Abasirikare batatu ba Uganda bapfiriye mu mpanuka y’imodoka yabareye mu mujyi wa Bunia, intara ya Ituri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abandi benshi barakomereka.
Iyi mpanuka yabaye tariki ya 28 Nyakanga 2025, ubwo imodoka yari itwaye abasirikare ba Uganda yageraga ku kiraro cya Ngando kiri ku muhanda uhuza santere ya Djugu na Masikini muri gurupoma ya Loranu.
Abashinzwe umutekano basobanuye iyi mpanuka yatewe n’ikiraro kibi, kandi ko abapfuye n’abakomeretse bamaze gucyurwa banyujije mu gace ka Nebbi kari mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Uganda.
Kuva mu Ugushyingo 2021, ingabo za Uganda ziri mu burasirazuba bwa RDC mu bikorwa byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF byahawe izina “Operation Shujaa”.
Muri uyu mwaka, ingabo za Uganda zaguye ibikorwa byazo nyuma y’ibiganiro ubuyobozi bw’ibihugu byombi bwagiranye, ubwo byagaragaraga ko indi mitwe yitwaje intwaro nka CODECO na yo ibangamiye umutekano w’abaturage.

