Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri, ni Umusingi w’Ireme ry’Uburezi/ Dr. Nelson MBARUSHIMANA

August 20, 2026

MUSANZE: Ubufatanye buzazamura ubumenyi n’ubuhanga mu bukerarugendo bushingiye ku muco

August 19, 2026

BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu

August 17, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri, ni Umusingi w’Ireme ry’Uburezi/ Dr. Nelson MBARUSHIMANA
  • MUSANZE: Ubufatanye buzazamura ubumenyi n’ubuhanga mu bukerarugendo bushingiye ku muco
  • BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu
  • MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi
  • MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi
  • Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya
  • RWANDA: Urwagwa; Ikigage; Ubushera n’umutobe ntibyaciwe ahubwo bigomba guteguranwa isuku
  • RWANDA: Imyiteguro yo ” Kwita amazina” Abana b’Ingagi 22 mu 2026 irarimbanije
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » AMAJYARUGURU: Company “Korana n’Abakomisiyoneri Ltd”, yaje ari igisubizo ku baturage
Politike

AMAJYARUGURU: Company “Korana n’Abakomisiyoneri Ltd”, yaje ari igisubizo ku baturage

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasJune 25, 2026Updated:June 27, 2026173 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 23/06/2026 mu karere ka Burera mu murenge wa Gahunga, ubuyobozi bwa Company “Korana n’Abakomisiyoneri Ltd” bwahuye n’abakomisiyoneri babigize umwuga bungurana ibitekerezo ku cyatuma umurimo wabo urushaho kugenda neza no guter’imbere.

Company Korana n’Abakomisiyoneri Ltd, ni company ihuza ugurisha n’umuguzi. Iranga cyangwa ifasha mu igurishwa ku mitungo yimukanwa n’itimukanwa: ibibanza; Imirima; Amazu; Imodoka; Inka n’andi matungo, ndetse ifasha guhuza abakozi n’abakoresha “Mu mahoteri; Abakontabure mu bigo byigenga n’abandi…” Ikorera hose mu gihugu, yatangiriye mu ntara y’Amajyaruguru. Kuri ubu ifite abanyamuryango igihumbi na magana atatu “1,300”.

Mu ijambo ry’ikaze uhagarariye iyi Company mu karere ka Burera, Bwana MBITEZIMANA Jean yeretse bagenzi be umushitsi mukuru akaba na Nyiri Company “Korana n’Abakomisiyoneri Ltd”, Madame Honoline KUBWIMA maze abasaba kumwakira no kumuha ikaze iwabo. Bwana MBITEZIMANA Jean yaboneraho no kongera kwereka abashitsi komite akorana nayo anabagezaho ibibazo n’inzitizi bahura nazo mu gihe bamaze bakora.

MBITEZIMANA Jean yagize ati: “Bayobozi kandi bashitsi bahire twongeye tubishimira, muje mu gihe twari tubakeneye ngo tubagezeho ibibazo n’inzitizi duhura nazo mu kazi kacu: Uyu munsi turacyafite imbogamizi kubera abamamyi banze kwinjira muri Company ngo dufatanye, aba bamamyi bazwi ku izina ry’abasherisheri, batera urujijo mu buyobozi bw’inzego z’ibanze bigatuma batabona neza uruhare rwacu mu kurengera inyungu z’umuturage kuko nabo bavuga ko bafasha mu guhuza ugurisha n’umuguzi, bityo muziye igihe ngo mudufashe kumva uburemere bw’ikibazo kandi ni amahirwe kongera kubabona ngo muduhe inama kuri aba bamamyi.”

Yakomeje agira ati: “Ubwo muherutse inaha mwaduhaye ibikoresho, birimo: Umwenda uturanga (jire); Ikarita na Baji ndetse munadusobanurira uburyo bw’imikoranire, tubemerera ko tugiye gukora kinyamwuga ariko uyu munsi dukomeje kubangamirwa n’abamamyi bari bamenyereye kwiba abaturage, bityo turabasaba kudutiza imbaraga hagakumirwa abo bamamyi bakomeje kuzonga abaturage no kuzambya imikorere y’abakomisiyoneri biyemeje gukora kinyamwuga (Turizigama kandi tugasora).”

Abakomisiyoneri barasaba kongera imbaraga mu gusobanurira ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse n’iz’umutekano mu buryo bwimbitse uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu kuko aba basherisheri b’abamamyi biragaragara ko babazambiriza, ahubwo nabo baje muri company bafatanye gukorera mu mucyo.

Umushitsi mukuru akaba n’umuyobozi mukuru wa Company, Madame MD Honoline KUBWIMANA yafashe umwanya wo kumva ibibazo by’abakomisiyoneri b’umwuga, abasezeranya ko nyuma yo kumva ibibazo n’imbogamizi bahura nazo ko agiye kubafasha akegera inzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta maze akabasaba kandi akarushaho kumvikanisha impamvu company “Korana n’Abakomisiyoneri Ltd” yabayeho n’ingamba zihari mu guhuza ugurisha n’umuguzi. Si ibi gusa kandi bahuza abakozi n’abakoresha.

Madame KUBWIMANA Honorine, MD wa Korana n’Abakomisiyoneri Ltd

Yagize ati: “Basangirangendo bacu turi abafatanyabikorwa n’inzego za Leta, turahari ngo dukumire ubumamyi ndetse n’ubujura kuko byagiye bigaragara kenshi ko abiyitirira uyu mwuga ari abajura bibisha imitungo y’abaturage ndetse n’ibibazo by’urunguze “Banque Lambert” byagiye bivugwa bariya bamamyi babyihisha inyuma. Turahari rero ngo ibyo byose tubirwanye kandi tubigaragarize inzego, maze bicike. Aha turasabwa gukora neza kandi tugakorera mu mucyo, hakagaragara itandukaniro hagati yatwe n’abariya bamamyi.”

Abaturage babona bate umukomisiyoneri babigize umwuga?

Karibumedia yagiranye ikiganiro n’Abakomisiyoneri ndetse na bamwe mu baturage, bayitangariza ko hari impinduka zigaragara uhereye ku myitwarire yabarangaga bacyitwa abasherisheri n’aho binjiriye muri Company Korana n’Abakomisiyoneri Ltd.

Madame MUKAKIMENYI Divine ni Umukomisiyoneri wemewe wo mu karere ka Burera mu murenge wa Gahunga, yadutangarije ko aho yinjiriye muri iyi company yiteje imbere kandi ko yagize uruhare mu guhindura imyumvire n’imitekerereze y’umuturage ku ishusho bari babaziho bacyitwa abasherisheri.

Yagize ati: “Ubu ndi umudamu, nk’abandi badamu bose ubu twiteza imbere kimwe na basaza bacu: Nti tucyitinya cyangwa ngo twumve dukandamijwe, twihurije hamwe muri iyi company ngo dukumire ubumamyi, aho nk’umugabo yakuraga itungo mu rugo avuga ko agiye kuriragira agasubira mu rugo ntaryo yarigurishirije mu gasozi ariko ubu nshobora guhura n’umuntu ushoreye nk’inka nkamubaza icyangombwa cy’inzira, iyo atakinyeretse ndamufata yavuga ko ayiguze nkamubaza inyandiko yaba idasinyweho n’umukomisiyoneri icyi gihe bifatwa nk’aho yayibye, dutangira gushakisha aho ayikuye. Iyo yayiguze, tumusaba ko yishura amafaranga agenwe harimo n’igihembo cyanjye.”

Yakomeje agira ati: “Hamwe na bagenzi banjye, ubu buri cyumweru turizigama kugira ngo tuzabone mutuelle ndetse n’ukeneye inguzanyo akayihabwa muri bwa bwizigame akagenda yishura buhoro buhoro.”

Bwana BIZIMANA nawe ari muri company Korana n’Abakomisiyoneri Ltd, nawe yadutangarije ko Company yakemuye ibibazo by’amakimbirane yashoboraga kuba yavuka hagati mu miryango bitewe n’uko rimwe na rimwe umugabo cyangwa umugore yashoboraga kugurisha umutungo w’urugo batabyumvikanyeho, nyamara ibi mbere byarakorwaga umusherisheri akazana umuguzi umwe mu bafatanije umutungo atabizi.

Yagize ati: “Kenshi byabayeho, umugabo cyangwa umugore agashaka umumamyi w’umusherisheri akagurisha umurima igisinde cyangwa itungo uwo bashakanye atabizi, ibi byatezaga impagarara n’amakimbirane mu muryango bikaba bishobora no gusenya urugo, ariko ubu ntibishoboka kuko ubugure bwose buba hari umuhuza wemewe ariwe twe ababigize umwuga.”

Yakomeje agira ati: “Uyu munsi nta muturage ucunamwaho n’abamamyi biyise abasherisheri, turahari ngo dufashe umuturage ushaka kugira icyo agurisha, aratwegera tukamurangira umuguzi utaramuhenda kuko natwe tuba dushaka igihembo gitubutse.”

Karibumedia kandi yashatse kumenya uko abaturage babona itandukaniro hagati y’abasherisheri bahozeho ndetse n’Abakomisiyoneri bariho ubu, maze yegera umwe mu baturage wari wazanye itungo rye mu isoko rya Gahunga.

Umuturage witwa SEMANZA Gabriel, utuye mu mudugudu wa Kigote; Akagari ka Gisizi mu murenge wa Gahunga, yadutangarije ko hari itandukaniro ku basherisheri n’Abakomisiyoneri.

Yagize ati: “Twabaga twaremye isoko tugasanga abasherisheri mu nzira, ahitwa muri Songa bakatubwira ko mu isoko amatungo yarase kandi rimwe na rimwe batagezemo. Aba basherisheri, habaga niyo badukurikiye mw’isoko kubera ko babaga ari benshi bagatesha isoko umutwe ndetse bakaratisha amatungo yacu mu buryo bwo kuduhendesha, none aho abakomisiyoneri baziye ubu bujura bwaracitse kuko wumvikana n’umuguzi nta kibazo mwananiranwa Umukomisiyoneri akabumvikanisha mukagurirana neza.”

Yakomeje agira ati: “Abasherisheri ni abantu babi, Leta nifatanye n’Abakomisiyoneri bariya basherisheri bacike kuko bakorana n’ibisambo, akuzira mu rugo akakubwira ko akuzaniye umuguzi cyangwa aje kureba itungo ryawe ngo akurangire umuguzi naho aba aje kureba aho urizirika ngo igihe kimwe azitwikire ijoro aze arangire umujura baryibe. Rwose Leta nikomeze ifashe Abakomisiyoneri baduhashirize bariya basherisheri kuko ni ibisambo.”

NAMBAJIMANA Goreth, nawe ni umugore witeje imbere, uyu yahawe ibihembo “Flat na Décodeur” n’umukomisiyoneri wabigize umwuga ndetse wahize abandi. Goreth atanga inama ku bandi badame bacyitinya, ababwira ko nabo bashoboye. Ko guhuza umuguzi n’umugurisha bishoboka iyo habayeho guha agaciro umutungo ugurishwa, Umukomisiyoneri w’umwuga akirinda kugambanira umutungo wundi muntu ahagarara hagati y’ugura n’ugurisha akabumvikanisha.

Yagize ati: “Serivise dutanga ni iz’agaciro, tubikoze neza ni umugisha. Umukomisiyoneri wabigize umwuga yirinda ubugambanyi, afata iyambere mu guhesha agaciro umutungo w’umuntu kandi akumvikanisha ugura n’ugurisha, bityo services dutanga zikabera bose. Twirinde imikorere ya kimamyi, turangwe n’indangagaciro za kimuntu.”

Ubwo twakoraga iyi nkuru, twashatse kumenya icyo Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru buvuga kuri iyi company yatangirijwe mu ntara y’Amajyaruguru ntibyadukundira kuko telefoni ya Governor ntiyari ku murongo. Turakomeza tuyishake kuko mu nkuru yacu itaha, tuzabagezaho uko Company ikomeje gufatanya n’ubuyobozi ndetse tunabamenyeshe niba ikibazo cy’ubumamyi cyarabonewe umuti.

Mu gusoza, Madamu Honoline KUBWIMANA Umuyobozi mukuru wa Company Karana n’Abakomisiyoneri Ltd, yasabye abakomisiyoneri babigize umwuga gukomeza kwitwara neza bitandukanya n’imikorere mibi iranga abasherisheri b’abamamyi. Yongera gusobanurira abaraho services zitangwa:

Yagize ati: “Umukomisiyoneri akomeze abe ijisho n’umuhuza mwiza w’umukiriya “Umuguzi n’ugurisha” kandi asigasire inyungu zabo bombi ndetse n’iza company, mutungire agatoki inzego ndetse murangwe n’imico myiza y’uburere mboneragihugu ‘Indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda.’ Mbasabe gukomeza kwizigama no kwiteza imbere, mbese bigaragare ko hari impinduka nziza tuzanye muri sosiyete kandi mukomeze mukangurire bariya basherisheri nabo binjire imiryango irafunguye kuri buri wese ufite ubushake bwo gukora Kinyamwuga.”

Karibumedia.

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

Minisiteri y’Uburezi yatangaje impinduka enye zikomeye, hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi

August 2, 2026

U Rwanda rwamaganye amasezerano RDC yagiranye na FDLR, ruvuga ko anyuranyije n’ay’i Washington

July 30, 2026

GAKENKE na MUSANZE: Hamuritswe uburyo bwo guteka mu mashuri hakoreshwa Gaz aho gukoresha inkwi

July 29, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,833 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,593 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 20251,101 Views

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 20261,043 Views

Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri, ni Umusingi w’Ireme ry’Uburezi/ Dr. Nelson MBARUSHIMANA

By MANIRAGUHA LadisilasAugust 20, 20260

Mu kiganiro kuri Radio na TV10, cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki…

MUSANZE: Ubufatanye buzazamura ubumenyi n’ubuhanga mu bukerarugendo bushingiye ku muco

August 19, 2026

BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu

August 17, 2026

MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi

August 15, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri, ni Umusingi w’Ireme ry’Uburezi/ Dr. Nelson MBARUSHIMANA

August 20, 2026

MUSANZE: Ubufatanye buzazamura ubumenyi n’ubuhanga mu bukerarugendo bushingiye ku muco

August 19, 2026

BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu

August 17, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.