Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Buramba; Umurenge wa Gahunga mu Karere ka Burera, baratabaza ubuyobozi bw’Akarere ngo bukurikirane imikorere y’umukozi wabo “SEDO”. Ni nyuma yo kumara igihe basiragira ku biro by’aka kagari, aho bagaragaza ko kenshi basanga ibiro bifunze naho SEDO abonekeye ntabahe serivisi uko bikwiye. Dore ko Gitifu w’Akagari amaze igihe mu kiruhuko.
Ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki ya 4 Kanama 2025, umwe mu baturage yageze kuri ibyo biro ahasanga abandi baturage baho bamaze igihe bategereje serivisi ariko nta muyobozi ubitayeho. Uwo muturage yagize ati: “Twahageze saa tatu za mu gitondo. Reba bigeze saa munani, hafi saa cyenda ntacyo dukorewe. None se urambwira iki ko ngiye gutaha ntabonye icyo nshaka kandi umuyobozi ahari? Hari abavuye kure, abandi basize abana mu rugo”.
Amakuru umunyamakuru yabwiwe, abaturage bari bakeneye serivisi bageze ku kagari basanga SEDO w’Akagari adahari birashoboka ko yari mu kazi ko kuri terrain; Aho abonekeye, nabwo ntabasha kubakemurira ibibazo.
Umunyamakuru wari aho yarikumwe n’abaturage bamaze amasaha bategereje, nawe yari ahageze asaba service yo gusinyirwa inyandiko akuye ku rwego rw’umudugudu ariko SEDO NISHIMWE Clemantine amusubiza ko “Nta network afite”, ko agiye kuyishakira hanze amusaba kumusohokera mu biro. Ni mu gihe ibyo yasabwaga bitari bisaba Internet cyangwa irindi koranabuhanga, ni imikono na Kashe bigaragara ko ikibazo atari network ahubwo ari u kudaha umuturage agaciro no kumukerenza ku mpamvu bwite. Gusa ntiyigeze amenya ko ari umunyamakuru asuzuguye.
Abaturage bavuga ko batumva uburyo serivisi zoroshye, nko gusinya no gutera cachet bitangirwa urwitwazo rwa “réseau ya internet”.
Hari n’ikindi kibazo cyagaragaye kuri uwo munsi, umuturage yasabye ko yasinyirwa inyandiko y’imbabazi yanditse ku mwana we wari wamukoshereje kugira ngo afungurwe ariko agorwa na SEDO, iyo nyandiko yari igenewe RIB nk’igisabwa mu gukemura ikibazo cy’umwana wari wakosheje. Gusa SEDO yakomeje kugorana, biba ngombwa ko ikibazo kigezwa ku buyobozi bw’Umurenge aba aribwo bugikemura.
Ubuyobozi bwemeje ibibazo byagaragaye :
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Buramba Madame MUKAMUSONI Sophie, wari uri mu kiruhuko cy’akazi yemereye itangazamakuru ko ibyo bibazo bimaze iminsi bimugeraho bicishijwe mu kumuterefona. Yagize ati:”Abaturage bagiye bampamagara kenshi bavuga ko babuze serivisi, n’ubwo nari muri conge nabagiraga inama byanaba ngombwa nkavugisha SEDO. Bityo rero, sinigeze nezerwa n’ikiruhuko kubera abampamagaraga bambwira ko batabona serivisi. Urumva, bisa naho nta kiruhuko nagize”.
Yagiriye umunyamakuru inama yo guhamagara ubuyobozi bw’Umurenge kugira ngo ikibazo gikemurwe, ni ko byagenze. Nyuma y’ubuvugizi no kubisabwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Gahunga, inyandiko yarasinywe kandi iterwaho cache. Ibi byagaragarije umunyamakuru akaga n’akarengane abaturage bafite, afata icyemezo cyo gukora inkuru mu rwego rwo kumenyekanisha ikibazo no kugira ngo ubuyobozi bukuriye inzego zo hasi burusheho kuzegera no kuzikurikirana. Bityo rero, buri wese asabwa kwita kunshingano ze kandi akigenzura kandi akagenzura imikorere n’imyitwarire y’abo ashinzwe. Umuturage akaba ku Isonga, aho gushirwa ku musonga.
Akarere ka Burera kagiye kagaragaza imbaraga mu guteza imbere serivisi nziza ku baturage, ndetse Meya w’Akarere akunze kugaruka ku ntero igira iti: “Baturage beza! Duhari ku bwanyu!”. Bivuze ko umuyobozi w’Akarere ka Burera ntako atagira ngo umuturage yishime kandi anezerwe, birashoboka rero ko hari abo mu nzego zo hasi bamuvangira.
Ni muri urwo rwego, ibibazo by’umukozi usiragiza abaturage bikwiye gufatwa nk’ibikeneye gukemurwa ku rwego rw’inyamibwa kugira ngo bidatiza umurindi imyumvire ivuga ko serivisi z’inzego z’ibanze zidahabwa agaciro. Umuturage agomba kugarukira hafi hashoboka kugira ngo abone umwanya wo gukora ngo yiteze imbere, nta mpamvu yo kuva mu kagari ngo agere ku murenge ndetse azamuke no ku karere. Mbere ho kugusinyira hari ubwo umuyobozi yavugaga ko akeneye akantu bitaga “Umuti w’ikaramu”, twamagane ko uyu muti w’ikaramu wasimburwa n’ijambo “Network”.
Bamwe mu baturage bavuga ko bishimira ubuyobozi bw’akarere ariko ko hakiri imbogamizi ku nzego zo hasi, cyane cyane aho abayobozi bamwe batitabira inshingano zabo nk’uko bikwiye. Inzego bireba zirakangurirwa kwigisha abakozi b’inzego z’ibanze ku burenganzira bw’umuturage ndetse no kumenya ko buri wese afite inshingano yo gutanga serivisi inoze, idategereje iyo Network, ubu yabaye nk’umuti w’ikaramu wo mu gihe cyashize».
Abaturage barasabwa kutihanganira imikorere mibi, batangira amakuru ku gihe kandi bagasaba ubuyobozi kubazwa inshingano aho bigaragara ko batita ku nyungu zabo. Imiyoborere myiza ntabwo yubakwa n’ibyemezo byo hejuru gusa, ahubwo inashingira ku nshingano zikorwa neza n’inzego zo hasi. Kwigira k’umuturage bigatangirira ku kumva ko serivisi ari uburenganzira bwe, ndetse ko umuyobozi ubusuzugura agomba kubibazwa.

