Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

RWANDA: Mu mezi 6 gusa, hacurujwe abanyarwanda 204 ariko bagaruwe mu Rwanda

July 26, 2026

Abahagarariye Amatorero n’Imiryango itari iya Leta, ntibemerewe kugurisha Ibikorwa n’Imitungo byayo

July 25, 2026

MUSANZE: Nta rubyiruko twifuza kubona hirya no hino mu mihanda mu gihe abandi bari kwigishwa imyitwarire ikwiye

July 25, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • RWANDA: Mu mezi 6 gusa, hacurujwe abanyarwanda 204 ariko bagaruwe mu Rwanda
  • Abahagarariye Amatorero n’Imiryango itari iya Leta, ntibemerewe kugurisha Ibikorwa n’Imitungo byayo
  • MUSANZE: Nta rubyiruko twifuza kubona hirya no hino mu mihanda mu gihe abandi bari kwigishwa imyitwarire ikwiye
  • RDC: Muri FIZI, Ingabo za FRDC na Wazalendo basubiranyemo
  • APR FC izatangira ikina na Gor Mahia FC: Ingengabihe ya CECAFA yasohotse
  • Perezida w’urukiko rw’ikirenga yasabye abacamanza kongera ubumenyi ku manza z’ubutaka n’iz’umuryango
  • Rayon Sports yinjije asaga miliyoni 50 Frw mu matike ku munsi w’Igikundiro
  • BURERA: Ikibazo cy’Amazi Gikomeje kuba Ingorabahizi
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » RWANDA: Mu mezi 6 gusa, hacurujwe abanyarwanda 204 ariko bagaruwe mu Rwanda
Umutekano

RWANDA: Mu mezi 6 gusa, hacurujwe abanyarwanda 204 ariko bagaruwe mu Rwanda

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasJuly 26, 202633 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Ubwo Isi yose yitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya icuruzwa ry’abantu, mu Rwanda bakomeje guhangayikishwa n’icuruzwa ry’abantu rikomeje kwiyongera aho kuva muri Nyakanga 2025 kugeza muri Werurwe 2026, abanyarwanda bagera kuri 289 bari bagaruwe mu Rwanda.

Ku bagarura mu Rwanda ni igikorwa gikorwa ku bufatanye na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga na Ambasade z’u Rwanda nk’uko byagarutsweho na Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel kuwa 23 Nyakanga 2026 ubwo yari muri Sena y’u Rwanda agirana ibiganiro n’abasenateri bagize Komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubumwe bw’abanyarwanda n’umutekano.

Dr. Ugirashebuja yasobanuye ko abo 289 harimo 101 bakuwe mu gihugu cya Combodia, 58 bakurwa muri Laos, 31 bakuwe Myanmar na 99 bakuwe muri Oman ni mu gihe hagati y’ukwezi kwa Mutarama 2026 kugeza muri Kamena 2026 mu Rwanda hacurujwe abantu 204 barimo abagabo 163 n’abagore 41 nk’uko byagarutsweho n’Umukozi w’ishami ryihariye mu rwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) , Madame Kayirebwa Christine mu kiganiro na Radio Rwanda.

Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Dr.Ugirashebuja Emmanuel

Yagize ati: “Kuva muri Mutarama 2026 kugeza muri Kamena 2026, mu Rwanda hacurujwe abagera kuri 204 barimo abagabo 163 n’abagore 41 kandi abenshi muri bo ni urubyiruko rwize kandi imibare iragenda izamuka kuko aba tuvuze ni ababashije kugaruzwa n’u Rwanda kubera ko bamenyekanye batanze amakuru muri za Ambasade.”

Kayirebwa yakomeje avuga ko hari abagishakishwa ngo kuko baba babakuyeho ibya ngombwa bibaranga cyangwa ibindi bintu bibabuza gutanga amakuru nka Telefoni zabo.

Yagize ati: “Kugeza ubu Leta y’u Rwanda iracyakomeza gushakisha abandi hifashishijwe Ambasade z’u Rwanda kuko akenshi ababa bajyanwe bakurwaho ibya ngombwa byabo n’amatelefoni kugira ngo batabona uko batanga amakuru.”

Kayirebwa yashoje avuga bimwe mu bimenyetso by’imitego cyangwa amayeri bikoreshwa kugira ngo abagiye gucuruzwa bagende batikandagira aho yagize ati:” Amwe mu mayeri cyangwa imitego babatega ni: Kubizeza umushahara utubutse kandi mu madorari, kubabuza gutanga ayo makuru ku bandi kugira ngo batabatanga ayo mahirwe, guca ku mipaka babeshya kandi bakajya gufatira indege ku bibuga by’ibindi bihugu kandi i Kanombe hari ikibuga mpuzamahanga, kubishyurira itike(ticket) na Visa no kubaha udufaranga tuzabafasha mu rugendo ndetse akenshi izo Visa aba ari impimbano (Inyandikompimbano).”

Wakwibaza ngo icuruzwa ry’abantu ni iki? Ese rikorerwa nde?

Igisubizo nta kindi uretse kumenya ko abantu atari ibicuruzwa kandi ntibakwiye kuba byo kuko icuruzwa ryabo ntirigira isoko rizwi nk’andi masoko cyangwa ngo bacuruzwe nk’ibindi bicuruzwa byo guciririkanwa ahubwo icuruzwa ry’abantu ni icyaha cyakorerwa uwo ariwe wese kandi ni n’igikorwa kigizwe n’ibikorwa byinshi bitandukanye, kikaba n’icyaha gikomeye cy’ubucakara bwahinduye isura (bugezweho) aho abantu bashukishwa ibintu bitandukanye birimo akazi, amashuri agezweho, bagategekwa cyangwa bagacuruzwa hagamijwe kubakoresha imirimo y’agahato, ubusambanyi cyangwa kubakuramo ingingo z’umubiri.

Akenshi iki cyaha gitizwa umurindi n’ubukene, ubushomeri no kwizezwa ubuzima bwiza ariko cyane cyane hifashishijwe imbuga nkoranyambaga kuko ari zo zirangaza urubyiruko mu buryo bwihuse kubera amaraso yarwo ashyushye ari nayo mpamvu urubyiruko rusabwa kugira amakenga kuri aba baba babizeza ibyiza.

Mu kiganiro yagiranye n’Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’amahanga, ubumwe bw’abanyarwanda n’umutekano cyo kuwa 23/07/2026, Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel yasobanuye ko icyaha cy’icuruzwa ry’abantu gishobora gushyirwa ku rutonde rw’ibyaha bidasaza mu Rwanda.

Yasobanuye ko impamvu bifuza ko cyajya mu byaha bidasaza ari uko rimwe na rimwe ibimenyetso bidahita biboneka.

Yavuze ko ari ibintu bikiri mu biganiro ariko ko bishyizweho bishobora gufasha ku buryo igihe umuntu aboneye ibimenyetso, uwakoze icyaha ashobora kukiryozwa.

Yagize ati: “Impamvu turi kubitekereza nuko rimwe na rimwe ibimenyetso biboneka hashize igihe kirekire akandi umuntu yaracurujwe, bityo bikazagaragara hashize igihe kirekire kandi nabwo aba agize Imana akabona uko abimenyesha inzego za Leta nubwo nabyo biba bigoranye cyane kuri bo kubera batabona uburyo bwo gutanga amakuru kuko baba barakuweho ibya ngombwa byose birimo na telefoni.”

Dr. Ugirashebuja yakomeje agira ati “Iyo washyize icyaha mu byaha bidasaza, biba bisobanuye ko igihe ibimenyetso by’icyaha bizabonekera cyose, ubugenzacyaha buzashobora kukigenza ndetse kikaba cyashinjwa, uwagikoze akaba yagihanirwa.”

Nubwo Dr. Ugirashebuja Emmanuel abibona gutya, Senateri Uwizeyimana Evode si ko abibona kuko we avuga ko kukigira icyaha kidasaza bisaba ubushishozi aho yagize ati” Gushyira icyaha cy’icuruzwa ry’abantu ku rutonde rw’ibyaha bidasaza bisaba ubushishozi bwinshi kuko uko urwo rutonde ruba rurerure ni nako rushobora kugira ingaruka runaka mu mikoranire y’u Rwanda n’ibindi bihugu mu guhererekanya abanyabyaha.”

Senateri UWIZEYIMANA Evode

Amategeko y’ u Rwanda ateganya iki ku icuruzwa ry’abantu?

Icyaha cy’icuruzwa ry’abantu mu Rwanda gihanwa n’itegeko N°51/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi, aho ingingo yaryo ya 18 igira iti: “Umuntu wese uhamijwe n’urukuko gukora icyaha cy’icuruzwa ry’abantu ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumu (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni icumi (10.000.000 Frw ) ariko atarenze miliyoni cumi n’eshanu (15.000.000 Frw). Iyo icyaha gikozwe ku buryo bwambukiranya imipaka, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni makumyabiri (20.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni makumyabiri n’eshanu (25.000.000 Frw).”

Ese icuruzwa ry’abantu ryaba rifite ingaruka?

Nibyo, icuruzwa ry’abantu rifite ingaruka nyinshi kandi zikomeye zirimo ihungabana rikomeye ubumuga bwa burundu cyangwa urupfu ndetse no kwandura indwara zidakira. Uretse n’ibyo kandi, Iki cyaha gisenya ubuzima bw’uwagizwe imbata, kikamuvutsa uburenganzira bwe kandi kigira n’ingaruka ku mutekano n’iterambere ry’imiryango n’igihugu muri rusange. Ikindi nuko ababifatiwemo barahanwa bikadindiza rya terambere, aho ubu mu Rwanda hamaze kuburanishwa imanza zisaga 11 zirimo abantu 54 bahamijwe iki cyaha harimo 12 bitwa ko bakorera Imana bazwi nka ba Bishops cyangwa ba Pasitoro.

Uwamahoro Christine ukuriye ishami ryo kurwanya icuruzwa ry’abantu muri RIB

ACP T . Muzezayo ushinzwe kurwanya icuruzwa ry’abantu muri Polisi y’igihugu

Yanditswe na SETORA Janvier

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

Gakenke: Umwarimu akurikiranyweho ubujura bw’amatungo magufi

July 16, 2026

RULINDO: Polisi yafashe itsinda ry’abagizi ba nabi, riheruka kwica abantu 2

July 14, 2026

MUHANGA: Umuyobozi w’Ishuri wakubiswe ikintu mu mutwe yapfuye

July 9, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,724 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,511 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025986 Views

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026975 Views

RWANDA: Mu mezi 6 gusa, hacurujwe abanyarwanda 204 ariko bagaruwe mu Rwanda

By MANIRAGUHA LadisilasJuly 26, 20260

Ubwo Isi yose yitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya icuruzwa ry’abantu, mu Rwanda bakomeje guhangayikishwa…

Abahagarariye Amatorero n’Imiryango itari iya Leta, ntibemerewe kugurisha Ibikorwa n’Imitungo byayo

July 25, 2026

MUSANZE: Nta rubyiruko twifuza kubona hirya no hino mu mihanda mu gihe abandi bari kwigishwa imyitwarire ikwiye

July 25, 2026

RDC: Muri FIZI, Ingabo za FRDC na Wazalendo basubiranyemo

July 21, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

RWANDA: Mu mezi 6 gusa, hacurujwe abanyarwanda 204 ariko bagaruwe mu Rwanda

July 26, 2026

Abahagarariye Amatorero n’Imiryango itari iya Leta, ntibemerewe kugurisha Ibikorwa n’Imitungo byayo

July 25, 2026

MUSANZE: Nta rubyiruko twifuza kubona hirya no hino mu mihanda mu gihe abandi bari kwigishwa imyitwarire ikwiye

July 25, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.