Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

Rulindo: Hatowe Ubuyobozi Bushya bw’Inama y’Igihugu y’Abahanzi ku Rwego rw’Akarere

June 19, 2026

‎IKIGANZA CY’IMANA CYABUJIJE IMPANUKA IKOMEYE KUBA

June 19, 2026

Mu mahanga: Ubuhanzi bufite ubushobozi bwihariye bwo kugera ku mitima y’abantu/ Ambasaderi Aurole Mimosa

June 17, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • Rulindo: Hatowe Ubuyobozi Bushya bw’Inama y’Igihugu y’Abahanzi ku Rwego rw’Akarere
  • ‎IKIGANZA CY’IMANA CYABUJIJE IMPANUKA IKOMEYE KUBA
  • Mu mahanga: Ubuhanzi bufite ubushobozi bwihariye bwo kugera ku mitima y’abantu/ Ambasaderi Aurole Mimosa
  • Hagiye gusinywa amasezerano y’amahoro hagati ya Iran na Amerika
  • MUSANZE: Mu murenge wa Rwaza, Rwiyemezamirimo yigabije umutungo wa Rubanda_ rugufi
  • MUSANZE: HORIZON SOPYRWA yibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994
  • MUSANZE: Diyosezi ya Shyira yakoze Igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi1994
  • Perezida wa Tanzania, Dr. Samia Suluhu Hassan, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Burusiya kuva ku wa 2 Kamena 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » ‎IKIGANZA CY’IMANA CYABUJIJE IMPANUKA IKOMEYE KUBA
Umutekano

‎IKIGANZA CY’IMANA CYABUJIJE IMPANUKA IKOMEYE KUBA

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasJune 19, 2026Updated:June 19, 2026303 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

‎Baba abavuye muri iyo modoka, baba Abapolisi bahise batabara, baba abahuruye, bose bemezaga ko nta kindi cyabujije iyo modoka kwiabarangura muri iyo manga, uretse ikiganza cy’Imana!

‎Byose byabaye kuri uyu mugoroba wa tariki 17/06/2026 mu ma saa mbiri n’igice z’ijoro, ahitwa Rusiga. Imodoka ya VIRUNGA yahagurutse i Musanze saa moya yerekeza Kigali. Iyo modoka yahagurutse irimo abagenzi bake, ariko igeze kuri Nyirangarama, ihafatira abandi bagenzi iruzura. Kimwe n’abandi bagenzi, bari mu modoka, nanjye nari ndi kuri terefoni, ndeba amakuru yiriwe kuko nari mvuye gutabara. Harimo n’abari kuganira bisanzwe, imodoka yagendaga neza rwose, nta muvuduko ukabije.

‎Imodoka igeze muri ibyo bice biri mu mpinga y’imisozo, ahitwa za Rusiga hitegeye Nyabarongo, yataye umuhanda ku buryo butunguranye maze iragenda icurika amazuru ku manga. Abari mu modoka, mu gihunga cyinshi, twese twabyigannye dusohoka tutazi ibibaye.

‎Twese tugeze hanze, ni bwo twabonye igitangaza, tumaze kubona aho imodoka itendetse. Abenshi basakuje, bararira, bibaza ukuntu imodoka yitendetse ku manga nk’iyo ntikomeze kuyirohamo, dore ko nta giti cyari cyayitangiriye.

‎Polisi y’u Rwanda na yo yahise ihagera  yabuze icyo ivuga, ibonye aho imodoka itendetse. Yahise  ishishikazwa no kureba uburyo yatabara Umushoferi, wari ukicaye mu modoka yabuze uko yavamo. Abantu bari mu modoka ziturutse Kigali n’izijyayo bose, barebye baracemerwa. Abo tutazi bavuye kuri izo modoka bazaga babaririza uvuye muri iyo modoka, maze bakaduhobera, badukomeza, bamwe turizwa no kwishimira ko turokotse iyo mpanuka mbi. Abaturiye aho icyo gitangaza cyabereye, batubwiraga ko imodoka yagombaga kumanuka ikagera iyo hasi mu gikombe, ko no kuzatumenya byari kuzagorana. Aho hantu ngo ni ho Bus ya International yakoreye impanuka, yahitanye benshi, ariko ngo twe twari bumanukiye habi cyane, ntacyagombaga kudutangira, mpaka mu kabande.

‎Ubwo Umushoferi we yari akiri mu modoka kuko ntiyashoboraga kuvamo. Atari uko imodoka yamufungiyemo kubera kwangirika, ahubwo ari uko kuvamo kwe byari bivuga ko yari kurekura feri imodoka ikamutsukana iyo mu nyenga.

‎Iyo modoka guhagarara gutyo, hejuru y’imanga, abantu tukavamo tubyigana, ntikomeze iyo mu nyenga, byatumye mbwira abari banyegereye ko turimo kureba igitangaza gikomeye, ko ibyo tubona byakozwe n’Ikiganza gitagatifu cy’IMANA. Maze kubivuga abantu bavuze ko koko nta kindi cyaba cyafashe iyo modoka hejuru y’imanga imeze ityo uretse IKIGANZA CY’IMANA.

‎Hatekerejwe ku mayeri yo gutabara Umushoferi wari ukiri mu kanwa ku rupfu. Ni bwo hashatswe umugozi ukomeye, bawuzirikia kuri iyo Coaster ya VIRUNGA, no ku ikamyo yikoreye amavuta y’ibinyabiziga yajyaga Musanze. Bamaze kuzirika imodoka neza, ubwoba bwongeye buradutaha, tubona ko umugozi uramutse ucitse, ubuzima bwa shoferi bwaba burangiriye aho.

‎Cya KIGANZA CY’IMANA cyakomeje gufata imodoka. Bamaze kuzirika kamyo yigiye imbere gato kugira ngo umugozi urambuke neza, bafate imodoka, tubona umugozi ntucitse. Umushoferi nawe yavuyemo amahoro, dukomeza gushimira IMANA. Ikamyo yakuruye imodoka, ivamo rwose. Indirimbo n’amagambo byo gushimira IMANA biba byose, abarira iyo bishimye, bararira ye,  karahava.

‎Twese twari twahungabanye. Njye ubabariye iyi nkuru y’ukwigaragaza kwa Nyagasani IMANA, natitiraga: nabanje kubura aho terefoni iri kandi iri mu mufuka w’ikoti! Haje umuntu wajyaga Kigali, ambwira ko ngenda nkajyana na we mu modoka ye. Ubwo n’abandi twari kumwe bashakaga uko bagenda, bavuga ko niba n’imodoka ari nzima batari buyisubiremo! Muri ako kavuyo k’urusaku n’amarira y’ibyishimo, hari umuntu waje aranshakira arampobera cyane ntamuzi. Ubwo yari yumvishe mvuze ko nta kindi cyatumye iyo modoka, idakomeza mu manga uretse ikiganza cy’IMANA. Ni bwo yarebye no ku kuboko kwanjye asanga nambayeho Ishapure, ni ko kumbwira ati wowe wari urinzwe n’Umubyeyi Bikira Mariya, ati kandi ntuzigere utandukana nawe.

‎Tugarutse ku mpamvu zo guta umuhanda kandi nta bisikana rigoranye ribaye, ni ikibazo Umushoferi yasubiza ariko benshi twaketse ko yari ananiwe cyane, bituma asinzira. Ariko nabwo tukavuga ko kuba yafashe za feri zombi ari igitangaza kidasanzwe.

‎Icyo navuga kandi nkacyemeza nshize amanga ni uko muri iri joro ryo ku wa 17/06/2026, IKIGANZA CY’IMANA cyabujije imodoka kugwa mu nyenga y’imanga, abagenzi bari bayirimo, twese turokoka impanuka iteye ubwoba. IMANA yari ihari. Erega iduhora iruhande, hose, muri byose, igihe cyose.

‎Yanditswe na  SIBOMANA Jean Bosco

‎

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

BURERA: Uwitwa NTIRENGANYA Etienne akomeje kuba ikibazo mu baturage ba Gahunga

June 3, 2026

BURERA: Ku bufatanye bw’inzego n’irondo ry’umwuga, abanyabyaha barafatwa umusubirizo

May 21, 2026

Musanze: Abanyeshuri n’abarezi basaga 1000 bahuguriwe gukumira inkongi

May 20, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,492 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,417 Views

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026936 Views

BREAKING NEWS: Mukarere ka Burera umwarimu yasanzwe yapfuye birakekwako yiyahuye

September 15, 2025840 Views

Rulindo: Hatowe Ubuyobozi Bushya bw’Inama y’Igihugu y’Abahanzi ku Rwego rw’Akarere

By MANIRAGUHA LadisilasJune 19, 20260

Abahanzi batoye ababahagarariye mu Karere Kuri uyu wa 18 Kamena 2026, mu cyumba cy’inama cy’Akarere…

‎IKIGANZA CY’IMANA CYABUJIJE IMPANUKA IKOMEYE KUBA

June 19, 2026

Mu mahanga: Ubuhanzi bufite ubushobozi bwihariye bwo kugera ku mitima y’abantu/ Ambasaderi Aurole Mimosa

June 17, 2026

Hagiye gusinywa amasezerano y’amahoro hagati ya Iran na Amerika

June 15, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

Rulindo: Hatowe Ubuyobozi Bushya bw’Inama y’Igihugu y’Abahanzi ku Rwego rw’Akarere

June 19, 2026

‎IKIGANZA CY’IMANA CYABUJIJE IMPANUKA IKOMEYE KUBA

June 19, 2026

Mu mahanga: Ubuhanzi bufite ubushobozi bwihariye bwo kugera ku mitima y’abantu/ Ambasaderi Aurole Mimosa

June 17, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.