
Mu mudugudu wa Karunyura; Akagari ka Kabeza mu murenge wa Cyuve haravugwa urupfu rutunguranye rw’umugabo witwa KAYITARE Jean Paul bita Madanganya w’imyaka 45 wakoga umurimo w’ubukomvayeri (Convoyeur) muri Gare ya Musanze, yasanzwe mu nzu yari acumbitsemo yapfuye.
MUKANGWIJE Jacqueline ni umugore wa Nyakwigendera bari bamaze imyaka 19 batabana. Aganira na Karibumedia.rw yavuze ko yibanaga ariko ko basezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko bakabyarana abana babiri (Umuhungu w’imyaka 10 n’umukobwa w’imyaka 8) ariko ko nta kindi kibazo bari bafitanye nubwo batabanaga.

Yagize ati: “KAYITARE Jean Paul twashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko ariko tubana neza nk’umugore n’umugabo imyaka 8 gusa naho imyaka 19 niyo tumaze tutabana, nibana n’abana banjye nawe akibera iyo nkajya mpurira nawe mu nzira cyangwa tukavugana kuri telefoni ashaka nko kunyoherereza amafaranga yo guhahira abana cyangwa kwishyura inzu.”
MUKANGWIJE yakomeje abwira Karibumedia.rw uko yamenye inkuru mbi y’urupfu rw’umugabo we, uko yarwakiriye n’urwibutso asigaranye nk’umugabo bashakanye.
Yagize ati: “Inkuru mbi y’urupfu rwe yangezeho ejo kuwa 07 Mata 2026 saa kumi z’umugoroba (04h00) ubwo nahamagarwaga na mugenzi we bakorana muri Gare ya Musanze aho yambwiye ko umugabo wanjye amaze kwitaba Imana. Naraje nsanga ariko byagenze nanjye mbimenyesha inshuti n’imiryango ngo baze kudutabara ariko nkurikije uko nari muzi nahoraga nikanga ko ashobora kuzagira ikibazo kuko yakundaga kurwaragurika. Gusa ansigiye urwibutso rw’abana 2(Umuhungu n’umukobwa) kandi nta mutima mubi yagiraga uretse kuba yari yarantaye ariko yitaga ku bana be cyane.”
HAKIZIMANA Emmanuel na HABIYAMBERE Gabriel ni bamwe mu bo bakoranaga muri Gare ya Musanze, babwiye Karibumedia.rw imyitwarire ye n’icyo bagiye gukora ku muryango asize.

HAKIZIMANA Emmanuel yagize ati: “Twakoranaga muri Gare ya Musanze nka Komvayeri (Convoyeur) ariko yari umuntu mwiza cyane kuko twakundaga kumwita Madanganya, nta kibazo yarafitanye n’umuntu, yaba abashoferi cyangwa abakomvuwayeri bagenzi be. Imana imuhe iruhuko ridashira.”
HABIYAMBERE we yagize ati: “Uyu Kayitare Madanganya yari nk’umukozi wanjye kuko twakoranaga neza, nta kibazo twagiranye na kimwe mu myaka 13 twari tumaranye muri Gare ya Musanze. Urupfu rwe ruratubabaje twese ariko kubera ko asize abana 2, umugore tuzamufasha kubarera kuko ni abamugenzi wacu witahiye ahubwo Imana imwakire.”

Nyiri urugo, aho uyu Nyakwigendera yakodeshaga Madame FURAHA Providence yavuze ko urupfu rwa Kayitare rwabatunguye kuko barumenye bamaze iminsi ibiri batamubonaho yarapfiriye mu nzu. Gusa ngo mu myaka 11 bari bamaranye amukodesha, nta kibazo bigeze bagirana ahubwo ngo bamufataga nk’umwana wo mu rugo.
Yagize ati: “Uko yatahaga akatuvugisha, ku cyumweru ntabwo twamubonyeho dutekereza ko yazindukiye mu kazi, noneho ntashye ndongera ndakomanga, mbura unkingurira nigira kuryama. Bigeze kuwa kabiri na none dukomanga tukabura udukingurira kandi itara ryaka, dufata icyemezo cyo kwica idirishya kugira ngo turebe niba arimo. Twaciye giriyaje (Grillage) y’idirishya, umwana ajyamo arakingura dusanga umuntu yarapfuye tumenyesha inzego z’ibanze; Polisi na RIB, bityo umurambo ujyanwa kwa Muganga gusuzumwa nyuma turawugarura ari nawo muri kubona hano mu nzu yabagamo.”
FURAHA yakomeje abwira Karibumedia.rw uko uru rupfu rutunguranye rwabashenguye nk’umuntu bari bamaranye imyaka 11 nk’umupangayi wishyuraga neza; Nta mvugo mbi; Nta mahane, maze agaragaza n’icyo yishimira.

Yagize ati: “Urupfu rwa Kayitare Jean Paul ni urupfu rwadutunguye kandi rwatubabaje kuko atigeze arwara ahubwo amahirwe nagize, mba ndi mu maboko atari ayanjye ni uko tutigeze tumukoraho RIB itarahagera, tukamujyana kwa Muganga. Ubu ndi mu rugo iwanjye, tugiye kumushyingura ariko ni agahinda. Gusa n’imiryango ye ndetse n’umugore we bahageze ariko apfuye nta kibazo dufitanye.”
Uyu Nyakwigendera KAYITARE Jean Paul yavukiye mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu mu ntara y’iburengerazuba, akaba yaracumbitse mu mudugudu wa Karunyura; Akagari ka Kabeza; Umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru. Apfuye afite imyaka 45 akaba asize umugore n’abana babiri barimo umuhungu n’umukobwa.
Yanditswe na SETORA Janvier.
