Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi

August 15, 2026

MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi

August 14, 2026

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi
  • MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi
  • Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya
  • RWANDA: Urwagwa; Ikigage; Ubushera n’umutobe ntibyaciwe ahubwo bigomba guteguranwa isuku
  • RWANDA: Imyiteguro yo ” Kwita amazina” Abana b’Ingagi 22 mu 2026 irarimbanije
  • MUSANZE: Hamenwe litiro zisaga ibuhumbi 30 za Ethanol n’amakarito 4200 y’inzoga zitujuje ubuziranenge
  • NGORORERO: Ibihazi byari byivuganye Gitifu w’umurenge akizwa n’amaguru
  • MUSANZE: Ikigo “RED ROCKS”, cyaganuje abaturanyi bacyo n’abanyamahanga karahava
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » Ibyuho mu mikoranire y’inzego bidindiza imikoreshereze y’imari ya Leta
Amakuru

Ibyuho mu mikoranire y’inzego bidindiza imikoreshereze y’imari ya Leta

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasApril 3, 2026Updated:April 3, 202655 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Umuryango mpuzamahanga urwanya Ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda (TI-Rwanda) wagaragaje ko ibyuho biri mu mategeko no mu mikoranire idahwitse hagati y’inzego za Leta ari imwe mu mpamvu nyamukuru zituma imikoreshereze y’imari ya Leta idindira, bigatuma hari amafaranga akoreshwa nabi cyangwa adatanga umusaruro wari witezwe.

Ubu busenguzi bwamuritswe ku wa 02 Mata 2026, bwibanze kuri raporo y’umwaka wa 2023 kugeza muri 2024, iherutse kugezwa ku Nteko Ishinga Amategeko, iyi raporo ikorwa n’umugenzuzi mukuru w’ingengo y’imari wa leta. Intego nyamukuru yiri sesengura rikorwa na TI_ Rwanda rimaze imyaka 18 rikorwa ni ukureba niba amafaranga y’abaturage atangwa mu ngengo y’imari akoreshwa neza ndetse no kugaragaza imbogamizi abayicunga bahura nazo mu buryo bwimbitse.

Icyagaragaye muri ubu busesenguzi, ni uko hari ibibazo bishobora guturuka ku bashyira mu bikorwa ingengo y’imari ariko na none hari n’ibituruka ku mategeko cyangwa amabwiriza y’imikoreshereze y’imari ashobora kuba arimo ibyuho.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa TI_ Rwanda Appolinaire Mupiganyi, yagaragajeko imikoranire mu nzego z’ibanze n’ibigo biri hejuru hakirimo ibyuho bituma ingengo y’imari idakoreshwa neza nkuko yateganijwe.

Bwana Apollinaire MUPIGANYI, Umuyobozi wa TI_ Rwanda.

Yagize ati: ”ikiba kigamijwe muri ubu busenguzi ni ukureba niba koko amafaranga y’abaturage aba yatanzwe mu ngengo y’imari ari gukoreshwa neza ariko na none n’imbogamizi abashyinzwe gushyira mu bikorwa ingengo y’imari bahura nazo. Icyagaragaye nuko hari ibibazo bishobora guturuka ku bashyira mu bikorwa ingengo y’imari hari nibishobora guturuka ku mategeko cyangwa se n’amabwiriza y’imikoreshereze y’ingengo y’imari ashobora kuba arimo ibyuho.

Yakomeje agaragaza ko hari ibyifuzonama by’Umugenzuzi w’Imari bitoroshye gushyirwa mu bikorwa n’akarere ubwako. Hari igihe usanga akarere gahabwa imari bitari mu bushobozi bwako kandi bisaba ubufatanye n’inzego zo hejuru. Urugero ni nk’igihe ibigo byo ku rwego rwo hejuru nka WASAC; REG cyangwa RTDA byubatse ibikorwa remezo mu karere runaka ugasanga ingengo y’imari icungirwa kuri izo nzego zo hejuru ariko umugenzuzi w’imari ya leta yaza gukora isesengura akabishyira ku karere.

Ibyo ni bimwe transparence yagaragaje y’uko nyirabayazana ariwe wabibazwa bitabajijwe akarere. Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Richard Kubana, yishimiye ubu busesenguzi avuga ko bubafasha kumenya aho bafite intege nke kugira ngo ubutaha bazahakosore.

Bwana Richard KUBANA, Umuyobozi mukuru muri MINALOC.

Yagize ati: “Reka dushimire iki gikorwa cyo kugenzura inzego zibanze gikorwa n’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta. Ni igikorwa kiduhwitura kikagira ho kituvana kikagira naho kitugeza. Ntabwo turagera aho dushaka kugera birumvikana ariko icyo bidufasha gikomeye ni ukumenya ahantu dufite intege nke noneho ubutaha tukazahakosora. Yakomeje agira ati: “Na none ubu busenguzi bukorwa na TI_ Rwanda butuma inzego zifatanya mu gukosora imikoranire itanoze.”

Raporo igaragaza ko hari uturere 22 twashyize mu bikorwa inama z’Umugenzuzi Mukuru ku kigero kirenga 70%, hari utundi 9 twazishyize mu bikorwa ku kigero kiri munsi yayo, aho Akarere ka Ngoma kari kuri 47%, naho Umujyi wa Kigali ukaba kuri 51%. Naho miliyari zirenga 13 Frw zagaragaye ko zakoreshejwe ariko zidafite ibimenyetso bisobanura uko zakoreshejwe, mu gihe imicungire mibi y’imitungo y’uturere no kutayandikisha yageze kuri miliyari 715,105 Frw, bivuye kuri miliyari 369,56 Frw mu mwaka wabanje.

Mu mwaka wa 2023/2024, TI_ Rwanda yagaragaje ko igihombo cyageze kuri miliyari 14,25 Frw kikaba cyariyongereye cyane ugereranyije na miliyari 4,08 Frw zo mu mwaka wabanje wa 2022/2023.

Yanditswe na TUYISHIME Olive

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 2026

RWANDA: Imyiteguro yo ” Kwita amazina” Abana b’Ingagi 22 mu 2026 irarimbanije

August 12, 2026

NGORORERO: Ibihazi byari byivuganye Gitifu w’umurenge akizwa n’amaguru

August 10, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,817 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,574 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 20251,080 Views

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026991 Views

MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi

By MANIRAGUHA LadisilasAugust 15, 20260

Mu rwego rwo kwitegura neza umuhango wo kwita izina abana b’ingagi, umuhango uteganijwe kuya 04/09/2026:…

MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi

August 14, 2026

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 2026

RWANDA: Urwagwa; Ikigage; Ubushera n’umutobe ntibyaciwe ahubwo bigomba guteguranwa isuku

August 13, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi

August 15, 2026

MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi

August 14, 2026

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.