
Ku itariki ya 05/06/2026 Itorero ry’ Abangilikani mu Rwanda “Diyosezi ya Shyira”. Abapasitoro; Abakirisito; Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi n’abandi baturage muri rusange bifatanije mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abattutsi mu Rwanda mu 1994.
Ni igikorwa cyabimburiwe no kunamira no gushyira indabo kumva ishyinguyemo imibiri isaga magana inani (800) y’abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi ishyinguye mu rwibutso rwa Musanze, ahazwi nk’ahahoze urukiko rw’ubujurire rwa Ruhengeri (Cour d’Appel de Ruhengeri).
Mu ijambo rye ry’ikaze, Nyiricyubahiro Musenyeri, Umushumba wa Diyosezi ya Shyira, Ahimana Augustin yabanje kwihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi anavuga ko kwibuka ari igikorwa kireba buri wese nk’inshingano cyane ko ngo yanasigiye benshi ibikomere.
Yagize ati: “Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ni Inshingano za buri wese kuko yakomerekeje benshi ku mubiri no ku mutima ndetse inasiga mu gihugu imfubyi, inshike n’abapfakazi.”
Musenyeri Ahimana yakomeje avuga ko habayeho n’izindi ngaruka zirimo n’ubucengezi, bityo avuga ko kwibura ari ishuri, aho yagize ati : “Jenoside yagize n’izindi ngaruka kuko iyo itabaho mu Rwanda ntihari kubaho intambara y’abacengezi ari nayo mpamvu mvuga ko kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ari ishuri dukuramo amasomo menshi ariko cyane cyane urubyiruko kuko ruhamenyera amateka.”
Musenyeri Ahimana yashoje agaya abakozi b’Imana bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ariko kandi anashimira abagize uruhare mu kurokora abahigwaga. Bityo, asaba ababigizemo uruhare kubisabira imbabazi.

Yagize ati: “Twagaya abakozi b’Imana bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi ariko kandi tugashimira n’abahishe abahigwaga ari nayo mpamvu dusaba ababigizemo uruhare kubisabira imbabazi ndetse n’abashaka kwicuza bakabikora kandi banagaragaza aho abishwe bajugunywe kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro kibakwiye cyane ko kwibuka ku miryango ishingiye ku myemerere nuko Jenoside yakorewe abatutsi yaba igipimo cy’ukwizera kwacu.”
Mu kiganiro cy’amateka yaranze ubutegetsi bubi cyatanzwe na Eng.Emile Abayisenga, yagaye Leta mbi yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi.
Yagize ati: “Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ni amahitamo yacu nk’abanyarwanda cyane ko Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 yabaye umushinga wa Leta mbi zabayeho zishyigikiwe n’abakoloni kuko mbere y’umwaduko w’abazungu abanyarwanda basangiraga akabisi n’agahiye ariko aho abazungu bagereye mu Rwanda babaciyemo ibice, bazana amoko yandikwa mu ndangamuntu, bityo ivangura ritangira rityo na za Leta mbi ziriha intebe kugeza ubwo Jenoside yakorewe abatutsi ibaye mu 1994, hakicwa abatutsi basaga miliyoni.”
Eng.Emile Abayisenga yakomeje ashyira amateka y’u Rwanda mu bice bitanu birimo bibiri byiza (icya mbere n’icya gatanu na bitatu bibi (icya kabiri; Icya gatatu n’icya kane), bityo atanga ingero z’abanyamadini babaye intwari n’abaye ibigwari.

Yagize ati: “Mu gice cya mbere, u Rwanda rwabayeho ruyoborwa n’abami kandi Umwami ntiyasumbanyaga abantu ahubwo bose bafatwaga kimwe. Icyita rusange cyari Ubumwe bw’Abanyarwanda. Igice cya 2 ni icy’ubukoloni; Icya 3 ni icy’ubutegetsi bubi bwa Kayibanda Grégoire n’igice cya 4 cya Juvénal Habyarimana, byombi byaranzwe n’urwangano n’ivangura mu gihe igice cya 5 cyabaye icy’Amateka meza y’Urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorwaga abatutsi ari nacyo gice gisa n’icya mbere kuko nacyo cadeau icyita rusange cy’Ubumwe bw’Abanyarwanda, gukunda igihugu, iterambere na Never again kuko igihugu cyagaruriwe urumuri kandi tugomba guharanira ko rutazima.”
Bamwe mu banyamadini n’amatorero bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi Eng.Emile Abayisenga yavuzemo Pasitoro Elizaphan Ntakirutimana; Padiri Athanase Seromba; Padiri Wencesilas Munyeshyaka ; Padiri Rwamayanja; Pasitoro Sebiyozo n’abandi mu gihe ababaye intwari bakarokora abahigwaga yavuzemo abapasitoro bo mu Kinigi baishe abahigwaga, ntibicwe ubu bakaba bakiriho ndetse n’Umubikira Félicité Niyitegeka n’abandi.
Mu buhamya bwatanzwe na Nyiraneza Justine, yavuze inzira y’umusaraba yaciyemo kurinda kugeza igihe yarokowe n’ingabo zari iza RPA ashimira cyane ubutwari bwazo, ineza n’urukundo byaziranze.
Yagize ati: “Twarahizwe; Turakubitwa, twatangiye guhigwa twiga mu mashuri abanza aho twahagurutswaga ngo barebe abahutu n’abatutsi ariko urugamba rwo kubohora igihugu rutangiye kuya 01/10/1994, amasasu y’inkotanyi yaravugaga tugaterwa, tukarara mu bihuru ndetse rimwe abajandarume baduteye mu rugo ngo baje gushaka inyenzi ariko barazibura Niko byakomeje kugenda kuko no kuwa 23/01/1991 niko byagenze ne ku gitero cy’iya 08/02/1993. aho baje bakareba non ma makayi yanjye ngo barebe niba ntandikiranaga n’inyenzi.”

Nyiraneza yakomeje ashimira izari ingabo zari iza RPA zabohoye igihugu zikarokora abahigwaga, anashima Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, aho yagize ati : “Nk’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, turashima cyane ingabo zari iza RPA Zari zirangajwe imbere na Perezida Paul Kagame zabohoye igihugu zikatwunamuraho abo bicanyi abo Ikindi ni ugushima Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda kuko ubu ndiho, nariyubatse kandi natanze n’imbabazi ku bampemukiye kuko ubu tubanye neza kandi nzatera n’intambwe. yo gushishikariza n’abandi gukomeza gutanga imbabazi kubazazisaba, bityo ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda bikomeze bishinge imizi. Sinasoza kandi ntashimiye na Diyosezi Shyira yateguye iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kuko ni intambwe ikomeye yo kudukomeza.”
Visi Perezida wa IBUKA mu karere ka Musanze, Karemanzira Fidèle, yavuze ko Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 yoretse imbaga kubera ubugome yakoranwe, bityo kubibuka akaba ari inshingano ya buri munyarwanda aho yagize ati : “Kwibuka ni inshingano ya buri munyarwanda kuko bituma duha agaciro abatutsi basaga miliyoni bishwe mu minsi 100 bazira uko bavutse.”
Karemanzira yakomeje agaya abashumba babaye ibigwari bakica intama zabo ariko na none ashimira ababaye intwari bakarokora abahigwaga.
Yagize ati: “Ibuka iranenga abashumba babaye ibigwari bakica cyangwa bakagambanira intama zabo ariko tutibagiwe no gushimira ababaye intwari bakarokora abahigwaga kuko iyo bose baba kimwe ntabwo tuba turiho kuko abenshi bariho ni amashami yashibutse ku barokotse. Bityo, IBUKA ikaba isaba buri wese kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’abagoreka amateka kugira ngo bitazongera ukundi.”

Karemanzira yashoje asaba abanyamadini n’amatorero gushishikariza Abakirisito/ Abakirisitu kugaragaza aho abishwe bajugunywe kugira ngo bashyingurwe mu cubahiro cyane cyane abarangije ibihano bagarutse mu madini n’amatorero, aho yagize ati: ” IBUKA irasaba abanyamadini n’amatorero gushishikariza Abakirisito/ Abakirisitu kugaragaza aho abishwe bajugunywe kugira ngo bashyingurwe mu cubahiro kibakwiye, bagashishikariza cyane cyane abahamwe n’icyaha bakaba bari kurangiza ibihano byabo bakagaruka mu madini n’amatorero yabo kuko 93% bamaze gutaha.”
Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi yari Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, wihanganishije ababuze ababo muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda by’umwihariko imiryango yabuze ababo biciwe muri Diyosezi ya Shyira bagera kuri 25.
Meya Nsengimana Claudien yashimiye kandi Diyosezi ya Shyira yatangije iki gikorwa kuko ngo byari bidasanzwe muri Diyosezi.
Yagize ati: “Turashimira Diyosezi ya Shyira iki gikorwa cyiza yateguye kuko bikozwe ku nshuro ya mbere ndetse mukaremera n’umuturage warokotse Jenoside yakorewe abatutsi kuko ni bimwe mu buryo bwo kumufata mu mugongo no kumufasha kwiyubaka yiteza imbere. Aha ni naho mpera nshimira n’abanyamadini barokoye abahigwaga ariko tunagaya ababaye ibigwari bakica Abakirisitu/ Abakirisito babo.”

Meya Nsengimana yakomeje avuga ko kwibuka ari umwanya mwiza ku bakirisitu/ bakirisito, aho yagize ati : “Kwibuka ni umwanya dufata nk’Abakirisito/ Abakirisitu twimakaza ubumwe n’ubwiyunge n’ubudaheranwa mu gihugu cyacu nk’abanyarwanda ariyo mpamvu tunashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wayobonye urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi.”
Meya Nsengimana yashoje agira ibyo asaba buri wese kugira ngo Jenoside itazongera ukundi, aho yagize ati: “Turasaba buri wese cyane cyane urubyiruko kugira uruhare mu gusigasira ibyagezweho muhanga ibindi bishya ariko murwanya abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, abayipfobya n’abayihakana ndetse murwanya n’imvugo mbi zihembera Jenoside kugira ngo itazongera ukundi.”
Mu kuremera uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, Diyosezi ya Shyira yemereye umuryango wa Gasana Jean Marie Vianney kuzawusanira inzu wabagamo itameze neza ndetse uyu muryango uhabwa n’ibahasha irimo ka Peteroli ko gucana.








Yanditswe na SETORA Janvier.

