye UMUTANGUHA, ariko kugeza ubu sinzi aho konti yanjye iri. Ndi mu gihirahiro.”

Yakomeje avuga ko ikibazo bamaze kukigeza ku bayobozi batandukanye:

“Twabibwiye Mayor, abandi bayobozi ndetse n’Abadepite batugannye, bose barakizi ariko ntacyo barakidukoraho.”

Abaturage bavuga ko hari abahagarariye UMUTANGUHA mu turere no mu duce bita “Zones” bashinzwe kwamamaza ikigo, nyamara bagakoresha imvugo itera urujijo. Hari aho babwira abaturage ko konti zabo “zasinziriye” bityo bagomba kongera imigabane cyangwa kwishyura andi mafaranga kugira ngo bazikangure.

Abaturage basaba ko inzego z’ibanze ku rwego rw’akarere n’intara, zifashishije izindi nzego bireba, zakurikirana iki kibazo kugira ngo amafaranga n’imigabane by’abaturage bisubizwe banyirabyo.

Bavuga ko UMUTANGUHA idakwiye gukomeza guhatira abanyamuryango bayo kwemera amabwiriza adasobanutse, kuko nk’uko bivugwa mu muco, “uwemeye kuzungura ababyeyi yishura n’amadeni basize.”

Bamwe mu baturage babona ko guhinduranya amazina y’ibigo kenshi bishobora kuba amayeri yo guhisha ibimenyetso no kwirinda kwishyura amadeni. Basaba ko habaho isuzuma ryimbitse, kuko uko byagenda kose “ibuye ryagaragaye ritica isuka.”

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

Perezida Paul Kagame azahurira na Félix Tshisekedi i Washington mu Cyumweru gitaha.

November 28, 2025

AFURIKA: U Rwanda rwatangiye kohereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika amabuye y’agaciro ya Tungsten (Wolfram).

September 30, 2025

BURERA: MIiyoni 180 zinjiye muri SACCO AKABANDO ya GAHUNGA ku bw’Umushinga “Kataza rubyiruko”.

August 20, 2025
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

BREAKING NEWS: Mukarere ka Burera umwarimu yasanzwe yapfuye birakekwako yiyahuye

September 15, 2025741 Views

BREAKING NEWS: Burera mu murenge wa Rugarama, inkuba yakubise umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 25 ahita apfa.

September 15, 2025414 Views

BURERA: Bane barimo abasirikare babiri bitabye Urukiko rwa Gisirikare bahakana ibyo baregwa.

December 5, 2025341 Views

AMAJYARUGURU: Umuturage agomba guhora ku isonga_ Guverineri MUGABOWAGAHUNDE Maurice.

September 20, 2025305 Views
Amakuru

Abanyamahanga basura u Rwanda bakoresheje arenga miliyari 839,9

By MANIRAGUHA LadisilasJanuary 10, 20260

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) isuzuma ibyo abantu bakoresheje mu ngendo bakoreye mu Rwanda [Travel…

Ingabo z’ibihugu bidacana uwaka na Amerika zahuriye mu myitozo mu mazi ya Afurika y’Epfo

January 10, 2026

Urukiko rwa Gisirikare rufite icyicaro i Nyamirambo, rwakatiye abasirikare 2 n’umusivili umwe igifungo cy’imyaka 5 isubitsemo ibiri n’igice.

December 26, 2025

Rwambikanye hagati ya AFC/M23 na FARDC/Wazalendo i Kinyumba

December 18, 2025

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

Abanyamahanga basura u Rwanda bakoresheje arenga miliyari 839,9

January 10, 2026

Ingabo z’ibihugu bidacana uwaka na Amerika zahuriye mu myitozo mu mazi ya Afurika y’Epfo

January 10, 2026

Urukiko rwa Gisirikare rufite icyicaro i Nyamirambo, rwakatiye abasirikare 2 n’umusivili umwe igifungo cy’imyaka 5 isubitsemo ibiri n’igice.

December 26, 2025
Amakuru Akunzwe

BREAKING NEWS: Mukarere ka Burera umwarimu yasanzwe yapfuye birakekwako yiyahuye

September 15, 2025

BREAKING NEWS: Burera mu murenge wa Rugarama, inkuba yakubise umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 25 ahita apfa.

September 15, 2025

BURERA: Bane barimo abasirikare babiri bitabye Urukiko rwa Gisirikare bahakana ibyo baregwa.

December 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.