Abaturage barashishikarizwa kwibumbira mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya kuko ariho iterambere ryabo rishingiye mu ntego igira iti: “Umwana wese agomba kugira ubuzima bwiza kandi bwuzuye.”
Mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kubafasha kugera ku iterambere rirambye, Sel et Lumière International (SLI) ikomeje gushyira imbaraga mu gushishikariza abaturage kwibumbira mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya. Ibi bikorwa binyuze muri gahunda yayo ya ZAMUKA Green Project, igamije kuzamura ubushobozi bw’imiryango, guteza imbere ubukungu bushingiye ku buhinzi n’ibikorwa bibungabunga ibidukikije, no guteza imbere ubuzima bwiza bw’abana n’imiryango muri rusange.
Muri uru rugendo, SLI ikorana bya hafi na Vision Fund Rwanda, hagamijwe korohereza abaturage kubona inguzanyo ku nyungu ntoya no kubafasha kubaka ubushobozi bwo kwizigamira no kwiteza imbere. Ubu bufatanye bushimangira ko amatsinda yo kuzigama no kugurizanya ari imwe mu nzira zizewe zo kugeza serivisi z’imari ku baturage bo hasi, bityo bagashobora kwiteza imbere no kugera ku ntego igira iti: “Umwana wese agomba kugira ubuzima bwiza kandi bwuzuye.”
By’umwihariko kandi, muri gahunda ya Graduation, SLI ikorana bya hafi n’ubuyobozi bwite bwa Leta mu nzego zibanze, hagamijwe gufasha abaturage bakennye cyane guhuza n’amahirwe agenda aboneka, kubongerera ubushobozi bwo kwiteza imbere no kubavana mu bukene bukabije. Iyi gahunda igamije kubafasha kuva ku rwego rwo gutungwa n’inkunga gusa, bagana ku rwego rwo kwigira no kwihaza.
Ni muri urwo rwego, abaturage bakomeje gukangurirwa kujya mu matsinda arangwa n’ubunyangamugayo, imiyoborere myiza ndetse n’ubushobozi bwo kwishyira hamwe, kuko ayo matsinda ari yo shingiro ry’iterambere rirambye n’ishingiro ryo kubona inguzanyo zifasha guteza imbere ibikorwa byabo.

Bishop Dr.Antoine NZAYISENGA ahagarariye umuryango wa Gikiristio witwa “Sel et lumière International”(SLI)* ufasha abaturage kwiteza imbere mu gihe MUGABO Steven ahagarariye *“Vision Fund Rwanda” Ikigo cyimari iciriritse* iki kigo kibarutswe na “World Vision”. Ibi Iyi Miryango yombi ifitanye amasezerano yimikoranire myiza mugihe cy’Imyaka itanu(5) muri gahunda yo guteza abaturage imbere mumibereho myiza(Graduation) ndetse no kwivana mubukene.
Aba bayobozi bombi bagaruka ku byiza byo kwibumbira mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya ndetse n’uburyo inguzanyo ku nyungu ntoya itangwa mu rwego rwo kwiteza imbere.

Bishop Dr.Antoine NZAYISENGA yagize ati: “Inkunga n’inguzanyo, wahitamo iki? Inguzanyo niyo nziza kuko urayifata ukayikoresha uyibyaza andi, bityo ukiteza imbere mu gihe amafaranga y’inkunga yo akoreshwa nabi akarangira uwayihawe ntacyo imumariye kuko burya ngo ‘ak’imuhana kaza imvura ihise’.”

Bishop Dr. Antoine NZAYISENGA
NZAYISENGA yakomeje agira ati: “Aho guhabwa ifi, wakwigishwa uko bayiroba kuko amafaranga dufite si inkunga ahubwo ni ayo gutangamo inguzanyo igomba kwishyurwa, bityo hakaba hakenewe ubunyangamugayo mu kuyafata no kuyishyura. Ni amafaranga agomba gukoreshwa mu bikorwa by’iterambere kandi akishyurwa kuko kuyishyura nibyo bigaragaza ubunyangamugayo.”

MUGABO Steven we yagize ati: “Intego nuko umwana wese agomba kugira ubuzima bwiza kandi bwuzuye, ni ku bw’iyo mpamvu dushishikariza abaturage kwibumbira mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya kandi ashingiye ku bunyangamugayo kuko iyo habayemo ba bihemu, igihe cyo kurasa ku ntego, abagize itsinda bagabana inyungu, baba barahombye bakagabana igihombo ari nayo mpamvu atari cyiza kuko kigira n’ingaruka zitari nziza ku itsinda zirimo: Gutakarizwa icyizere; Kugabanirizwa inguzanyo cyangwa guhagarikwa kw’itsinda.”
Mu gusoza Mugabo Steven yavuze ko ukorana na Vision fund ahabwa n’ubwishingizi ku burwayi, ku bumuga bwa burundu no ku rupfu, aho umunyamuryango w’itsinda cyangwa uwo mu muryango we [Uwo bashakanye cyangwa umwana we] warwaye akajya mu bitaro abarirwa amafaranga ibihumbi icumi (10.000frw) kuri buri joro yaraye mu bitaro mu gihe uwagize ubumuga bwa burundu n’uwitabye Imana bahabwa ibihumbi ijana na mirongo itanu (150.000frw) buri muntu.
Aha ni naho yahereye avuga ko ibisabwa ngo itsinda ribone inguzanyo nuko ngo rigomba kuba rikorana na Vision Fund; Sel et lumière International cyangwa Care kandi rimaze nibura imyaka2 rikora no kuba abanyamuryango bose babyemera kandi ko nta mafaranga y’ubwizigame ashingirwaho.
Magabo Protogène na Zaninka Consolée ni bamwe mu baturage bahagarariye amatsinda bo mu murenge wa Remera mu karere ka Musanze baganiriye na Karibumedia.rw bavuga ibyiza by’iyi nguzanyo ku nyungu ntoya n’icyo izabamarira.
Magabo Protogène yagize ati: “Iyi ni imishinga myiza kandi tugiye kubigeza ku banyamuryango tuyobora maze twige ku mushinga mwiza w’ubuhinzi twakora cyane cyane nk’umushinga w’ubuhinzi bw’ibihumyo mu murenge wacu wa Remera, tukaka inguzanyo dukeneye tukayikoresha mu rwego rwo kwiteza imbere.”
Zaninka Consolée we yagize ati: “Mbyakiriye neza kuko nko mu itsinda nyobora, twakeneraga amafaranga yo kuguza abanyamuryango nko mu gihe cy’itangira ry’itsinda tukabona ari makeya ariko nitugira amahirwe tukabona ayo mafaranga y’inguzanyo ku nyungu ntoya, tukayashyira mu itsinda, umunyamuryango wese ukeneye amafaranga tuzajya tuyamuha kandi tumufitiye icyizere kuko abanyamuryango bacu barishyura cyane ko iyo tugiye kuguza umuntu, tumuha amafaranga dushingiye ku bushobozi bwe kugira ngo tutazagira ba bihemu batugusha mu gihombo tukazagerwaho n’ingaruka batubwiye zirimo no kiduhagarikira itsinda cyangwa se kwimwa inguzanyo burundu.”
Olive Nyirahategekimana ni umukozi ufite ubuhinzi mu nshingano ze mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera. Aganira na Karibumedia.rw, yashimiye aba bafatanyabikorwa bagiye gukorana n’amatsinda, bityo abizeza ubufatanye ndetse asaba n’abazahabwa inguzanyo kuzazikoresha neza no kwirinda kuba ba bihemu.
Yagize ati: “Turashimira abafatanyabikorwa Sel et lumière International na Vision fund baje gufatanya n’amatsinda yo kuzigama no kugurizanya mu murenge wacu wa Cyanika kuko inguzanyo bazabaha zizabafasha mu kwiteza imbere ariko na none sinabura no gusaba abanyamuryango b’amatsinda kuzakoresha neza inguzanyo bazahabwa bakiteza imbere kandi bakirinda kuzaba ba bihemu ahubwo bakajya bishyura neza bityo bakagera ku iterambere rirambye.”
Imishinga Sel et lumière International na Vision Fund ikorana n’amatsinda atandukanye mu mirenge itandukanye mu gihugu aho mu ntara y’amajyaruguru mu karere ka Musanze ikorana n’imirenge ya Shingiro; Gataraga; Remera; Muko na Cyuve. Mu karere ka Gakenke igakorana n’imirenge ya Kamubuga; Cyabingo; Kivuruga; Nemba na Busengo mu gihe mu karere ka Burera ikorana n’imirenge ya Cyanika; Kivuye; Gitovu; Kinoni na Rugarama.
Mu majyepfo iyi mishinga ikorana n’imirenge yo mu turere twa Kamonyi; Nyamagabe; Muhanga na Gisagara. Mu burasirazuba ni mu turere twa Kayonza, Nyagatare na Gatsibo. Mu ntara y’iburengerazuba ni mu turere twa Rutsiro na Rubavu mu gihe mu mujyi wa Kigali ari mu karere ka Kicukiro na Gasabo.

