
Rurageretse hagati y’umuturage Nsengimana Innocent wo mu mudugudu wa Sabusaro, Akagari ka Bicumbi, Umurenge wa Mwulire na Gitifu w’uyu murenge witwa Rugengamanzi Steven.
Ni bombori bombori iri hagati yabo bitewe nuko Nsengimana Innocent yubatse inzu aho ngo n’abandi bubatse cyangwa bubaka ariko iye Gitifu Rugengamanzi Steven akayisenya.
Avugana Karibumedia.rw kuri telefoni igendanwa, Nsengimana Innocent yavuze ko arengana.
Yagize ati: “Nagira ngo mumfashe munkorere ubuvugizi, njye nahuye n’akarengane ko kuba narasenyewe inzu yanjye kandi ntahari, iyo nzu ikaba ihereye mu karere ka Rwamagana, umurenge wa Mwurire, Akagari ka Bicumbi, Umudugudu wa Sabusaro.”
Nsengimana yakomeje avuga ko aho yubatse n’abandi bahubaka ndetse ko hari n’abandi bari kubaka kandi ko yabanje gutanga amafaranga yo gufasha Umurenge gukemura ibibazo by’abaturage (Human Security issues).
Yagize ati: “Nashatse kubaka, negera ubuyobozi mbabwira ko ngiye kubaka noneho bansaba ko nabanza gutanga amafaranga y’inkunga yo gukura abaturage mu bibazo (Human Security issues) ariko naje gutangazwa nuko nasenyewe namaze no kuyisakara bambwira ko nta bya ngombwa mfite kandi aho nubakaga ni naho n’abandi bubaka.”
Mu butumwa bugufi Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Mwulire yandikiye Umunyamakuru wa Karibumedia.rw nuko atemeranya n’uyu muturage.
Yagize ati: “Iyo umuntu yubatse muri Site y’ubuhinzi n’ahandi hatari mu miturire, inzu ikurwaho. Murebe ayo mabwiriza y’ikigo cy’igihugu cy’ubutaka (NLA_ National Land Autority) ndetse n’igishushanyo mbonera (Master plan) y’aho ubutaka buri.”

Abajijwe niba ubwo yubakaga niba inzego z’ibanze (Isibo, Umudugudu n’Akagari zitarabibonaga, yasubije agira ati: “Ubuyobozi bw’Umudugudu, Akagari ndetse n’Umurenge twamugiriye inama inzu itarazamuka nkuko ubibona mu ifoto arabyanga n’umukozi ubishinzwe nawe yaramuhagaye aranga yubaka nta cyangombwa afite yitwikira ijoro yubaka mu minsi 2. Icyemezo cyafashwe rero kijyana n’amabwiriza kandi si we wenyine kuko n’abandi bazabikora gutyo bazajya bahura n’ingaruka.”
Ubu butumwa bukimara gusangizwa Umunyamakuru bwahawe na Nsengimana Innocent ngo agire icyo abivugaho maze mu interuro imwe gusa agira ati: “Njyewe numva itangazamakuru ryahigerera rikareba uburyo n’abandi bubaka kuko ndabona uyu mugabo Gitifu yigiza nkana ku bintu azi neza kandi abona.”
Gitifu Rugengamanzi Steven yabajijwe niba hari abandi basenyewe nka Nsengimana Innocent maze asubiza agira ati: “Nta bandi basenyewe ariko ayo makuru y’abandi bubaka mu makosa niba ahari, mwayadusangiza, hagakurikizwa icyo amabwiriza avuga kuko ntabwo wakora amakosa ubizi ngo nabikoze kubera ko hari n’abandi babikora. Ikindi nuko muri 2026, nta muyobozi wakora amakosa yo kurebganya umuturage ahubwo uwo Nsengimana Innocent hari inzego zamwegereye ashaka no kuzirwanya ntabwo ari umuco mwiza rero.”
Gitifu Rugengamanzi Steven yashoje avuga ko nk’ubuyobozi icyo basaba abaturage, aho yagize ati: “Turasaba abaturage Kubahiriza amabwiriza asabwa, gukurikiriza igishushanyo mbonera (master plan) cyangwa icyo imikoreshereje y’ubutaka yagenewe, gusaba icyangombwa mbere yo kubaka, aho udafite amakuru ukegera ubuyobozi, kumvira no kumva inama z’ubuyobozi.”
Umurenge wa Mwulire uherereye mu karere ka Rwamagana, ukaba uhana imbibi n’imirenge ya Gishali, Munyiginya, Rubona, Musha ndetse na Kigabiro, ukaba ugizwe kandi n’utugari dutandatu.






Yanditswe na SETORA Janvier
