
Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, Urubyiruko rwiga muri MIPC (Muhabura Integrated Polytechnic College) rwasabwe guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 kuko arirwo Rwanda rw’ejo hazaza.
Mu ijambo rye ry’ikaze, Umuyobozi w’agateganyo wa MIPC, Manzi Innocent yabanje kwihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi anavuga ko kwibuka ari igikorwa kireba buri wese.

Yagize ati: “Kwibuka ni inshingano za buri wese kuko ari ugusubiza icyubahiro abacyambuwe no kubumbatira amateka kugira ngo bitazongera ukundi ari nayo mpamvu nsaba abanyeshuri gukunda igihugu murwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ahubwo mukubaka ubunyangamugayo n’uburere mboneragihugu ndetse n’ubumwe bw’abanyarwanda.”
Mu kiganiro cy’amateka yaranze ubutegetsi bubi cyatanzwe na Eric Nkurayija, yagaye Leta mbi yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi.

Yagize ati: “Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ni amahitamo yacu nk’abanyarwanda cyane ko Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 yabaye umushinga wa Leta mbi zabayeho zishyigikiwe n’abakoloni kuko mbere y’umwaduko w’abazungu abanyarwanda basangiraga akabisi n’agahiye ariko aho abazungu bagereye mu Rwanda, babaciyemo ibice, bazana amoko yandikwa mu ndangamuntu, bityo ivangura ritangira rityo na za Leta mbi ziriha intebe kugeza ubwo Jenoside yakorewe abatutsi ibaye mu 1994, hakicwa abasaga miliyoni.”
Mu buhamya bwatanzwe na Nyiramafishi Rachel, yavuze inzira y’umusaraba yaciyemo kurinda kugeza igihe yarokowe n’ingabo zari iza RPA.
Yagize ati: “Twarahizwe, turakubitwa ndetse duhindurwa n’abagore imburagihe kuko natangiye guhigwa ndi mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza aho twahagurutswaga ngo barebe abahutu n’abatutsi ariko njye ku bw’ubugufi bwanjye nkanga guhaguruka ariko abarimu bakampagurutsa ku ngufu.”
Nyiramafishi yakomeje agira ati: “Rimwe nigeze kwinjizwa muri Pipitire nyivamo aruko bayisatuye. Hari n’ikindi gihe nambitswe igisura n’interahamwe, ncyambikwa imbere n’inyuma ngitahana mu rugo ncika kujya ku ishuri kuva icyo gihe. Gutotezwa byarakomeje bigera n’aho nkorerwa ibya mfura mbi aho nasambanijwe n’abo ntazi umubare bimviramo no kutabyara kuko inda ibyara yangiritse kubera izo nkoramaraso.Inkotanyi zo kabyara, zatwomoye ibikomere byo ku mutima no ku mubiri.”

Nyiramafishi yasoje ashimira Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda aho yagize ati: “Ndashimira Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda ikimbeshejeho uyu munsi ntasabiriza nkaba mbayeho neza.”
Uwaruhagarariye IBUKA mu karere ka Musanze, Kayitare Anicet, yavuze ko kwibuka ari inshingano ya buri munyarwanda aho yagize ati: “Kwibuka ni inshingano ya buri munyarwanda kuko bituma duha agaciro abatutsi basaga miliyoni bishwe mu minsi 100 bazira uko bavutse.”
Kayitare yakomeje asaba urubyiruko kubumbatira ubumwe bw’abanyarwanda no murwanya ingengabitekerezo ya Jenoside rwamagana abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe abatutsi.

Yagize ati: “Rubyiruko mufite umukoro wo kubumbatira ubumwe bw’abanyarwanda nk’uko abari urubyiruko nka mwe baharaniye ko igihugu cyava mu icuraburindi,bityo rero, murasabwa kujya mujonjora ikibi n’icyiza ku bicicikana ku mbuga nkoranyambaga maze mukubakira ku bumwe bw’abanyarwanda murwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse mwamagana abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.”
Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi yari Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, wasabye urubyiruko rwo muri MIPC kwigira ku mateka yaranze igihugu kugira ngo ibyabaye bitazongera ukundi.

Yagize ati: “Mu bigo by’amashuri niho hagaragaye cyane ingengabitekerezo ya Jenoside, niyo mpamvu nabasaba rubyiruko kwigira ku mateka mabi yaranze igihugu kugira ngo ibyabaye bitazongera ukundi ahubwo mukagira uruhare mu kunyomoza abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi.”
Meya Nsengimana yasoje ashimira abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi uburyo biyubaka ndetse anashimira abayihagaritse aho yagize ati: “Uyu ni n’umwanya dufata wo gushimira Perezida Paul Kagame wari uyoboye ingabo zabohoye igihugu zikanahagarika Jenoside yakorewe abatutsi.Ndashimira kandi abarokotse batangiye urugamba rwo kwiteza imbere no kubana neza n’abandi.”
Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, cyashojwe hacanwa urumuri rw’icyizere ndetse MIPC iremera Nyiramafishi Rachel ahabwa inyana yo korora.






Yanditswe na SETORA Janvier.
