Mu bukangurambaga bwayo bukomeje mu gihugu hose, Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda), ryatangaje ko ryatangiye urugendo rwo kongera abarwanashyaka, rikanitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu mwaka wa 2029.
Ibi byatangarijwe mu nama y’Inteko Rusange y’ishyaka ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru yabereye mu Karere ka Musanze, aho abarwanashyaka basobanuriwe imigabo n’imigambi y’ishyaka ndetse n’ingamba nshya zo kwiyubaka no kwitegura amatora ari imbere.
Mu byafatiwemo imyanzuro, harimo no kwiyubaka binyuze mu matora y’abayobozi bashya ku rwego rw’uturere no ku rwego rw’intara. Uwatowe kuyobora Green Party mu Ntara y’Amajyaruguru ni Ndayambaje Ibrahim, wasimbuye Ndacyayisenga Jerome wari urangije manda.
Aganira na KaribuMedia.rw, Ndayambaje yavuze ko ibikorwa biri imbere bizibanda ku kugaragaza imbaraga z’ishyaka mu bikorwa bifatika aho kwibanda ku magambo. Ati:
“Tugiye gushyira mu bikorwa gahunda z’ishyaka, twegere abaturage tubagezeho ibyiza byaryo. Turabyizeye kuko dufite ingufu z’urubyiruko. Umunyarwanda yaravuze ngo ‘Kora ndebe iruta vuga numve’.”
Na ho Ingabire Julienne, watorewe kuba Visi Perezida w’ishyaka mu Ntara y’Amajyaruguru, yashimye ko abagore bahawe ijambo mu miyoborere y’ishyaka. Yagize ati:
“Kuba natowe nk’umugore ni ikimenyetso cy’uko n’umugore ashoboye. Ngiye kuba ijwi ry’abagore mbakangurire kugira uruhare mu miyoborere no mu iterambere ry’igihugu.”
Yongeyeho ko azashyira imbaraga mu bikorwa bigamije guteza imbere abagore binyuze mu kubigisha gukora imishinga ibyara inyungu, avuga ko no mu nyungu nto harimo intangiriro y’iterambere.
Kwitegura amatora ya 2029: intego nyamukuru
Perezida w’ishyaka, Dr. Frank Habineza, yavuze ko intego nyamukuru y’iyi nama kwari ugutegura neza inzego z’ishyaka no gushyiraho ingamba zo kwitabira amatora ya 2029. Yagize ati:
“Twifuza ko igihe amatora azaba atashye tuzaba dufite abarwanashyaka kugeza ku rwego rw’umudugudu. Ibyo bizadufasha kugira uruhare nyabyo mu miyoborere n’impinduka zifatika mu mibereho y’abaturage.”
Dr. Habineza yasabye abarwanashyaka gukomeza gusigasira ubumwe bw’igihugu, kurangwa n’ubunyangamugayo no gukorera mu mucyo, cyane cyane mu bikorwa byo kurengera ibidukikije n’iterambere rirambye. Yibukije ko Green Party ari ishyaka rifunguye ku banyarwanda bose:
“Turasaba urubyiruko, abagore n’abandi bifuza impinduka kwinjira mu ishyaka kuko tugamije kubaka igihugu cyubahiriza ijambo ry’umuturage.”
Gahunda ya Politiki izashingirwaho kugeza 2029
Green Party yatangaje ko igiye gukomeza amatora y’inzego zayo kugeza ku mirenge n’utugari, kugira ngo yinjize abarwanashyaka bashya no gutegura neza gahunda y’ishyaka izagenderwaho mu gihe cy’imyaka itanu (2024–2029).
Iyo gahunda izashingira kuri:
-
Iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu
-
Imiyoborere myiza na demokarasi
-
Umutekano n’ubusugire bw’igihugu
-
Ububanyi n’amahanga
-
Iterambere ry’ubukungu
-
Kubungabunga ibidukikije n’ubutaka
-
Guteza imbere ubuhinzi, ubworozi n’uburezi
-
Ubushakashatsi n’ikoranabuhanga
-
Ubuvuzi bufite ireme, kurinda impfu z’ababyeyi n’abana
-
Ubumwe n’ubwiyunge no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
-
Kwishyira ukizana kw’itangazamakuru
-
Kubaka ibikorwaremezo, ubucuruzi, umurimo n’imishahara
-
Ubwiteganyirize, siporo n’ubukerarugendo
Iri shyaka rihamagarira abanyarwanda bose, cyane cyane urubyiruko n’abagore, kugira uruhare rugaragara mu miyoborere y’igihugu binyuze mu kwinjira muri politiki no kwitabira ibikorwa by’iterambere rirambye.



