Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
  • LOUISE MUSHIKIWABO AGIYE KUMARA UNDI MWAKA AYOBORA OIF
  • LOUISE MUSHIKIWABO AGIYE KUMARA UNDI MWAKA AYOBORA OIF

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

Ese uwahoze ari Perezida wa RDC azagabanya ibyo asaba kugira ngo ibiganiro bisubukure?

November 21, 2026

𝗜𝗠𝗣𝗬𝗜𝗦𝗜 𝗡’𝗜𝗛𝗘𝗡𝗘

November 21, 2026

Impunzi z’i Kigeme n’abaturiye inkambi bubakiwe ishuri rya miliyari 1,8 Frw

November 21, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • Ese uwahoze ari Perezida wa RDC azagabanya ibyo asaba kugira ngo ibiganiro bisubukure?
  • 𝗜𝗠𝗣𝗬𝗜𝗦𝗜 𝗡’𝗜𝗛𝗘𝗡𝗘
  • Impunzi z’i Kigeme n’abaturiye inkambi bubakiwe ishuri rya miliyari 1,8 Frw
  • Ese koko Amakara ashobora gukura uburozi mu mubiri?
  • Ku myaka igera kuri mirongo irindwi babana, yagiye mu rukiko yaka gatanya
  • ISEGA N’IMBWA
  • LOUISE MUSHIKIWABO AGIYE KUMARA UNDI MWAKA AYOBORA OIF
  • CORNEILLE NANGAA YASHINJE TSHISEKEDI GUSHYIRA ÉTIENNE TSHISEKEDI MU NTWARI Z’IGIHUGU, AMUSHINJA KUGIRA URUHARE MU KWICWA KWA LUMUMBA
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
  • LOUISE MUSHIKIWABO AGIYE KUMARA UNDI MWAKA AYOBORA OIF
  • LOUISE MUSHIKIWABO AGIYE KUMARA UNDI MWAKA AYOBORA OIF
Karibu MediaKaribu Media
Home » BURERA: Ku nshuro ya mbere, ishuri “Morning Stars Academy” ryanditse amateka atazibagirana mu murenge wa Gahunga
Uburezi

BURERA: Ku nshuro ya mbere, ishuri “Morning Stars Academy” ryanditse amateka atazibagirana mu murenge wa Gahunga

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasAugust 2, 202555 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Ishuri ry’inshuke Morning Stars Academy, riherereye mu kagari ka Buramba, Umurenge wa Gahunga mu Karere ka Burera, ryanditse amateka adasanzwe mu burezi bw’ako gace, ubwo ryizihizaga ku nshuro ya mbere ibirori byo gusoza icyiciro cya gatatu cy’inshuke (Top Class), abana bagera kuri 40 bakaba ari bo babirangije.

Ni ibirori byari byiza kandi byateye ishema abatuye aka gace, byitabirwa n’ababyeyi b’abana, abayobozi b’inzego z’ibanze, abarimu ndetse n’abaturage benshi. Uyu muhango wabimburiwe n’urugendo rwakozwe n’abana n’abarezi kuva ku ishuri riherereye muri Santeri ya Kanyirarebe berekeza muri Santeri ya Gitesanyi, barinzwe umutekano na Polisi y’Igihugu ikorera mu Murenge wa Gahunga.

Ababyeyi bishimiye ishuri ryababereye igisubizo

MANIRAGUHA Ladisilas, umwe mu babyeyi bitabiriye ibirori, yahaye ishimwe ubuyobozi bw’ishuri n’ubw’inzego za Leta bwagize uruhare mu kwegereza uburezi abana bo mu gace k’icyaro. Yagize ati:

“Kubona ishuri ry’inshuke hano mu Buramba byaradushimije cyane kuko mbere y’uko Morning Stars Academy iza, abana bacu bajyaga kwiga kure cyane, bamwe bajya i Musanze, abandi i Gahunga. Ubu noneho barigira hafi, ntitukivunika, kandi biratuma n’abana bose babona amahirwe yo kwiga.”

Yakomeje asaba ababyeyi bagenzi be kutirengagiza ayo mahirwe, ati:

“Tureke kuba nk’uwambara ikirezi ntamenye ko cyera. Ishuri riri hano, abana barabakira, dufate iya mbere.”

NYIRAGUHIRWA Béatrice, undi mubyeyi, yashimye uburyo ishuri ryamufashije kubona buruse (scholarship) ku mwana we kugeza muri kaminuza, nubwo yari mu bibazo by’ubushobozi. Yagize ati:

“Nashoboye kubona aho umwana wanjye yiga, kandi sinari mbifitiye ubushobozi buhagije. Baranyihanganira kugeza ubwo bemeye kumufasha kugeza arangije kaminuza. Ubu nabonye icyizere ko nabona umwana umwe waminuje.”

MANIRAGUHA Ladisilas, umwe mu babyeyi bitabiriye ibirori

Abarezi barishimira ubufatanye n’ababyeyi

MANIRIHO Désiré, umwe mu barimu ba Morning Stars Academy, yavuze ko bishimiye cyane kwifatanya n’ababyeyi muri ibyo birori, kuko ari ikimenyetso cy’ubufatanye mu burezi.

“Twe nk’abarezi turanezerewe kuba turi kumwe n’ababyeyi b’abana twigisha. Abana baritwara neza, barubaha, kandi bakurikirana amasomo neza. Dushima ababyeyi baduha abana babo ngo dufatanye kubarera.”

Ubuyobozi bw’ishuri n’ubw’inzego z’ibanze bwerekana icyerekezo

MBIYEZIMANA Jean uzwi nka Kazungu, umujyanama wa Morning Stars Academy akaba n’umwe mu bashinzwe gukurikirana abana bata ishuri mu Murenge wa Gahunga, yavuze ko iri shuri ryaje rikenewe, kandi ubu ribaye igisubizo ku kibazo cy’abana batigaga kubera ingendo ndende. Yagize ati:

“Ishuri ryubatse igihe. Twagize ikibazo cy’abana bataga ishuri kubera urugendo, ariko ubu ibyo bigenda bikemuka. Tugamije no kongera ibyumba by’ishuri ndetse no kubona imodoka yo gutwara abanyeshuri, kuko dufite icyerekezo cy’ejo hazaza cyiza.”

Bwana MBITEZIMANA Jean, Umujyanama w’ikigo Morning Stars Academy

Madame NZAYISENGA Josée, Umuyobozi w’ishuri, yatangaje ko intego nyamukuru ari ugutanga uburezi bufite ireme, bushingiye ku muco nyarwanda n’indangagaciro za gikirisitu. Yagize ati:

“Twashinzwe tugamije gufasha abana bo mu cyaro kubona uburezi bugezweho, bufite ireme. Dufite abarimu b’inzobere, uburyo bw’imyigishirize bujyanye n’igihe, kandi n’aho bigira ni heza kandi hatekanye.”

Yasoje ashimira ababyeyi n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, agira ati:

“Uyu munsi twawugereranya n’igisabo, kuko nta kintu cyaruta igisabo. Turashimira ababyeyi twafatanyije kurera ndetse tunasaba n’abandi kuzana abana babo.”

Mme NZAYISENGA Josée, Umuyobozi wa Morning Stars Academy.

Iby’ingenzi kuri Morning Stars Academy

Ishuri Morning Stars Academy ryashinzwe mu 2024, rifite intego yo kwegereza uburezi bufite ireme abana bo mu bice by’icyaro, by’umwihariko mu mizi y’ikirunga cya Muhabura. Ryatangiranye abana 80, ubu rikaba rifite 120. Muri bo, 40 ni bo basoje icyiciro cya Top Class uyu mwaka.

Ubuyobozi bw’ishuri buramenyesha ababyeyi ko kwiyandikisha ku mwaka w’amashuri wa 2025–2026 byatangiye, kandi bwiteguye kwakira abana bato mu byiciro byose by’inshuke: Baby Class, Middle Class na Top Class.

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

Impunzi z’i Kigeme n’abaturiye inkambi bubakiwe ishuri rya miliyari 1,8 Frw

November 21, 2026

Musanze: MIPC yagaragaje ibikorwa abayigamo bamaze kugeraho

November 8, 2026

Musanze: INES Ruhengeri yatanze impamya bumenyi ku nshuro yayo ya 18

October 31, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20262,018 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,742 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 20251,273 Views

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 20261,080 Views

Ese uwahoze ari Perezida wa RDC azagabanya ibyo asaba kugira ngo ibiganiro bisubukure?

By MANIRAGUHA LadisilasNovember 21, 20260

Mediation hagati ya Kinshasa na FRN ishobora gusubukurwa mu cyumweru gitaha, ibanza gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga,…

𝗜𝗠𝗣𝗬𝗜𝗦𝗜 𝗡’𝗜𝗛𝗘𝗡𝗘

November 21, 2026

Impunzi z’i Kigeme n’abaturiye inkambi bubakiwe ishuri rya miliyari 1,8 Frw

November 21, 2026

Ese koko Amakara ashobora gukura uburozi mu mubiri?

November 21, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

Ese uwahoze ari Perezida wa RDC azagabanya ibyo asaba kugira ngo ibiganiro bisubukure?

November 21, 2026

𝗜𝗠𝗣𝗬𝗜𝗦𝗜 𝗡’𝗜𝗛𝗘𝗡𝗘

November 21, 2026

Impunzi z’i Kigeme n’abaturiye inkambi bubakiwe ishuri rya miliyari 1,8 Frw

November 21, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.