Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

Musanze: INES Yizihije Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Yohani Pahulo II

October 23, 2026

Mu Burundi igisokozo cy’umugore wa Perezida cyararikoroje

October 21, 2026

Jeanine Mabunda yerekeje mu burasirazuba bwa RDC ngo ayobore Guverinoma ya FRN

October 20, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • Musanze: INES Yizihije Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Yohani Pahulo II
  • Mu Burundi igisokozo cy’umugore wa Perezida cyararikoroje
  • Jeanine Mabunda yerekeje mu burasirazuba bwa RDC ngo ayobore Guverinoma ya FRN
  • Umurambo wa Sgt Kabera Robert, twawumenye kubera inkovu yo ku gikumwe cy’iburyo/ AGABA
  • Ivuka rya FRN ya Joseph Kabila rikuraho urujijo ku birego byo gushyigikira M23 byegekwaga ku Rwanda/ Evode UWIZEYIMANA
  • Inzu nshya y’ababyeyi yatashywe kandi ihabwa umugisha
  • MUSANZE: Urubyiruko rw’abakorerabushake, rwiyemeje kuba umusemburo w’impinduka
  • Breaking News: BURERA, urupfu rw’amayobera rwa NIZEYIMANA uri mu kigero cy’imyaka15
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » RWANDA: Ku nshuro ya gatatu u Rwanda rwakiriye abana basaga 300, mu irushanwa mpuzamahanga ryo kubara.
Uburezi

RWANDA: Ku nshuro ya gatatu u Rwanda rwakiriye abana basaga 300, mu irushanwa mpuzamahanga ryo kubara.

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasOctober 20, 2025Updated:October 20, 202572 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Ku wa 15/10/2025 muri Kigali Conference and Exehibition Village hazwi nko muri Camp Kigali, habereye irushanwa mpuzamahanga CHENMO Cup 2025 kuri Program y’isomo ry’imibare rizwi nka ABACUS.Ni irushanwa ritegurwa kandi rikanaterwa inkunga n’ikigo cy’abashinwa cyitwa SHENMO Education. ABACUS ni Program y’isomo rifasha abana bakiri bato, rikabatoza gukunda imibare. Ibi bibafasha gukariha mu bwenge, ibintu bibaha ubushobozi bwo gutekereza byihuse; Gukemura no gusubiza ibibazo ku buryo bwihuse. Abana bitabiriye iri rushanwa ni abana 300 bo mu bihugu 30 bya Afurika n’Ubushinwa, bari mu kigero cy’imyaka 4 na 14.Ni amarushanwa yitabiriwe n’abana, baherekejwe n’ababyeyi babo; Abandi bana n’abarimu babo. Ni amarushanwa yarayobowe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi “REB”, hari abayobozi mu nzego zitandukanye: Ingabo; Police na Mayor wa Burera. Umushitsi mukuru yari Umunyamabanga mukuru muri Minisiteri y’Uburezi Madamu IRERE Claudette, mu ijambo rye yakanguriye abarezi mu bigo n’ababyeyi b’abana kwitabira program y’ABACUS igakwizwa no mu bindi bigo itarageramo.

 

Yagize ati: “Ndashimira ikigo cy’abashinwa CHENMO Education, cyazanye iyi Program mu bihugu byacu bya Afurika. Uyu mwanya kandi mbonereho nshimire ibigo n’ababyeyi bitabiriye iyi program bagashishikariza abana kuyikurikira, nsabe n’abandi kuyinjiza mu bigo byabo”. Yakomeje agira ati: “Byumwihariko, nsabe abarezi mu bigo ndetse n’ababyeyi gukangurira abana b’u Rwanda gukunda program ya ABACUS kuko ituma abana bakariha kandi bagakanguka mu bwenge, bakagira ubumenyi mu mibare; Bakagira ubushobozi bwo gutekereza byihuse no kubona igisubizo vuba. Ikindi abarimu bacu basangira ubumenyi n’abandi bo mu bindi bihugu, ibi akaba ari inyungu ku gihugu cyacu na Afurika muri rusange.”Iri rushanwa ribaye ku nshuro ya gatatu: Ryatangijwe mu mwaka wa 2024, icyo gihe ryitabiriwe n’abana 220; Ryongera kuba muri Gicurasi 2025, ryitabirwa n’abana 243, kuri iyi nshuro ryitabiriwe n’abana basaga magana 300 bo mu bihugu mirongo 30. Kuri iyi nshuro ryagaragayemo umwihariko wo kubara imibare myinshi mu mutwe “Calcule mantal/ Mental calculation”, ibi bikorwa mu buryo bwo guteranya “+”; Gukuramo “_” no Gukuba “×” mu gihe gito, kitarenze amasogonda nk’atatu.

Amarushanwa mpuzamahanga ni meza ku bana kuko atuma batinyuka hakiri kare, bakazagira umuco wo guhatanira kwitez’imbere. Abitabiriye iri rushanwa bahawe ibihembo by’ishimo, birimo: Imidari; Certificates n’ibikapu byiza. Abana bahize abandi, babona n’ibikompe bya CHENMO Cup 2025.

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

Musanze: INES Yizihije Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Yohani Pahulo II

October 23, 2026

MUSANZE: Gutoza umwana gukopera ni ukumwigisha ubujura_ Nsengiyumva Jean Damascène

September 24, 2026

MUSANZE: Intsiriri y’ibibazo mu kigo cy’amashuri y’Inshuke n’Abanza “SPES NOVA JUNIOR ACADEMY”

September 8, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,946 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,698 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 20251,223 Views

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 20261,076 Views

Musanze: INES Yizihije Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Yohani Pahulo II

By MANIRAGUHA LadisilasOctober 23, 20260

Nk’ibisanzwe tariki ya 22/10/2026, hizihizwa umunsi Mukuru witirirwa Mutagatifu Yahani Pahulo wa II mu Rwanda…

Mu Burundi igisokozo cy’umugore wa Perezida cyararikoroje

October 21, 2026

Jeanine Mabunda yerekeje mu burasirazuba bwa RDC ngo ayobore Guverinoma ya FRN

October 20, 2026

Umurambo wa Sgt Kabera Robert, twawumenye kubera inkovu yo ku gikumwe cy’iburyo/ AGABA

October 19, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

Musanze: INES Yizihije Umunsi Mukuru wa Mutagatifu Yohani Pahulo II

October 23, 2026

Mu Burundi igisokozo cy’umugore wa Perezida cyararikoroje

October 21, 2026

Jeanine Mabunda yerekeje mu burasirazuba bwa RDC ngo ayobore Guverinoma ya FRN

October 20, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.