
Ubuyobozi bw’Ishuri ritanga uburezi mpuzamahanga bwa Excel Schools, buramenyesha ababyeyi bose bifuza ko abana babo bafashwa kumenya impano zabo n’icyo baremewe n’Uwiteka Imana bituma bagira ikinyabupfura mu byo bakora kugira ngo bagere ku ntego, bahabwa uburezi butuma baba mpuzamahanga ko bazana abana babo muri Excel Schools ifite amashuri y’inshuke n’abanza n’ayisumbuye.
Mu kiganiro itangazamakuru ryagiranye n’umuyobozi wa Excel Schools Bwana RULINDA Nathan yasabye ababyeyi kumenya guhitamo ikigo cyiza gitanga uburezi mpuzamahanga, asaba ko abashaka gutegurira abana babo kuzabona amahirwe yo kujya kwiga mu bigo batandukanye ko bazana abana babo muri Excel Schools kubera ko umunyeshuri uhavuye ajya mu bindi bigo batandukanye ari umuhanga.
Bwana RULINDA Nathan yavuze ko uretse amashuri y’inshuke n’abanza n’ayisumbuye bafite abana bahava badidibuza indimi z’amahanga kurusha n’abanyamahanga kandi barya neza cyane aribyo twita indyo yuzuye.

Tumubajije ibanga bakoresha kugira ngo bagere ku ntsinzi ihanitse (100%) nk’uko bihora bigenda mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza (PNLE) ntiyazuyaje yahise avuga ko ibanga bakoresha ari ugukorera hamwe nk’ikipe (Teamwork), bagahora bafasha abana bigisha ari nako babatoza umuco wo kwiremamo icyizere bityo bagakurana intsinzi muri bo ariko atari ku cyizere gusa ahubwo banuzuye kubera impamba ihagije bahabwa n’abarezi bari ku rwego mpuzamahanga
kubera ubudasa bamaze kugira ku rwego mpuzamahanga, Excel Schools bamaze imyaka myinshi batsindisha 100%
Excel Schools ni urukomatane rw’amashami yibarutswe na Excel School Musanze aho kuva icyo gihe kugeza magingo aya itanga uburezi bufite ireme ntagereranywa ku mashami yayo ari hirya no hino mu gihugu cy’u Rwanda, Aho abana ba Excel Schools ubabwirwa n’indangagaciro zuje umuco nyarwanda, isuku, kudidibuza indimi mpuzamahanga nk’icyongereza, igifaransa tutibagiwe n’ikinyaRwanda.

Ubu twabatangariza ko kwandika abanyeshuri bashya biri gukorerwa ku mashami ya Excel Schools aho ikorera hose mu gihugu ukaba wabahamagara kuri: +250788585291, +250788443385, +250788354977 na +250788305797 ku bindi bisobanuro.





Yanditswe na Fraterne MUDATINYA
