Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi

August 15, 2026

MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi

August 14, 2026

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi
  • MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi
  • Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya
  • RWANDA: Urwagwa; Ikigage; Ubushera n’umutobe ntibyaciwe ahubwo bigomba guteguranwa isuku
  • RWANDA: Imyiteguro yo ” Kwita amazina” Abana b’Ingagi 22 mu 2026 irarimbanije
  • MUSANZE: Hamenwe litiro zisaga ibuhumbi 30 za Ethanol n’amakarito 4200 y’inzoga zitujuje ubuziranenge
  • NGORORERO: Ibihazi byari byivuganye Gitifu w’umurenge akizwa n’amaguru
  • MUSANZE: Ikigo “RED ROCKS”, cyaganuje abaturanyi bacyo n’abanyamahanga karahava
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » BURERA: Birakekwa ko umusaza Gitota François yapfuye agacibwa imyanyandangagitsina, agatoki gahera n’akano
Amakuru

BURERA: Birakekwa ko umusaza Gitota François yapfuye agacibwa imyanyandangagitsina, agatoki gahera n’akano

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasMay 3, 2026Updated:May 3, 2026381 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Mu karere ka Burera, umurenge wa Kinyababa; Akagari ka Musasa mu mudugudu wa Kabarore haravugwa inkuru ibabaje y’umusaza Gitota François w’imyaka 81 wapfuye azize uburwayi, bikavugwa ko yaje gushinyagurirwa acibwa imyanyandangagitsina; Agatoki gahera n’akano gahera nk’uko bivugwa na bamwe mubamubonye.

Ni urupfu rwabaye ejo kuwa 02/05/2026 ahagana saa cyenda z’ijoro nk’uko bivugwa n’umuhungu wa Nyakwigendera witwa Ntamukunzi Jean Damascène, nyuma yo guhamagarwa na Ndayisaba utuye mu Mutara.

Ubwo Karibumedia.rw yakoraga iyi nkuru yavuganye na bamwe mu baturage bavuga ko bikekwa ko uyu musaza Gitota François yaba yaciwe imyanya y’umubiri akimara gupfa, birimo n’ubugabo ariko ko batabihagazeho.

Nk’uyu wirinze kudutangariza amazina ye ku mpamvu z’umutekano we yagize ati: “Uko bigaragara ni uko yapfuye urw’ ikirago ariko bikagaragara ko yaciwe imyanya ndangagitsina; Akano gahera n’agatoki gahera.”

Yakomeje agira ati: “Mubakekwa harimo umukwe we; Umukobwa we n’umugore we kuko aribo bari kumwe nawe akimara gupfa. Ikindi ngo ni uko ibyo bamuciye byose nk’uko bivugwa ngo baba babisanze mu kibindi. Gusa, ibivugwa byose mwabibaza umuhungu we Ntamukunzi Jean Damascène kuko yahise ahagera, impaka zikaba ndende mu muryango bikaba ngombwa ko umurambo ujyanwa kwa muganga mu bitaro bya Butaro kugira ngo ukorerwe isuzuma cyane ko bavugaga ko hari imyanya y’umubiri bamuciye.”

Aganira na Karibumedia.rw, Umuhungu we Ntamukunzi Jean Damascène yemeye ko se yapfuye ariko akaba yashinyaguriwe bamuca imyanya y’umubiri itandukaniye.

Yagize ati: “Data Gitota François yapfuye afite imyaka 81 ariko akimara gupfa, ntabwo bahise babimbwira kuko ntuye hirya gato yo mu rugo gusa ikibabaje nuko nahamagawe n’uwitwa Ndayisaba uba mu Mutara kandi ari njyewe wari hafi. Nkibaza impamvu babimpishaga kandi ari njyewe mfura ye.”

Ntamukunzi yakomeje avuga uburyo yavuje se Gitota François za Kigali n’ahandi ariko bigakomeza kugorana ngo akire burundu.

Yagize ati: “Data Gitota François namuvuje za Kigali ntiyakira kuko bambwiye ko yacitse umutsi wo mu mutwe, mujyana kumuvuza za Rugalika nabwo biranga noneho agera igihe cyo kutagaruka iwanjye mu rugo yibera iwe. Ijoro ry’ejo rero kuya 02/05/2018 saa cyenda z’ijoro (03h00′) nibwo nahamagawe nk’uko nabivuze haruguru n’uwitwa Ndayisaba (Uba mu Mutara), ambwira ko data yapfuye. Nahageze nka saa kumi n’imwe (05h00) nsanga uwapfuye (Data) yihengekanywe na muramu wanjye witwa Sinamenye; Umugore we ari nawe mushiki wanjye witwa Kanzayire Média na mama Nyiraruharaza Alivera. Nkihagera, nasanze yapfuye ariko afite amaraso ku rutoki rurerure (Bita mu kinyarwanda “Musumbazose”) mbabajije ntibansubiza. Bityo, nibwo nahamagaye ubuyobozi burimo na RIB, umurambo ujyanwa kwa muganga mu bitaro bya Butaro gukorerwa isuzuma, nk’uko natanze ikirego, tukaba dusaba inzego zibishinzwe gukurikirana abo namusanganye bakavuga iby’urwo rupfu n’urushinyaguro yakorewe.”

Kariumedia.rw yavuganye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinyababa Mugiraneza Ignace nawe yemeza iby’urupfu rwa Gitota François ariko ntiyemeza ibyo gushinyagurira umurambo ngo kubera ko atabibonye ntabe na muganga, ko icyo azemeza azakivuga nyuma ya raporo ya muganga.

Yagize ati: “Nibyo umusaza Gitota François yapfuye koko ariko sinakwemeza ko yashinyaguriwe kuko ibyo bavuga ntabibonye ariko nyuma ya raporo ya muganga nibwo twagira ubutumwa duha abaturage dushingiye kubizaba byagaragajwe na muganga, gusa twakwihanganisha umuryango wabuze uwawo kandi tubasaba kwirinda amakimbirane , inzangano n’ ibihuha kuko bisenya imiryango n’ubuvandimwe.”

Amategeko ateganya iki kubijyanye no gushinyagurira umurambo?

Itegeko n° 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 130 ivuga ibyo guhisha cyangwa gutaburura umurambo w’umuntu, kuwucaho umwanya w’umubiri cyangwa kuwushinyagurira.

Igira iti: “Umuntu wese uhisha cyangwa utaburura ku bugome umurambo w’umuntu cyangwa uwucaho umwanya w’umubiri cyangwa uwushinyagurira ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’ igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

Umurenge wa Kinyababa ugizwe n’utugari tune ( 4), dutatu (3) muri two aritwo Musasa, Bugamba na Rutovu tukaba dukora ku gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.

Ubwo twakoraga iyi nkuru amahane no kutumvikana byari byose mu muryango wa Gitota François kuko abana batandatu(6) ba Nyakwigendera bacibwaga amafaranga ibihumbi ijana (100.000 frw) yo kumushyinguza, ni ukuvuga 16.500 frw kuri buri mwana mu gihe iperereza rigikomeje, tubizeza kandi kuzabagezaho ibizava mu iperereza ryatangiye.

Yanditswe na SETORA Janvier.

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi

August 14, 2026

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 2026

RWANDA: Imyiteguro yo ” Kwita amazina” Abana b’Ingagi 22 mu 2026 irarimbanije

August 12, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,817 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,574 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 20251,079 Views

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026991 Views

MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi

By MANIRAGUHA LadisilasAugust 15, 20260

Mu rwego rwo kwitegura neza umuhango wo kwita izina abana b’ingagi, umuhango uteganijwe kuya 04/09/2026:…

MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi

August 14, 2026

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 2026

RWANDA: Urwagwa; Ikigage; Ubushera n’umutobe ntibyaciwe ahubwo bigomba guteguranwa isuku

August 13, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi

August 15, 2026

MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi

August 14, 2026

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.