Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri, ni Umusingi w’Ireme ry’Uburezi/ Dr. Nelson MBARUSHIMANA

August 20, 2026

MUSANZE: Ubufatanye buzazamura ubumenyi n’ubuhanga mu bukerarugendo bushingiye ku muco

August 19, 2026

BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu

August 17, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri, ni Umusingi w’Ireme ry’Uburezi/ Dr. Nelson MBARUSHIMANA
  • MUSANZE: Ubufatanye buzazamura ubumenyi n’ubuhanga mu bukerarugendo bushingiye ku muco
  • BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu
  • MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi
  • MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi
  • Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya
  • RWANDA: Urwagwa; Ikigage; Ubushera n’umutobe ntibyaciwe ahubwo bigomba guteguranwa isuku
  • RWANDA: Imyiteguro yo ” Kwita amazina” Abana b’Ingagi 22 mu 2026 irarimbanije
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » Urwango iyo rukuri ku mutima rurakumunga_ Minisitiri Bizimana
Politike

Urwango iyo rukuri ku mutima rurakumunga_ Minisitiri Bizimana

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasMay 18, 2026Updated:May 18, 202633 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko abajenosideri barimo Akayesu Jean Paul wayoboraga Komini Taba mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, wabaye Umunyafurika wa mbere wahamijwe icyaha cya Jenoside, amateka azahora abibuka nk’umurage mubi basize, asaba abantu kwimakaza urukundo n’ubunyarwanda kuko ari byo u Rwanda rwahisemo.

Ni ubutumwa yatanze kuri iki Cyumweru, tariki ya 17 Gicurasi 2026, ubwo yari ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi ruruhukiyemo imibiri irenga ibihumbi 47, mu Murenge wa Gacurabwenge, ahaberaga igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri iki gikorwa hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 30 y’abazize Jenoside, irimo itanu yabonetse n’indi 25 yimuwe.

Ndayambaje Fabien wavuze mu izina ry’imiryango yashyinguwe, yagaragaje ko umunsi wo kwibuka nubwo uba ari umunsi w’agahinda, ari na wo munsi w’ishema no gusubiza icyubahiro abishwe bazira ko bari Abatutsi.

Ati: “Uyu munsi ntitwari kuba tubasha guhagarara hano n’icyizere cy’ejo hazaza iyo hatabaho ubutwari bw’indashyikirwa.”

Yavuze ko amateka y’ikibi yatsinzwe ubwo Inkotanyi zahagarikaga Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu Abanyarwanda bakaba babana mu mahoro, ubumwe n’ubwiyunge.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, mu kiganiro yatanze, yagaragaje imizi y’urwango rwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma yo kubibwa imyaka myinshi n’ubutegetsi.

Yerekanye ko ubugome bwaranze abajenosideri barimo Akayesu Jean Paul wayoboraga Komini Taba, imwe mu zaje kuvamo Akarere ka Kamonyi, wayoboye Jenoside aho yari ayoboye, nyuma ahungira muri Zambia yibwira ko ubutabera butazamugeraho ariko bumugeraho, akatirwa igifungo cya burundu n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) mu 1998.

Ati: “Yubatse amateka ku Isi mabi kandi azahora yigwa ku Isi nk’umujenosideri wa mbere ku Isi wahamijwe icyaha cya Jenoside kuva amasezerano mpuzamahanga mpanabyaha ahana icyaha cya Jenoside ajyaho mu 1948. Ni we Munyafurika wa mbere wahamijwe icyaha cya Jenoside, azahora yigwa atyo, ni we murage azasiga iteka ryose.”

Yagaragaje ko bamwe mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi batigeze bahunga igihugu, ko imanza za Gacaca zabaciriye imanza zunga, ubu bakaba bari kumwe n’imiryango yabo kubera ko u Rwanda ari urw’Abanyarwanda bose kandi rwihangana, rwahisemo icyerekezo cyo kubabarira no kubaka igihugu hatarebwa ubwoko.

Yavuze ko bamwe mu bakomoka ku bakoze Jenoside bagitsimbaraye ku irondabwoko ryaranze ababyeyi babo n’abasekuru, bakwiriye kumva ko ineza yabo ari ukwitandukanya n’urwango, kuko kurwihambiraho bitazigera bibaha amahoro.

Urwango iyo rukuri ku mutima rurakumunga

Dr Bizimana yashimangiye ko u Rwanda rutazongera kumenwamo amaraso cyangwa ngo habe Abanyarwanda bahigwa kuko ari yo mahitamo ya Perezida wa Repubulika na FPR Inkotanyi/ Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène

Mu kwibuka ku Kamonyi hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 30 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Abayobozi batandukanye bitabiriye igikorwa cyo Kwibuka.

Karibumedia

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

Minisiteri y’Uburezi yatangaje impinduka enye zikomeye, hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi

August 2, 2026

U Rwanda rwamaganye amasezerano RDC yagiranye na FDLR, ruvuga ko anyuranyije n’ay’i Washington

July 30, 2026

GAKENKE na MUSANZE: Hamuritswe uburyo bwo guteka mu mashuri hakoreshwa Gaz aho gukoresha inkwi

July 29, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,833 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,593 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 20251,101 Views

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 20261,043 Views

Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri, ni Umusingi w’Ireme ry’Uburezi/ Dr. Nelson MBARUSHIMANA

By MANIRAGUHA LadisilasAugust 20, 20260

Mu kiganiro kuri Radio na TV10, cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki…

MUSANZE: Ubufatanye buzazamura ubumenyi n’ubuhanga mu bukerarugendo bushingiye ku muco

August 19, 2026

BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu

August 17, 2026

MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi

August 15, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri, ni Umusingi w’Ireme ry’Uburezi/ Dr. Nelson MBARUSHIMANA

August 20, 2026

MUSANZE: Ubufatanye buzazamura ubumenyi n’ubuhanga mu bukerarugendo bushingiye ku muco

August 19, 2026

BURERA: Inkongi y’umuriro yari amaze iminsi itatu yazimye burundu

August 17, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.