
Mu mudugudu wa Rusagara, akagari ka Mpenge mu murenge wa Muhoza havugwaga inkuru y’amazi ashobora gusenyera abaturage aramutse atayobowe bya nyabyo none agiye kuyoborwa.
Ni amazi yamanukaga mu miferege cyangwa rigole zakonzwe nabi ubwo hakorwaga imihanda ya kaburimo mu midugudu ya Nganzo, Kungo, Nyarubande na Marantima mu kagari ka Rwebeya, umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze ariko iyo miferege ikaba yarakozwe nabi amazi akaba atagenda ngo yirohe mu mugezi wa Mpenge ahubwo akaba yigiraga mu ngo z’abaturage.
Iki gikorwa cyo kuzibura no kuyobora aya mazi cyakozwe nyuma y’aho ikinyamakuru Karibumedia.rw agikozeho inkuru y’ ubuvugizi kuri aba baturage bari mu kangaratete.
Bamwe mu baturage baganiriye na Karibumedia.rw barashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze n’ubw’Intara y’Amajyaruguru bwakemuye iki kibazo mu maguru mashya nk’uko bwari bwabwiyemeje.
Uwitwa Ntabwoba Grégoire yagize ati: “Turashimira Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze kuba bwohereje abaza gusibura uyu muferege w’amazi kuko twari dufite impungenge ko azadusenyera, ariko na none ntitwabura no gushimira ikinyamakuru cya Karibumedia.rw n’abanyamakuru bacyo badukoreye ubuvugizi. Turashimira kandi n’abari kubikora kuko bari kugira vuba ngo imvura itagaruka batarabirangiza.”
Umumararungu Félicien we yagize ati: “Ubuvugizi bwarakozwe none ya mazi yateraga impungenge abaturage bari kuyayobora. Impungenge z’abaturage zirashize”
Mu nkuru ibanza y’ubuvugizi yo kuwa 07/10/2026, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, yari yavuze ko bagiye kubikemura mu maguru mashya.

Yari yagize ati: “Rigole yazibye y’aho Nyarubande ugana Cyanika yo turoherezayo itsinda (Team) barebe icyo gukora mu maguru mashya.”
Uretse na Meya Nsengimana Claudien, na Guveruneri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahinde Maurice yari yanditse ubutumwa bugufi avuga ko ikibazo kigiye gukurikiranwa vuba none bihise bikorwa koko. Akayantero ngo “Imvugo ni yo ngiro!”mu nteruro imwe yari yagize ati: “Turakurikirana bikosorwe.” None biri gukosorwa koko.

Si ubwa mbere mu karere ka Musanze havugwa ikorwa nabi ry’imihanda yahawe NPD Company kuko hari n’undi muhanda Karisimbi_ Rwambogo_ Musanze_ Kinigi wahindutse igisoro kandi utaramara umwaka ukozwe, kandi n’amakuru y’abamotari akaba avuga ko bamwe mu bawukozeho baba bari mu maboko atari ayabo babazwa ingengo y’imari yakoreshejwe muri iyo mihanda yose.





Yanditswe na SETORA Janvier
