Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi

August 15, 2026

MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi

August 14, 2026

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi
  • MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi
  • Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya
  • RWANDA: Urwagwa; Ikigage; Ubushera n’umutobe ntibyaciwe ahubwo bigomba guteguranwa isuku
  • RWANDA: Imyiteguro yo ” Kwita amazina” Abana b’Ingagi 22 mu 2026 irarimbanije
  • MUSANZE: Hamenwe litiro zisaga ibuhumbi 30 za Ethanol n’amakarito 4200 y’inzoga zitujuje ubuziranenge
  • NGORORERO: Ibihazi byari byivuganye Gitifu w’umurenge akizwa n’amaguru
  • MUSANZE: Ikigo “RED ROCKS”, cyaganuje abaturanyi bacyo n’abanyamahanga karahava
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » Gakenke: Umusozi wa Huro ubumbatiye amateka y’Umuganura ugiye kubakwaho inzu y’amateka
Amakuru

Gakenke: Umusozi wa Huro ubumbatiye amateka y’Umuganura ugiye kubakwaho inzu y’amateka

MANIRAGUHA LadisilasBy MANIRAGUHA LadisilasAugust 1, 202521 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke, bwatangaje ko bugiye kurushaho kwita ku musozi wa Huro, ubumbtiye amateka akomeye mu mitegurire y’Umuganura, kuva mu kinyejana cya 16, aho hagiye kubakwa inzu y’amateka ndetse n’imihanda yerekezayo igatunganywa.

 

Ni ibyatangajwe na Meya wa Gakenke, Mukandayisenga Véstine, ubwo yaganirizaga abakozi b’Inteko y’Umuco ndetse n’abanyamakuru, ubwo bari mu gikorwa cyo kuzenguruka ahantu hatandukanye habumbatiye amateka y’Umuganura, ku wa 31 Nyakanga 2025.

Ahavugwa cyane muri Gakenke, ni umusozi wa Huro, uri mu Mudugudu wa Huro, Akagari ka Huro, Umurenge wa Muhondo, kera hakaba harahoze ari u Bumbogo.

Aka gace ka Huro, amateka agaragaza ko wari umurwa w’abanyamihango b’Umuganura bitwaga Abiru bo kwa Myaka, bari bashinzwe ibikorwa byo gutegura imbuto nkuru ari zo amasaka n’uburo.

Aha i Huro hahurizwaga imbuto zarobanuwe neza kandi zizira icyasha zikoherezwa ibwami gukoreshwa mu muhango w’Umuganura, ari naho havuye imvugo yogeye mu Rwanda igira iti ‘Ihuriro ni i Huro’, bashaka kuvuga ko imbuto n’abazijyanye bazahurira i Huro.

Mudahinyuka Paulin w’imyaka 78, uri mu basaza batuye i Huro, yavuze ko mu gihe cyo gutoranya imbuto babyitagaho kandi nta mugore wari wemerewe gukora mu mbuto ngo atayanduza bitewe no gutinya ko yazakoramo ari mu gihe cy’imihango abakera bafataga nk’igihe cyanduye.

Ati “Bakoraga uko bashoboye bakarobanura imbuto nziza itarangiritse izabasha kumera bitagoranye, kandi abagore bari babujijwe gukorakora iyo mbuto ngo itazagenda yarangiritse, ndetse n’abagabo ntibakoreshagamo intoki, ahubwo bakoresha agati bitaga ‘isando’, birinda kuyangiza.”

Iyi mbuto yajyaga ibwami iherekejwe n’ingoma n’inzoga z’imitsama zateguwe, kugira ngo bimurikirwe Umwami, abiheshe umugisha.

Mudahinyuka, yakomeje avuga ko Umwami yazaga ari kumwe n’umuganuza mukuru bagashyira intoki mu gitenga (ikibo kinini), cyuzuye imbuto maze zigasesekara ku butaka, ubwo “umwami akaba atanze imbuto kuko isesekaye ku butaka bw’u Rwanda.”

Kimwe mu bimenyetso by’amateka bikigaragara i Huro ni Ivubiro ryahashyizwe n’umuvubyi witwaga Minyaruko ya Nyamikenke
wari umutware w’u Busigi mu kinyejana cya 16, abisabwe n’Umwami Ruganzu II Ndori, n’uyu munsi hakaba hakiri ikibinsi kiri mu gihuru kirimo amazi.

Iri vubiro ryifashishwaga n’Abiru b’abahinzi bo kwa Myaka bapima imvura, kugira ngo niba izagwira igihe cyangwa izatinda, maze babona izatinda bakihutira kumenyesha umwami, nawe agashaka uko ayivubisha vuba.

Mu kurushaho gusigasira aya mateka, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Mukandayisenga Véstine, yavuze ko mu minsi ya vuba bagiye guha ingurane y’ubutaka umuturage ufite isambu irimo aya mateka kugira ngo babashe kuyabungabunga.

Ati “Turi muri gahunda y’uko tuzabarira umuturage uhafite ubutaka agahabwa ingurane ikwiye, hanyuma tukazahashyira uruzitiro, ndetse turi kuvugana n’abafatanyabikorwa, dushobora kuhubaka nk’inzu nto yajyamo ariya mateka abasaza basobanura uyu munsi, ariko yenda ejo ntibazaba bagihari dore ni bakuru, icyo gihe twanashyiramo n’amashusho yabo babisobanura.”

Inteko y’Umuco ivuga ko mu bushakashatsi yakoze, bwagaragaje ko mu Rwanda hari ahantu ndangamurage 530 hakaba hagomba gushyirwaho ibyapa biharanga no gukomeza kuhabungabunga, bigizwemo uruhare n’inzego zitandukanye.

Ibindi bice by’amateka biri muri Gakenke birimo Umusozi wa Kabuye ahari Iriba rya Nyirarucyaba n’ubuvumo bw’Umwami, hari kandi i Mbirima na Matovu mu Murenge wa Coko, ahari amateka y’abami, Ibuye rya Bajyejye, riri muri santere ya Gakenke n’ahandi.

I Huro habumbatiye amateka y’Umuganura mu Rwanda, kuva mu kinyejana cya 16

Iki ni ikibindi gitabye mu butaka, ahari ivubiro ryifashishwaga mu iteganyagihe bareba ko imvura izagwira igihe

Intebe y’Inteko Yungirije, Uwiringiyimana Jean Claude, yavuze ko bamaze kubarura ahantu 530 mu gihugu hafite amateka akwiye kubungabungwa

Meya w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Véstine, yavuze ko batazatezuka mu kurinda amateka agaragara i Huro n’ahandi

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
MANIRAGUHA Ladisilas
  • Website

Related Posts

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 2026

RWANDA: Imyiteguro yo ” Kwita amazina” Abana b’Ingagi 22 mu 2026 irarimbanije

August 12, 2026

NGORORERO: Ibihazi byari byivuganye Gitifu w’umurenge akizwa n’amaguru

August 10, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 20261,817 Views

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,574 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 20251,080 Views

BURERA: Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni

March 24, 2026991 Views

MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi

By MANIRAGUHA LadisilasAugust 15, 20260

Mu rwego rwo kwitegura neza umuhango wo kwita izina abana b’ingagi, umuhango uteganijwe kuya 04/09/2026:…

MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi

August 14, 2026

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 2026

RWANDA: Urwagwa; Ikigage; Ubushera n’umutobe ntibyaciwe ahubwo bigomba guteguranwa isuku

August 13, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

MUSANZE: Muri RED ROCKS baritegura iserukiramuco rizitabirwa n’abanyamahanga benshi

August 15, 2026

MUSANZE: Umuryango w’abantu barindwi(7) uri mu kaga nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi

August 14, 2026

Breaking News: Burera mu murenge wa Cyanika, ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura ryongeye gushya

August 14, 2026
Amakuru Akunzwe

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.