Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri, ni Umusingi w’Ireme ry’Uburezi/ Dr. Nelson MBARUSHIMANA

August 20, 2026

MUSANZE: Ubufatanye buzazamura ubumenyi n’ubuhanga mu bukerarugendo bushingiye ku muco

August 19, 2026

BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu

August 17, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri, ni Umusingi w’Ireme ry’Uburezi/ Dr. Nelson MBARUSHIMANA
  • MUSANZE: Ubufatanye buzazamura ubumenyi n’ubuhanga mu bukerarugendo bushingiye ku muco
  • BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu
  • MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi
  • MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi
  • Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya
  • RWANDA: Urwagwa; Ikigage; Ubushera n’umutobe ntibyaciwe ahubwo bigomba guteguranwa isuku
  • RWANDA: Imyiteguro yo ” Kwita amazina” Abana b’Ingagi 22 mu 2026 irarimbanije
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » BURERA: Ku bufatanye bw’inzego n’irondo ry’umwuga, abanyabyaha barafatwa umusubirizo
Umutekano

BURERA: Ku bufatanye bw’inzego n’irondo ry’umwuga, abanyabyaha barafatwa umusubirizo

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasMay 21, 2026Updated:May 22, 2026111 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Mu ijoro ryakeye ry’iya 20/05 rishyira iya 21/05/2026 ahagana saa munani z’ijoro na saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (02h00’_ 06h00′) mu murenge wa Gahunga mu karere ka Burera, hakozwe umukwabu (Operation) wo gushakisha no gufata abajura b’amatungo; Abacuruza Kanyanga n’abazitunda bazivana mu gihugu cya Uganda ndetse n’abenga n’abacuruza ibigage bitujuje ubuziranenge bizwi nk’ “Umunini.”

Ni igikorwa cyakorewe mu midugudu ya Ntenyo; Remera; Gasagara; Mubuga; Nyangwe na Gafatangwe yo mu kagari ka Nyangwe; Buramba na Kidakama mu murenge wa Gahunga mu karere ka Burera, aho ku bufatanye bwa Polisi/ Sitasiyo ya Gahunga, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahunga, Butoyi Louis; Dasso; Irondo ry’umwuga, bakoze umukwabu wo gushakisha no gufata abanyabyaha.

Igikorwa nyirizina gikorwa, hafashwe umuntu umwe ucuruza Kanyanga kuko yafatanwe litiro 28 zayo, abayitunda bazivana uganda bagera kuri bane(04); Abajura b’amatungo batatu(3); Abacuruza n’abenga ibigage bitujuje ubuziranenge bane(4) n’abanura imyenda mu ngo z’abaturage bagatwara bagera kuri3.

Mu bafashwe harimo abatunda Kanyanga bayikura Uganda barimo NIYONZIMA Joël w’imyaka 32; BIZIMANA Cyprien w’imyaka 21; MANISHIMWE w’imyaka 23 na BYIRINGIRO Théogène w’imyaka 18.

Ni mu gihe abakekwaho ubujura bw’amatungo hafashwe abitwa HATEGEKIMANA Evariste w’imyaka 33; MANIRIHO Edouard w’imyaka 33 na NIYIKIZA Jean Paul w’imyaka 30. Aba kandi uko ari3 bakekwa kuba ari nabo baherutse kwiba inka y’uwitwa NIKUZE Anne Marie kuya 13/05/2026.

Uretse n’aba kandi hari n’abafashwe kubera gucuruza ibigage bitujuje ubuziranenge bizwi nk’ “Umunini” barimo MUNYAMAHAME Emmanuel w’imyaka 46 wafatanwe litiro 250; MANGASITO Emmanuel w’imyaka 31 wafatanwe litiro 270; NYIRANTEGUYE Immaculée w’imyaka 40 wafatanwe litiro 375, zose hamwe zikaba litiro 915 mu gihe uwitwa NTAMIRINGIRO Espérance w’imyaka 52 bakaba basanze atenze icyo kigage.

Amakuru akomeje kugera kuri Karibumedia.rw nuko abafashwe bakekwaho kwanura imyenda mu ngo z’abaturage bagatwara barimo: YESASHIMWE Francine w’imyaka 22; ISUBIRIZIGIHE Immaculée w’imyaka 13.

Mu gihe twakoraga iyi nkuru, twahawe amakuru y’umugabo NSENGIYUMVA alias Kibuka, atuye mu mudugudu wa Remera ariko utakihabarizwa kuko yahamenyekanye nk’umujura ruharwa. Uyu yafatiwe mu isoko rya Kinigi, afatwa n’irondo ry’umwuga afite intama2 ari kuzigurisha. ubu bujura butuma abaturage barara hamwe n’amatungo mu nzu.

Ubuyobozi bubivigaho iki?

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahunga, Bwana BUTOYI Louis yabwiye Karibumedia.rw ko igikorwa cyo gutegura umukwabu (Operation), bagitegura bafatanije n’inzego z’umutekano, bashingiye ku makuru baba bahawe n’abaturage.

Yagize ati: “Iyo tumaze kubona amakuru, turicara n’inzego z’umutekano, tukajya inama noneho tugafata icyemezo cyo gukora operation (Umukwabu), tugasura cyangwa tugategera abo bakekwa aho bakunda kunyura. Ni muri urwo rwego twafashe bariya, mwabonye kandi ko harimo n’abagomba gukurikiranwa n’amategeko kubera ibyaha bafatiwemo cyane cyane abacuruza n’abatunda ikiyobyabwenge cya Kanyanga, abandi bazatwarwa kwigishwa mu kigo cy’inzererezi “Transit center.”

Gitifu Butoyi yakomeje asaba abitwikira ijoro bacuza abaturage ibyabo ko bakura amaboko mu mifuka, bagakora aho kuraza abaturage ku nkeke babacuza utwabo, cyane ko duhari ku bwabo nk’uko Meya wacu MUKAMANA Soline ahora abitwibutsa. Ikindi ntidushaka ko abaturage bacu bakomeza kurara hamwe n’amatungo yabo mu nzu imwe.

Yagize ati: “Hari abirirwa biryamiye cyangwa abadashaka gukura amaboko mu mifuka, bitwaje ko baritwikira ijoro bakajya guteza umutekano muke abaturage bacu ntabwo tuzabihanganira. Ni bashake imirimo bakore, bakure amaboko mu mifuka ni naho no kwiba ibya rubanda bizacika kuko nta muturage wacu wakwibwa ngo tubyihorere kuko ‘Duhari ku bwabo’. Gusa rero hari n’abaduha ubuhamya ko babiretse, abo nabo tubasaba kudufasha kwigisha abandi kureka ingeso mbi.”

Nyuma y’iki gikorwa, abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gahunga mu gihe hagitegerejwe ko batwarwa mu kigo cy’inzererezi cya Nemba (Centre de Transit de Nemba) mu gihe abafatanwe ibiyobyabwenge (Kanyanga) bagomba gushyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) bagakorerwa dosiye bagashyikirizwa ubutabera.

Yanditswe na SETORA Janvier.

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi

August 14, 2026

MUSANZE: Hamenwe litiro zisaga ibuhumbi 30 za Ethanol n’amakarito 4200 y’inzoga zitujuje ubuziranenge

August 10, 2026

RWANDA: Mu mezi 6 gusa, hacurujwe abanyarwanda 204 ariko bagaruwe mu Rwanda

July 26, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,833 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,593 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 20251,101 Views

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 20261,043 Views

Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri, ni Umusingi w’Ireme ry’Uburezi/ Dr. Nelson MBARUSHIMANA

By MANIRAGUHA LadisilasAugust 20, 20260

Mu kiganiro kuri Radio na TV10, cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki…

MUSANZE: Ubufatanye buzazamura ubumenyi n’ubuhanga mu bukerarugendo bushingiye ku muco

August 19, 2026

BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu

August 17, 2026

MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi

August 15, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri, ni Umusingi w’Ireme ry’Uburezi/ Dr. Nelson MBARUSHIMANA

August 20, 2026

MUSANZE: Ubufatanye buzazamura ubumenyi n’ubuhanga mu bukerarugendo bushingiye ku muco

August 19, 2026

BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu

August 17, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.