
Abayobozi, abajyanama b’ubuzima n’abaturge muri rusange barishimira ko nta mpfu za hato na hato zizongera kubaho ku babyeyi bapfa babyara cyangwa ku bana bapfa bavuka.
Ibi byagarutsweho mu gikorwa cyo gufungura no gutaha ku mugargaro imwe mu nzu z’ababyeyi (Maternités) zubatswe mu karere ka Musanze, Rulindo, Gusagara na Nyagatare aho muri utu turere hubatswe inzu 13.
Mu gutaha izi nyubako 13 ku mugaragaro, hatoranijwe inyubako iri ku kigo nderabuzima cya Karwasa giherereye mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru.

Mu ijambo rye ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien yashimiye Leta y’u Rwanda iha agaciro ubuzima bw’umubyeyi n’umwana.
Yagize ati: “Reka dushimire igihugu cy’u Rwanda uburyo kizirikana ubuzima bw’umubyeyi n’umwana mu gutanga serivisi zibaha agaciro kuko nko mu mwaka wa 2005 abapfaga babyara cyangwa bavuka bageraga kuri 49% kubera kutabyarira kwa muganga mu gihe 51% aribo babyariraga kwa muganga ubuzima bw’umubyeyi n’umwana bigasigasirwa.”
Meya yakomeje avuga ko 18,7% bapfaga bataramara n’umunsi umwe ariyo mpamvu yavuze ko iki gikorwa kizakumira impfu za hato na hato aho yagize ati:” Iki gikorwa gifite uruhare mu gukumira impfu z’ababyeyi n’abana bapfa bavuka ndetse bikaduha n’icyizere ko abaganga bazakora inshingano zabo neza kuko bahawe n’ibikoresho bihagije birimo n’imbangukiragutbara.”
Umujyanama w’ubuzima ku kigo nderabuzima cya Karwasa, Nyirahabimana Consolée mu mvamutima zabo yagize ati: “Imvamutima zacu ni ugushimira Leta y’u Rwanda uburyo yatugeneye inzu y’ababyeyi yujuje ibisabwa byose, ikagira ubwiherero, aho kogera,aho kubonereza urubyaro, aho kubyarira n’ahandi hose hakenerwa mu guha serivisi nziza umubyeyi uri kubyara.”
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Bugaragara giherereye mu murenge wa Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare, Habyarimana Ntungane Moses niwe wavuze mu izina rya bagenzi be, yashimiye abafatanyabikorwa umuhate bagize mu kububakira inzu z’ababyeyi ku bigo nderabuzima, bagahabwa n’imbangukiragutabara kuko ngo ari byo nkingi ikomeye mu buzima.
Yagize ati: “Utazi iyo ijya ntamenya iyo ava! Kutagira izi nyubako byatumaga abahabwaga serivisi batishimira imikorere; ariko kuva zibonetse hari icyahindutse mu myakirire y’ababyeyi baje kubyara cyangwa kwipimisha kuko ibikoresho twahawe biradufasha cyane ko nk’uyu mwaka kwipimisha bigeze ku kigero cya 74% mu gihe no kubyarira mu rugo byagabanutse cyane. Ibi bizatuma kugira impfu z’abapfa babyara cyangwa bavuka bicika. Turizeza buri wese ko tugiye kunoza serivisi kurushaho ku yo twatangaga, dufata neza izi nyubako n’ibikoresho twahawe.”
Umuyobozi wa ENI Foundation yubatse izi nzu z’ababyeyi, DOMENICO GIANI yavuze uburyo bafatanije na Minisiteri y’ubuzima mu kubaka izi nzu z’ababyeyi n’impamvu bazubatse.
Yagize ati: “Cyari ikibazo ariko ku bufatanye na Minisiteri y’ubuzima twubatse izi nzu z’ababyeyi mu rwego rwo gufasha ababyeyi bapfa babyara n’abana bapfa bavuka. Ni inzu zizagabanya izo mpfu zabonekaga mu bigo nderabuzima. Ni inyubako zanyu rero mugomba kuzikoresha neza kuko nicyo zubakiwe.”

DOMENICO GIANI ahabwa ishimwe
Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’ubuzima ushinzwe imivurire n’ubuzima rusange, Ndayizigiye Jean Marie Vianney yavuze ko bataje gutaha inyubako gusa ahubwo ko ari uguha agaciro ubuzima bw’umubyeyi n’ubw’umwana aho yagize ati: “Si inyubako dufunguye gusa ahubwo ni uguha agaciro ubuzima bwiza bw’umubyeyi n’ubw’umwana, dutaha izi nyubako 13 mu gihugu n’ibikoresho birimo n’imbangukiragutabara4 (4Ambulances). Ibi ni ibikorwa by’indashyikirwa mu guhindura imibereho n’ubuzima bw’abaturage bacu.”

Mu nyubako 13 zatashwe harimo 4 muri Musanze arizo iya Karwasa, Gasiza Shingiro na Rwaza naho muri Nyagatare ni Bugaragara, Gakati, Ntoma na Rukomo muri Rulindo ni ku kigo nderabuzima cya Shyirongi mu gihe mu karere ka Gisagara ari Mugombwa, Gishubi, Musha na Gikore. Ni mu gihe imbangukiragutabara zatanzwe ari4 zirimo ebyiri(2) muri Musanze zahawe ibitaro bya Ruhengeri, imwe muri Nyagatare n’indi imwe muri Gisagara mu bitaro bya Gakoma, byose bifite agaciro ka Miliyari esheshatu n’igice (6,5 milliards) z’amafaranga y’ u Rwanda.

Yanditswe na SETORA Janvier
