Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi

August 15, 2026

MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi

August 14, 2026

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi
  • MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi
  • Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya
  • RWANDA: Urwagwa; Ikigage; Ubushera n’umutobe ntibyaciwe ahubwo bigomba guteguranwa isuku
  • RWANDA: Imyiteguro yo ” Kwita amazina” Abana b’Ingagi 22 mu 2026 irarimbanije
  • MUSANZE: Hamenwe litiro zisaga ibuhumbi 30 za Ethanol n’amakarito 4200 y’inzoga zitujuje ubuziranenge
  • NGORORERO: Ibihazi byari byivuganye Gitifu w’umurenge akizwa n’amaguru
  • MUSANZE: Ikigo “RED ROCKS”, cyaganuje abaturanyi bacyo n’abanyamahanga karahava
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » Dusangire ijambo ry’Imana! Theme: Imana igiye gutubura bike ufite, ubikoreshe ndetse ujye usagura. Part 3.
Iyobokamana

Dusangire ijambo ry’Imana! Theme: Imana igiye gutubura bike ufite, ubikoreshe ndetse ujye usagura. Part 3.

Pasteur Alphonse HABYARIMANABy Pasteur Alphonse HABYARIMANASeptember 30, 2025Updated:September 30, 20257 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Muri Matayo 15:32-37 hagira hati:

[32]Yesu ahamagara abigishwa be arababwira ati: “Mbabariye abo bantu kuko uyu munsi ari uwa gatatu turi kumwe, none ntibafite ibyokurya. Sinshaka kubasezerera batariye, isari itabatsinda ku nzira”;
[33]Abigishwa baramubaza bati “Muri ubu butayu twakura he imitsima ingana ityo yo guhaza abantu bangana batya?”;
[34]Yesu na we arababaza ati: “Mufite imitsima ingahe? ”Baramusubiza bati: “Ni irindwi n’udufi duke”;
[35]Ategeka abantu ko bicara hasi;
[36]Yenda iyo mitsima irindwi n’udufi, arabishimira, arabimanyagura, abiha abigishwa be, na bo babiha abantu;
[37]Bose bararya barahaga, bateranya ubuvungukira busigaye, bwuzura ibitebo birindwi.

 

ESE WABA UZI IBIRYO USIGAZA MU RUGO UKO BINGANA BAKABIMENA?

Yesu amaze gutubura imigati, bakusanyije ubuvungukira bwasigaye bwuzura ibitebo birindwi. Ese utekereza barabukusanyirije kubumena kubera abantu bose bari bahaze? Oya, ahubwo biriya biraduha isomo ryo gukoresha ibiryo neza, ntihakagire ibiryo upfusha ubusa ngo byasigaye. Kimwe cyo hari abantu bakeneye ubwo buvungukira babubuze ngo babeho cyangwa ukabara mu bundi buryo bugasimburwa n’amafaranga yo gufasha ababikeneye.

Hari abantu bateka ibiryo byinshi bakabisigaza, ejo n’ejo bundi kuburyo ukwezi gushira hafi kimwe cya gatatu cyangwa kimwe cya kane cyaragiye mu kimoteri (Ukore uwo mwitozo wo gukusanya ibyasigaye mu minsi 3 uzamenya ko hari stock yawe ipfa ubusa n’ibibora kubera birengagije kubitekera igihe, nubara ibigenda ku kwezi uzasanga ari byinshi).

Usibye n’ibiryo, tugomba kugura imyenda mu gihe gikwiriye, ibikoresho mu gihe gikwiriye, bitabaye ibyo hari igihe dutaka ubukene kandi ari twe ducunga nabi ibyo Imana yaduhaye.

NIBA UBARA UKABONA BYANZE KUVAMO BYOSE IBYO UKENEYE, NINABWO BIKENEWE KWITOZA CYANE GUTURA NO GUFASHA ABANDI.

Yesu yarebye mu giseke bari gutura, abona umukecuru utuye ibiceri bibiri aribyo yarasigaranye gusa, atangariza abantu ko ariwe utuye menshi kuko atuye ayo yarasigaranye gusa kuko abandi baturaga ibibasagutse.

Niwitoza gufasha no gutura kandi udafite byinshi, igihe Imana izaguhera umugisha ugatunga byinshi uzakomeza ufashe unatange ituro rikwiriye kuko uzaba waritoje kubikora ugitunze bike.

TUBWIZANYE UKURI!
Niba utabasha gutanga cyangwa gutura ugifite bike, utekereza ko nugira byinshi hari icyo uzakosora?

Gutanga icyacumi cy’amafaranga igihumbi byarakunaniye, Imana niguha miliyoni ijana urumva uzakuramo miliyoni icumi ukazitanga nk’icyacumi?

Imana ibahe umugisha!

Yari mwene so muri Yesu Kristo
Pasteur Alphonse HABYARIMANA.

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
Pasteur Alphonse HABYARIMANA

Related Posts

MENYA BYINSHI KURI “SIGNIS WORLD CONGRESS 2026”, IHURIJE HAMWE ABAKORA MU ITANGAZAMAKURU N’ITUMANAHO RYA KILIZIYA

August 6, 2026

Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri: Mu ma Paroisse atandukanye, hatangajwe aho Abapadiri bazakorera ubutumwa (Nominations) mu mwaka wa 2026/ 2027

July 4, 2026

Umugambi mubisha wa ‘NDUMUJURA’, uravugwa no mu bihayimana

May 27, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,817 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,574 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 20251,079 Views

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026991 Views

MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi

By MANIRAGUHA LadisilasAugust 15, 20260

Mu rwego rwo kwitegura neza umuhango wo kwita izina abana b’ingagi, umuhango uteganijwe kuya 04/09/2026:…

MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi

August 14, 2026

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 2026

RWANDA: Urwagwa; Ikigage; Ubushera n’umutobe ntibyaciwe ahubwo bigomba guteguranwa isuku

August 13, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi

August 15, 2026

MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi

August 14, 2026

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.