
Nk’ibisanzwe tariki ya 22/10/2026, hizihizwa umunsi Mukuru witirirwa Mutagatifu Yahani Pahulo wa II mu Rwanda. Ibi birori bikaba byabereye mu kigo cya INES Ruhengeri.
Umuyobozi w’Ishuri rya INES, Dogiteri Padiri Baribeshya Jean Bosco afata ijambo, yavuze ko ibigo by’amashuri byose bya Kiriziya Gatorika mu Rwanda byizihiza uyu munsi mu buryo byihitiyemo, uwo munsi ugahura na Mutagatifu ikigo cyiragije.
Yagize ati: “Uyu munsi twizihije umunsi Mukuru w’Ishuri ryacu muri Kiriziya Gatorika ariko ibigo byose bigira umunsi w’ishuri ku buryo bwabyo, ugahura na Mutagatifu buri Kigo cyiragije. Kuri twe rero, Yohani Pahulo wa II twawuhitiwemo n’Umwepisikopi wacu.”

Iyo barebye bagasanga Yohani Pahulo wa II yarabaye Papa hakaba hashyize igihe kirekire, akaba igihe cyose yaritaga ku rubyiruko, Natwe tukaba aricyo tumuziho, duhamya ko ariwe watangije iminsi mikuru y’urubyiruko bitewe n’uko ariwe watangije amahuriro y’urubyiruko ku rwego rw’isi tuzi twese, cyane ko ari nawe uhitamo Umujyi bahuriramo, bityo urubyiruko rwige, rumenye, runagire imyitwarire iboneye.
Dogiteri Padiri Jean Bosco yakomerejeho avuga ko ishuri rya INES, ryifuza ko ryagira urubyiruko rurangwa n’imyitwarire myiza, ifite indanga gaciro kandi yubaka igihugu cy’abanyarwanda bubakiye ku rukundo kuko aribyo byubaka umuntu ndetse natwe tukaba tubishingiyeho. Ati: Turabizi twese ko isi yacu yerekeza mu ikorana buhanga, aribyo twita AI, bivuze ko utakwigisha utavuze ku ikorama buhanga, yatanze urugero nko gukora inzoga yujuje ubuziranenge, ku buryo wayinywa ugasabana na bagenzi bawe ariko ntubasindire ngo utangire kubakubita.”
Akomeza agira ati: Ikorana_ buhanga biradusaba kurikoresha neza no kubyitwaramo neza nk’uko Musenyeri Gabi yabivuze, ndetse n’Umuyobozi wa Kaminuza nkuru akaba yabigarutseho, tubizi neza twese ko ubwenge buhangano ari igikoresho cyiza ariko rishobora kuturangaza, ntidukoreshe ubwenge Imana yaduhaye, ahubwo tugakurikiza ibigezweho, byo kwigana abadutanze, noneho tukaba nka rwa rubyiruko, rwirirwa ruseka nko kuri za Tick_ Tok, bigatuma tudakoresha ubwenge bwacu, ngo dutegure ibiri imbere, bizatubyarira ibyiza mu buzima.”
Ku bwenge buhangano, Dogiteri Padiri yagiriye inama urubyiruko, yo kwifashisha iryo korana buhanga, rukora ibizagira inyungu kuri rwo, n’igihugu muri rusange.
Mu kiganiro Dogiteri Padiri yatanze, yihatiye kugaragaza ko ibyo INES igamije mu masomo baha abanyeshuri babo ari ukwongera ubumenyi basanzwe batanga ariko bitaye cyane cyane ku kureba niba ibyo abanyeshuri babo biga biri guhura n’isoko ry’umurimo.
Mbere yo gusoza Dogiteri yagaragaje ko mu masomo batanga ku banyeshuri, babanza kureba niba porogaramu bigisha zitanga ubumenyi bukenewe hanze mu nganda zivuka buri munsi ariko harimo no kwagura ubumenyi, bijyanye no gufungura imitwe y’abanyarwanda. Yanakomojeho ko tutagomba gukomeza kwifungiranya, tuvuga ngo iwacu dukora ibyiza, akaba ariyo mpamvu mwabonye twifatanya n’abandi uyu munsi ndetse n’abafatanya bikorwa b’ahandi kugira ngo duhurire kuri ubu bumenyi.
Umuyobozi w’Ishuri rya INES yashoje avuga ko mu masomo batanga ku banyeshuri babo, harimo no kumenya gukora, yagaragaje ko bafite ubumenyi batanga buganisha ku isoko ry’umurimo, batoza abanyeshuri mu gushyira imbaraga mu gukora bashyizemo umwete, tubereka ko hano hanze ari uguhatana. Umunyeshuri akareka kwishyiramo ko hanze aha hari ikintu azi ngo yitwaze yuko agiye gukora ikizamini yibaza ko azatsinda, ibyo aribyo byose kugira ngo ahatane agomba kuba hari ikintu azi neza.
Ati: “Ni twebwe rero nk’abarimu tugomba kwigisha dufite siyansi ijya mu bikorwa, ikabyara igifitiye abaturage akamaro, ntabwo iyo siyansi igutegeka kubwira abaturage ngo ndabizi, ahubwo igusaba gukora ibyo uzi bifite ireme kandi biteza igihugu cyacu imbere.”
Yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobya bwenge, arwifuriza gukomeza kuba intanga rugero nk’abana ba INES Ruhengeri.
Masengesho Vital, Umunyeshuri wiga mu mwaka wa 3 mu bijyanye no gutera ikinya yagaragaje imva mutima ze kuri uyu munsi Mukuru wa Mutagatifu Yohani Pahulo wa ll avuga ko kuri we ari urwibutso ruzahora rumutera imbaraga zo kwiga cyane, kugira ngo azihirire akamaro akagirire n’Igihugu.
Yagize ati: “Uyu munsi Mukuru twizihiza Mutagatifu Yohani Pahulo wa II, Umupapa wasuye n’Urwanda, akaba n’Umuvugizi w’iri shuri ryacu rya INES, bidufitiye akamaro gakomeye!”

Akomeza avuga ko mu bijyanye n’ubumenyi aribyo imyigire, kugira ubuzima ku muntu, n’ubuzima bwa roho ariwe wabibatoje, ati: N’inshuti yacu rero nk’urubyiruko, kuko yanadutoje gukora cyane cyane mu ngendo, kugira ngo tutazaheranwa n’ibihe, anaturinda kwigunga.”
Yashoje agaragaza ko umunsi nk’uyu Mutagatifu Yohani abereye Kandi afitiye akamaro ikigo cya INES, yagihinduriye amateka muri byinshi. Yaniyemeje nk’umunyeshuri gufata ingamba zihamye mugutangira umwaka wa 2026_ 2027 yiyemeza kwiga cyane, kugira ngo azagere kure hashoboka, kugira ngo atazatatira igihango mu mahame Mutagatifu Yohani Pahulo wa II yamusigiye.
Naho Umunyeshuri NIYIBISHAKA wiga mu mwaka wa 2 mu bijyanye n’ubutaka we avuga ko umunsi wa Mutagatifu Yahani pahulo wa II ubafasha mu buryo bwo kwisanzura, no kumva ko bakunzwe n’Imana muri rusange.
Yagize ati: “Nk’uko Mutagatifu Yohani Pahulo wa II yabaye inshuti y’urubyiruko, natwe nk’urubyiruko tugomba kuba hafi y’Imana, kuburyo twumva ko dukunzwe nayo.”

Akomeza avuga ko urubyiruko rwiga muri INES rufite ingamba nyinshi, ati tuziko Imana idukunda, n’ibyo mpamvu tugomba gukora cyane, kugira ngo tuyiheshe ishema, tunarihesha ababyeyi bacu.
Yashoje avuga ko INES ibatoza ibikorwa byinshi cyane ko ifite amashami atandukanye ishami ry’ubuzima, iry’uburezi, irya Siyansi n’andi atarondoye.
Umunyeshuri witwa UWITUZE Blandine wiga mu mwaka wa 1 akaba yiga ibijyanye na Siyansi, nawe yagize icyo avuga kuri uyu munsi wa Mutagatifu Yohani pahulowa II, agaragaza ibyishimo byinshi mu buzima bwe bwa buri munsi.
Ati: “Mutagatifu Yohani Pahulo nawe yaduteraga imbaraga mu ngeri nyinshi, ku buryo iyo tubyibutse turi mu masomo bituma turushaho kwiga dushyizeho umwete uhagije, ngira ngo nk’uko mwabibonye, hagiye habaho guhembwa ku banyeshuri nakoze kurusha abandi, bityo bigatuma buri wese ubutaha azarushaho guhatana.”

Yashoje yiha intego yo kwiga cyane kugira ngo igihe kizaza azagire amanota meza, Atari yo gusa, ahubwo aherekejwe no kugira ubumenyi bwagutse, kugira ngo ejo he hazaza hazabe heza.
Ibirori byari byitabiriwe n’ingeri zitandukanye harimo inzego za Leta, iz’Umutekano, n’abaturage muri rusange.





Yanditswe na Théogène HABUMUREMYI
