
Nk’uko bisanzwge buri mwaka ku itariki ya 14 Mata mu karere ka Musanze haba umugoroba w’ikiriyo, hategurwa kwibuka abatutsi biciwe mu cyahoze ari Cour d’Appel ya RUHENGERI ku wa 15 Mata 1994 basaga 800.
Ni umugoroba wabimburiwe n’urugendo rw’amaguru rwatangiriye mu mujyi wa Musanze rwagati ahazwi nko ku soko rinini rya GOICO PLAZA rwerekeza ku rwibutso rw’Akarere ka Musanze hazwi nk’ahahoze Cour d’Appel ya Ruhengeri ari naho habereye igikorwa cyo kwibuka abatutsi bazize Jenoside bari bahahungiye bumva ko ariho babona amakiriro dore ko ari naho hari ibiro bya Perefegitura ya Ruhengeri ariko bikarangira abatutsi basaga 800 bahiciwe urw’agashinyaguro.
Abatutsi benshi biciwe mu cyahoze ari Cour d’Appel ya Ruhengeri baturutse mu cyari Sous_ Perefegitura ya Busengo (Ubu ni mu karere ka Gakenke); Komini Mukingo; (Ubu ni mu karere ka Burera) ndetse na Komini Kigombe kuko abenshi babashutse bababwira ko babahungishije naho babajyanye aho bagombaga kubicira kuko byari byarateguwe n’ubutegetsi bubi bwariho.
Kalisa Claude ni umwe mubarokotse, yavuze ko ubwicanyi bwakorewe abatutsi mu 1994 bwari bwarateguwe ko kuza kwibuka abahiciwe ari ukubahesha agaciro bambuwe.

Yagize ati: “Leta mbi yashyiriye mu bikorwa umugambi mubisha wo kwica abatutsi mu cyumba cy’iburanisha aho abatutsi basaga 800 bose bishwe bazira uko bavutse. Kuza hano kubibuka rero bivuze ikintu kinini kuko tuba tugira ngo tubasubize agaciro bambuwe ndetse tubwira n’amahanga (Isi yose) ko Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 yateguwe kandi ko nta handi yazongera kuba ukundi.”
Ni mu gihe mugenzi we Nyiraneza Justine ahafite abe bahiciwe ndetse bakaba bahashyinguwe. Arashima Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yabahaye agaciro.

Yagize ati: “Ndabanza gushimira igihugu cyanjye cyampereye agaciro umuryango kuko bari barakabuze. N’ubwo batakiriho, twe turahari ku bwabo. Turishimye kandi dushimira n’ubuyobozi bwiza bwaduhereye ababyeyi n’imiryango agaciro tukaba twaje kubibuka kuri uyu mugoroba.”
Urwibutso rw’Akarere ka Musanze ruri ahahoze Cour d’Appel ya Ruhengeri rushyinguyemo imibiri y’abatutsi bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 basaga 800, rukaba rugenda rubungwabungwa, rushyirwamo ibimenyetso bitandukanye kugira ngo rukomeze kubungabunga amateka y’abatutsi biciwe mu cyahoze ari Cour d’Appel ya RUHENGERI.

Uyu mugoroba wo kwibuka uteguza kwibuka nyirizina bigomba kuba kuri uyu wa 15/04/2026 (Umunsi abatutsi basaga 800 biciweho), ukaba witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice; Abayobozi b’ingabo na Polisi; Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze n’abandi bayobozi, abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse n’abandi baturage bifatanije nabo.







Yanditswe na SETORA Janvier
