Hashize igihe kitari gito abaturage bo mu Karere ka Burera bijujutira ko bambuwe amafaranga babikije muri za koperative n’ibigo by’imari biciriritse (IMF) byahoze bikorera mu izina rya CLECAM/Bukamba n’izindi, byaje guhindurirwa amazina kenshi kugeza ubu byinjiye muri UMUTANGUHA Bank.
Uko izina ry’ikigo ryahindurwaga ni nako bamwe mu banyamuryango baburaga uburyo bwo kubona amafaranga yabo babikije cyangwa imigabane bishyuraga ku bushake bwabo. Ibi byatangiye ubwo CLECAM (Caisse Locale d’Épargne et de Crédit Agricole Mutuel) yahindukaga UNICLECAM/WISIGARA (Union des Coopératives Locales d’Épargne et de Crédit Agricole Mutuel), hanyuma nyuma y’igihe gito ikaba UMUTANGUHA Bank.

Abaturage bavuga ko uko amazina yahindukaga babwirwaga ko ari uburyo bwo kurushaho gukomeza ikigo, nyamara byagiye binaherekezwa n’ibura ry’amafaranga yabikijwe ndetse n’imigabane.
Bamwe mu banyamuryango bavuga ko kugeza ubu batigeze babona amakuru y’aho konti zabo zigeze cyangwa uburyo bashobora kubikuza.
Umwe mu baturage utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati:
“Ninjiye muri CLECAM/Bukamba, duhinduka UNICLECAM/WISIGARA. Naguze imigabane 20 y’ibihumbi 100,000 Frw. Mu nama batubwiye ko tubaye UMUTANGUHA, ariko kugeza ubu sinzi aho konti yanjye iri. Ndi mu gihirahiro.”

Yakomeje avuga ko ikibazo bamaze kukigeza ku bayobozi batandukanye:
“Twabibwiye Mayor, abandi bayobozi ndetse n’Abadepite batugannye, bose barakizi ariko ntacyo barakidukoraho.”
Abaturage bavuga ko hari abahagarariye UMUTANGUHA mu turere no mu duce bita “Zones” bashinzwe kwamamaza ikigo, nyamara bagakoresha imvugo itera urujijo. Hari aho babwira abaturage ko konti zabo “zasinziriye” bityo bagomba kongera imigabane cyangwa kwishyura andi mafaranga kugira ngo bazikangure.

Abaturage basaba ko inzego z’ibanze ku rwego rw’akarere n’intara, zifashishije izindi nzego bireba, zakurikirana iki kibazo kugira ngo amafaranga n’imigabane by’abaturage bisubizwe banyirabyo.
Bavuga ko UMUTANGUHA idakwiye gukomeza guhatira abanyamuryango bayo kwemera amabwiriza adasobanutse, kuko nk’uko bivugwa mu muco, “uwemeye kuzungura ababyeyi yishura n’amadeni basize.”

Bamwe mu baturage babona ko guhinduranya amazina y’ibigo kenshi bishobora kuba amayeri yo guhisha ibimenyetso no kwirinda kwishyura amadeni. Basaba ko habaho isuzuma ryimbitse, kuko uko byagenda kose “ibuye ryagaragaye ritica isuka.”


