Uturere tugize igihugu cy’u Rwanda twose hamwe ni 30. Akarere kayoborwa na meya, afatanije n’Inama_ Njyanama ifata ibyemezo ishyirwaho binyuze mu matora. Iyi nama-njyanama ifite inshingano zo gushyira mu bikorwa imigabo n’imigambi bya Leta bijyanye n’ubukungu n’iterambere.
Abari muri manda zabo za mbere barabyemerewe naho abari mu za kabiri, oya.
Abatabyemerewe: Rutaburingoga Jérôme wa Gisagara; Sebutege Ange wa Huye; Habarurema Valens wa Ruhango; Kayitare Jacqueline wa Muhanga; Mutabazi Richard wa Bugesera; Mbonyumuvunyi Radjab wa Rwamagana; Gasana Richard wa Gatsibo na Mukandayisenga Antoinette wa Nyabihu.
Abari muri manda zabo mbere: Ildebrand Niwemwungeri wa Nyamagabe; Emmanuel Murwanashyaka wa Nyaruguru; Dr Sylivere Nahayo wa Kamonyi; Bruno Rangira wa Kirehe; Nathalie Niyonagira wa Ngoma; Mukandayisenga Vestine wa Gakenke; Judith Mukanyirigira wa Rulindo; Soline Mukamana wa Burera; Emmanuel Nzabonimpa wa Gicumbi na Claudien Nsengimana wa Musanze. Ba Meya ba Rusizi; Nyamasheke; Karongi; Rutsiro; Rubavu na Ngororero na bo bari muri manda ya mbere.
Nyanza kuri ubu iyobowe na Kajyambere Patrick wasimbuye Ntazinda Erasme weguye. Ukurikije uko itegeko ririho ubu rivuga, Kajyambere ntiyemerewe kongera kwiyamamariza kuyobora Nyanza kuko arimo kurangiza manda ya kabiri y’uwo yasimbuye.
Karibumedia.rw
