
Mu rukerera rw’iya 12/04/2026 nibwo umugabo witwa DUSENGIMANA Emmanuel bita “SEBU” w’imyaka 42 wo mu mudugudu wa Rutamba; Akagari ka Gafumba mu murenge wa Rugarama, yatawe muri yombi ubwo hakorwaga Operasiyo (Opération) yo gushakisha abiba abaturage ndetse n’abacuruza ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa Kanyanga.
Ni igikorwa cyakozwe ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’inzego z’umutekano (Polisi na DASSO), maze hagati y’isaha ya saa munani na saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (02h30’_ 06h00′) nk’uko Karibumedia.rw ibikesha inzego zibishinzwe, hakaba hafashwe abanyabyaha batandukanye bo mu midugudu itandukanye barimo abajura b’inka 3; Abacuruzi ba kanyanga 3 n’abajura batobora inzu z’abaturage (Vol avec effraction) bakanatera catch bagera kuri 6. Aba bose uko ari 12 bakaba bari mu maboko atari aya bo.
Muri aba bafashwe, nk’uko Karibumedia.rw yari yarabibasezeranije ko izakomeza gukurikirana iby’ubu bujura bw’amatungo buvugwa mu murenge wa Rugarama kuko Karibumedia.rw yasohoye inkuru ku wa 21 Gashyantare 2026 ifite umutwe ugira iti: “Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba na bamwe mu bayobozi.” Uyu nta wundi wavugwaga uretse uwitwa Dusengimana Emmanuel bita ‘SEBU’ wo mu mudugudu wa Rutamba; Akagari ka Gafumba mu murenge wa Rugarama aho uyu mugabo yavugwagaho kwiba no kubaga intama 6 z’uwitwa Yusitini n’inka itazwi nyirayo.

Nk’uko Karibumedia.rw yabibatangarije icyo gihe, uyu mugabo Dusengimana Emmanuel bita “SEBU” ngo yatorokeye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda ariko aka wa mugani nyarwanda ugira uti: “Amazi arashyuha ariko ntiyibagirwa iwabo wa mbeho!!!”. Dusengimana Emmanuel SEBU yagarutse mu Rwanda iwabo mu Rugarama noneho mu ijoro ryo kuri uyu wa 12/04/2026 yihamagarira undi mujura wari umaze gufatwa, telefoni ye ifitwe n’inzego z’umutekano, SEBU afatwa atyo. Ubu dukora iyi nkuru akaba ari mu maboko atari aye.
Burya mu kinyarwanda baravuga ngo: “Umuntu ahunga ikimwirukankana ariko ntiyahunga ikimwirukamo.” Iyo uyu Dusengimana Emmanuel SEBU ataza guhamagara mugenzi w’umujura wari wamaze gufatwa ntibyari kumenyekana ko yagarutse mu rugo. Aha ninaho ubuyobozi buhera busaba abaturage bibwe, kwegeranya ibimenyetso noneho bagatanga ikirego nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama FURAHA Augustin abivuga.
Yagize ati: “Icyo twifuza ni uko abaturage babuze amatungo yabo bashaka ibimenyetso noneho bagatanga ikirego.”
Karibumedia.rw yabibutsa ko Umunyamabanga Nshingwabikirwa w’Umurenge wa Rugarama, Bwana FURAHA Augustin yayibwiye ko ikibazo cy’ubujura kivugwa mu Centre ya Nyarwondo yari atakizi ariko ko agiye kugikurikirana.
Icyo gihe yagize ati: “Ibyo bintu ni bishya mu matwi yanjye ariko ngiye kubikurikirana kuko ubujura bw’amatungo y’abaturage burakabije ariko n’abaturage barahishirana, bakagombye kujya babivuga ndetse bakavugwa n’abakekwa.”
Uretse n’uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama, Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Soline yabigarutseho ubwo yari mu nteko y’abaturage yo ku wa 03/03/2026 aho yagize ati: “Abayobozi turiho ku bwanyu. Ntabwo tuzihanganira abo ba ‘Rutemayeze’, biba abaturage amatungo yabo. N’uwo bavuga witwa SEBU watorotse tuzamushakisha kandi azafatwa tumuzane imbere y’abaturage bityo, atubwire n’abo bafatanya kwiba amatungo y’abaturage.”
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, CIP Ngirabakunzi Ingace yemeje iby’aya makuru ko ariyo kandi ko Polisi itazahwema gukoma mu nkokora abakora ibyaha n’abahungabanya umutekano w’abaturage.
Yagize ati: “Nibyo mu ijoro ry’iya 12/04/2026, hafashwe abantu 12 bakekwaho ubujura bw’amatungo; Abacuruza ibiyobyabwenge n’abashikuza abantu amatelefoni n’amasakoshi. Polisi ikaba iburira abantu ko bagomba kwirinda ibyaha kuko itazihanganira abanyabyaha. Ubu abo bafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gahunga kugira ngo urwego rw’ubugenzacyaha rubakurikirane.”
Nk’uko Karibumedia.rw yateruye inkuru ibivuga, muri operasiyo yabaye mu rukerera rw’iya 12/04/2026, hafashwe abakekwaho ubujura bw’inka batatu aribo: Dusengimana Emmanuel alias Sebu w’imyaka 42, utuye mu mudugudu Rutamba; Akagali ka Gafumba mu murenge wa Rugarama; Munyawera Jean Paul alias Kiduruduru w’imyaka 48 na Ndayambaje Jean d’Amour bombi batuye mu mudugudu wa Kanyangenzi; Akagali ka Gafumba; Umurenge wa Rugarama.
Hafashwe kandi abakekwaho gucuruza Kanyanga barimo Ndikubwimana Bizimenyera w’imyaka 39; Dushimimana Enock w’imyaka 19, bombi bakaba batuye mu mudugudu wa Kanaba; Akagali ka Gisizi; Umurenge wa Gahunga kuko ngo Ndikubwimana Buzimenyera yafashwe amaze gupakira Kanyanga kuri Moto Saa 02h30 mu Rugarama kuri centre ya Maya mu gihe mu genzi we Dushimimana Enock nawe yafashwe bamaze gupakira Kanyanga kuri Moto Saa 02h30 mu Rugarama kuri centre ya Maya; Bizaherezahe Alphonse w’imyaka 42 utuye mu mudugudu wa Rugarama; Akagali ka Gafumba; Umurenge wa Rugarama, akaba acuruza Kanyanga aho tariki 11/03/2026 yafatanwe litiro 60 zayo.

Uretse aba hari n’abandi bakekwaho ubujura buciye icyuho (Vol avec effraction) no gutera Catch Nshimiyimana Mulisa alias Kadorone w’imyaka 20; Barekayabo Gaspard w’imyaka 35; Ahishakiye Damien w’imyaka 35 na Mbarubukeye Gaspard w’imyaka 41, bose batuye mu mudugudu wa Nyarwondo, akagali ka Gafumba, umurenge wa Rugarama.
Hari kandi Manirakiza Emmanuel w’imyaka 24 utuye mu mudugudu wa Rugarama; Akagali ka Gafumba; Umurenge wa Rugarama na Turatsinze Jean Perrie w’imyaka 37 utuye mu mudugudu wa Muturirwa; Akagari ka Gafumba mu murenge wa Rugarama. Bityo nk’uko bikeshwa inzego z’umutekano, aba bose bakekwa bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gahunga kugira ngo hakorwe iperereza.



Yanditswe na SETORA Janvier
