
Abahinzi b’ibireti bo mu turere twa Musanze na Burera bafite ipfunwe ryuko batahiguye imihigo yabo ariko ngo muri uyu mwaka biyemeje kuzayesa.
Ni imihigo bahigiye mu birori byo kwizihiza umunsi w’umuhinzi w’ibireti 2026 mu ntara y’amajyaruguru , aho mu mihigo yabo, umwaka ushize wa 2025 biyemeje kuzagira umusaruro w’ibireti ungana na Toni 1000 mu gihe Nyabihu na Rubavu mu ntara y’uburengerazuba bari bariyemeje kuzagira umusaruro wa Toni 2000 bakesa uyu muhigo ku kigero cya Toni 1601 mu gihe amajyaruguru yahiguye ku kigero cya Toni 500.
Mu ijambo rye ry’ikaze, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinigi, Gahonzire Landouard, yashimiye aba bahinzi b’ibireti ku muhate bagira.
Yagize ati: “Turashimira abahinzi b’ibireti mu karere ka Musanze na Burera kuko ubuhinzi bwanyu buzamura imibereho myiza y’abaturage aho mwinjiza amadevize ari nayo mpamvu nk’ubuyobozi tuzakomeza kubafasha kuzamura umusaruro w’ibireti mu bwinshi no mu bwiza.”
Perezida w’Ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’ibireti, Semajeri Joseph yashimiye HORISON SOPYRWA uburyo ibazirikana nk’abahinzi ariko yisegura ku bayobozi avuga ko mu ntara y’amajyaruguru batagize umusaruro mwiza kubera impamvu zitandukanye.
Yagize ati: “Nk’abahinzi b’ibireti, iyo tubonye mudushagaye turanezerwa ariko muribuka ko twari twabahigiye ko tuzagera ku musaruro wa Toni 3000, zirimo Toni 2000 mu ntara y’iburengerazuba na Toni 1000 zo mu majyaruguru none byarangiye mu majyaruguru (Musanze na Burera) dutsinzwe kuko tutesheje uwo muhigo kuko twagize Toni 500 gusa aho kuba Toni 1000 twari twariyemeje.”
Semajeri yakomeje avuga impamvu zatumye batesa imihigo.
Yagize ati: “Kuba tutaragize umusaruro mwiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye, ubuso bwose tutahinzwe, bamwe mu bahinzi ntibabagariye ibireti ku gihe no kudafumbira, iyagurwa rya Pariki y’ibirunga n’ahubatswe amahoteli ndetse n’inyamaswa ziva mu ishyamba zikangiza ibireti. Gusa turabizeza ko tugiye gukosora ibyabaye, ubutaha tukazagira umusaruro ushimishije.”
Semajeri yashoje agaragariza abari aho uko abanyamuryango bagezweho n’umusaruro babonye.

Bwana SEMAJERI Joseph, Perezida w’Ihuriro ry’Abahinzi b’ibireti mu Rwanda.
Yagize ati:” Abanyamuryango bose uko ari 3002 bubumbiye mu makoperative 3 (Abakunda umurimo, Abakunda ibireti n’Abaterambere) twabishyuriye ubwisungane mu kwivuza miliyoni enye n’ibihumbi magana acyenda mirongo irindwi na birindwi (4.977.000frw), Ejo heza miliyoni enye n’ibihumbi magana atatu mirongo itandatu na bibiri (4.362.000 frw) mu gihe Bonus bahawe miliyoni cumi n’imwe n’ibihumbi magana ane (11.400.000 frw).”
Umuyobozi wa Kampani yo muri Amerika igura umushongi w’ibireti, MIKE we yagize ati: “Uyu ni umunsi udasanzwe kuri njye nza mu Rwanda kuko ntazongera kuza mu Rwanda kubera kujya mu izabukuru ariko mbasigiye Regina kuko ariwe usigaranye Kampani. Gusa, nababwira ko gukorana n’u Rwanda byatumye mwiteza imbere n’imiryango yanyu ariko nanjye mwamfashije guteza imbere umuryango wanjye,murumva ko ari iby’agaciro rero.”
Umuyobozi mukuru wa HORIZON SOPYRWA, Bizimungu Gabriel yashimiye abahinzi b’ibireti kuko aribo batumye HORIZON SOPYRWA yinjiza amadivize menshi.
Yagize ati: “Ubwiza bw’ibireti nibwo dukuramo umushongi mwinshi kandi mwiza ari nayo mpamvu natwe nka Horizon SOPYRWA tubaha bonus n’ibihembo birimo n’inka muri gahunda ya ‘Gira inka’ kuko nk’ubu tumaze gutanga inka ku bahinzi b’ibireti zigera kuri 371 none n’uyu munsi tugiye gutanga izindi 56 kandi abazibonye nabo bazoroza abandi, batanze kandi Shitingi, matera n’amasuka.”
Bizimungu yakomeje ashimira NAEB ku bw’uruhare igira mu guteza imbere igihingwa cy’ibireti.
Yagize ati: “Muri iyi sizeni tugiye kongera umurama w’ibireti kuko ubu twaguze Toni 10 z’umurama kandi na NAEB iri kudukorera izindi ngemwe z’ibireti kandi igiye no kutwubakira ubwanikiro, bityo bikazatuma tubona umushongi mwiza.”

Bwana BIZIMUNGU Gabriel, Umuyobozi mukuru wa HORIZON SOPYRWA.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yashimiye Horizon SOPYRWA ku bw’uruhare igira mu iterambere ry’igihugu n’Intara y’Amajyaruguru by’umwihariko.
Yagize ati: “Turashimira Horizon SOPYRWA yadufashije kurwanya icyorezo cy’ubuganga mu matungo kuko twifashishije umuti uva mu bireti ndetse tukanayishimira uburyo ikorana n’abahinzi b’ibireti ikanabaha n’ibihembo birimo n’inka.”
Mugabowagahunde yakomeje asaba abahinzi kudacika intege ahubwo bagakora cyane.
Yagize ati: “Ndabasaba gukora cyane kugira ngo umwaka utaha muzarusheho kubona umusaruro mwinshi kandi mwiza bityo, muzinjize amadevize menshi noneho igihugu cyacu kihungukire cyane ko n’inzego z’umutekano zitwizeza ko ntakizabuza abaturage gukora imirimo yabo ariko na nane ngasaba na Horizon SOPYRWA gukora bidasanzwe kuko ubutaka buhingwaho ibireti bugenda bugabanuka ariko hagakoreshwa ubuhari, hongerwa umusaruro kubera inyungu nyinshi zirimo.”

Bwana MUGABOWAGAHUNDE Maurice, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.
Mu gusoza, Guverineri Mugabowagahunde yasabye ababonye ibihembo kubifata neza no kuzabibyaza umusaruro ndetse anababwira ko ikibazo cy’inyamaswa zibonera cyavugutiwe umuti. Bityo, yisabira n’abitabiriye umunsi w’abahinzi b’ibireti kubumbatira ubumwe bwabo cyane cyane muri uku kwezi ku Ukwakira kwahariwe ubumwe n’ubudaheranwa kukaba n’ukwezi kwitiriwe ubukorerabushake. Ari naho yahereye yibutsa urubyiruko n’abagore kuzitabira amatora y’inzego z’ibanze ateganijwe muri iyi munsi iri imbere.


Yanditswe na SETORA Janvier
