Muri Kamena 2025 habaye igisa nk’igitangaza, ubwo ku manywa y’ihangu mu kirere cy’Umujyi wa McDonough muri leta ya Georgia hagaragaye ibuye riturutse mu isanzure rimanuka ku Isi, rigendera ku muvuduko wo hejuru cyane ryaka n’umuriro.
Iri buye ryaje kugwa humvikana urusaku rukomeye rumeze nk’urw’ibiturika, bimwe mu bice byaryo bigwa ku gisenge cy’inzu imwe mu gace ka Henry.
Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Georgia basuzumye bimwe mu bice by’iri buye, basanga ari iry’ubwoko bwa ‘Meteorites’ ryo mu cyiciro cya ‘Chondrite’.
Meteorites ni ibice by’amabuye agwa avuye mu isanzure, akanyura mu kirere cy’Isi atahangirikiye, akagwa ku butaka.
Bakoresheje ikoranabuhanga rigezweho mu kuripima, basanga iri buye ryaguye ku Isi ryarabayeho mu myaka miliyari 4,56 ishize. Bivuze ko ryabayeho imyaka miliyoni 20 mbere y’uko Isi ibaho.
Iri buye ryahawe izina rya ‘McDonough meteorite’, ni irya 27 ryabonetse muri Georgia.
Abashakashatsi bavuga ko kera kubona ibuye nk’iri byabaga rimwe mu myaka myinshi cyane, ariko ubu kubera ikoranabuhanga riteye imbere n’abaturage bajijutse, asigaye atahurwa ku bwinshi.
Umushakashatsi uyoboye ubushakashatsi buri gukorwa kuri iri buye, Scott Harris, yatangaje ko ateganya gushyira hanze ibyo bavumbuye kuri iri buye, ku buryo bizafasha mu kurushaho kumva no gusobanukirwa inkomoko y’ibituruka mu isanzure biza ku Isi n’ibyago bishobora gutera.
Yavuze ko nubwo bibaho gake, ariko ibintu binini bituruka mu isanzure, bishobora umunsi umwe guteza ibyago bikomeye ku batuye Isi, bityo gukumira no gutegura uburyo bwo kubyirinda hakiri kare ari ingenzi.

