Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi

August 15, 2026

MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi

August 14, 2026

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi
  • MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi
  • Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya
  • RWANDA: Urwagwa; Ikigage; Ubushera n’umutobe ntibyaciwe ahubwo bigomba guteguranwa isuku
  • RWANDA: Imyiteguro yo ” Kwita amazina” Abana b’Ingagi 22 mu 2026 irarimbanije
  • MUSANZE: Hamenwe litiro zisaga ibuhumbi 30 za Ethanol n’amakarito 4200 y’inzoga zitujuje ubuziranenge
  • NGORORERO: Ibihazi byari byivuganye Gitifu w’umurenge akizwa n’amaguru
  • MUSANZE: Ikigo “RED ROCKS”, cyaganuje abaturanyi bacyo n’abanyamahanga karahava
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » BURERA: Uwitwa ZIRARUSHYA Emmanuel bita ‘RWANYONGA’ ari mu maboko ya Polisi kubera gukekwaho ubujura
Ubutabera

BURERA: Uwitwa ZIRARUSHYA Emmanuel bita ‘RWANYONGA’ ari mu maboko ya Polisi kubera gukekwaho ubujura

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasMay 4, 202696 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Umugabo witwa ZIRARUSHYA Emmanuel bita RWANYONGA w’imyaka 40 utuye mu mudugudu wa Rusisiro; Akagari ka Kayenzi mu murenge wa Kagogo ari mu maboko atari aye kubera gukekwaho kwiba inka y’umuturage.

Ifatwa rye ryabaye ku ya 02/05/2026 i saa munani n’iminota cumi n’itanu za nijoro (14h15′) aho inzego z’umutekano (Polisi na DASSO) zari muri Operasiyo yo guhiga no gufata umujura ruharwa w’amatungo noneho haza gufatwa uyu nguyu witwa ZIRARUSHYA Emmanuel wavutse mu 1986 bakunze kwita RWANYONGA mwene BUSOGI Bernard na NYIRAMANEGURA Laurance utuye mu mudugudu wa Rusisiro,Akagari ka Kayenzi wafatanwe inka imwe (1) avuga ko ayiguze mu murenge wa Rugarama.

Akimara kuvuga ko yayiguze, uyu ZIRARUSHYA Emmanuel bita ‘RWANYONGA’ yajyanwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Cyanika mu gihe inka yarafite yajyanwe ku kubiro by’Akagari ka Kayenzi mu gihe hagishakishwa ko nta muturage wabuze inka ndetse n’iperereza rikaba rigikomeje.

Gahunda yo kurwanya ubujura bw’amatungo mu mirenge ya Cyanika; Rugarama; Kagogo; Kinoni na Gahunga, inzego z’umutekano zayigize iyazo nyuma y’ubujura bw’amatungo bwari bumaze gufata indi ntera aho mu Centre ya Nyarwondo hacururizwaga inyama z’amatungo yibwe ku bw’umujura ruharwa Dusengimana Emmanuel bita SEBU n’abo bakoranaga.

Basomyi ba Karibumedia.rw murabyibuka ko mu rukerera rw’iya 12/04/2026 ari bwo DUSENGIMANA Emmanuel bita “SEBU” w’imyaka 42 wo mu mudugudu wa Rutamba; Akagari ka Gafumba mu murenge wa Rugarama yatawe muri yombi amaze ukwezi kose yihishahisha noneho akaza gufatwa ubwo hakorwaga Operasiyo (Opération) yo gushakisha abiba abaturage ndetse n’abacuruza ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa Kanyanga.

Gahunda yo kurwanya no guca burundu ubujura bw’amatungo cyane cyane mu mirenge wavuzwe haruguru, yagarutsweho na Meya w’Akarere ka Burera, Madame Mukamana Soline ubwo yari mu nteko y’abaturage bo mu murenge wa Rugarama, aho yavuze ko mu rwego rwo kubuza abaturage kurara mu nzu imwe n’amatungo, bazahashya abo bajura bababuza umutekano.

Icyo gihe yagize ati: “Baturage beza ba Rugarama, twe nk’abayobozi duhari ku bwanyu, nta muturage n’umwe twifuza ko arara mu nzu imwe n’amatungo. Niba mufite impungenge ko yibwa, dufite irondo ry’umwuga; Dufite DASSO na Polisi n’izindi nzego dufatanya. Tuzakora ibishoboka byose twuzuzanye duhashye abo bajura. Si n’abajura gusa, n’abacuruza ibiyobyabwenge, abasambanya abana n’ababacuruza babajyana mu bihugu by’abaturanyi kuko abo bose ni abanzi n’igihugu.”

Ubujura bw’amatungo bukunze kuvugwa mu mirenge ya Cyanika; Rugarama; Kagogo; Kinoni na Gahunga bushingiye cyane cyane ku nka; Ingurube; Intama n’ihene kandi inyinshi muri zo ntizirenga muri iyi mirenge ahubwo zirabagwa zigatekerwa muri amwe mu maresitora aba muri iyo mirenge. Abo bajura rero bararye bari menge.

Yanditswe na SETORA Janvier.

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi

August 14, 2026

MUSANZE: Hamenwe litiro zisaga ibuhumbi 30 za Ethanol n’amakarito 4200 y’inzoga zitujuje ubuziranenge

August 10, 2026

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) Rwemeje Itabwa Muri Yombi ry’Abayobozi Babiri mu Karere ka Nyamagabe

July 30, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,817 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,574 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 20251,079 Views

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026991 Views

MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi

By MANIRAGUHA LadisilasAugust 15, 20260

Mu rwego rwo kwitegura neza umuhango wo kwita izina abana b’ingagi, umuhango uteganijwe kuya 04/09/2026:…

MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi

August 14, 2026

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 2026

RWANDA: Urwagwa; Ikigage; Ubushera n’umutobe ntibyaciwe ahubwo bigomba guteguranwa isuku

August 13, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi

August 15, 2026

MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi

August 14, 2026

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.