
Iyo wumvise ijambo amakara, ushobora guhita utekereza ku akoreshwa mu gucana cyangwa gutekesha. Ariko hari andi makara afite umwihariko mu buvuzi, azwi nka Activated Charcoal, amaze igihe akoreshwa mu bitaro mu gufasha abantu bahuye n’uburozi bumwe na bumwe.
Aya makara afite ubushobozi bwo gufata ibintu bimwe na bimwe biri mu gifu, bigatuma bitinjira mu mubiri ku bwinshi. Ariko se akora ate? Ese ashobora koko gusukura umubiri no kuvura ibibazo bitandukanye?
Dore ibyo ubushakashatsi n’inzobere mu buzima bivuga:
1. Amakara yabugenewe akorwa ate?
Activated charcoal ni ifu y’umukara ikorwa hifashishijwe ibikoresho bikungahaye kuri carbone, nk’ibiti cyangwa ibindi bimera.

Ibi bikoresho bitunganywa ku bushyuhe bukabije, hanyuma bigakorerwa ubundi buryo bwihariye butuma bigira utwenge twinshi cyane tutagaragara n’amaso. Utwo twenge dutuma aya makara agira ubuso bunini cyane ashobora gufatiraho ibinyabutabire bimwe na bimwe. Iyi mikorere yitwa adsorption, aho ibintu bifatira ku buso bw’ikintu, aho kuba byinjira mu nda yacyo.
Icyitonderwa: Aya makara si amwe asanzwe akoreshwa mu gutekesha. Ntugomba kunywa amakara asanzwe cyangwa ayakoreshejwe ku cyokezo uyafate nk’umuti.
2. Afasha mu gihe umuntu anyoye uburozi cyangwa imiti irenze urugero
Iyi ni imwe mu mikoreshereze y’ingenzi ya activated charcoal mu buvuzi. Iyo umuntu anyoye ibintu bimwe na bimwe byangiza umubiri cyangwa imiti irenze urugero, abaganga bashobora kumuha aya makara kugira ngo afate ibyo bintu bikiri mu gifu, bityo bigabanye ingano yinjira mu maraso. Ariko hari ikintu cy’ingenzi ugomba kumenya: ntabwo akora ku burozi bwose cyangwa ku miti yose. Ikindi kandi, akora neza iyo atanzwe hakiri kare, bitewe n’ubwoko bw’ikinyabutabire umuntu yanyoye.
Ntukagerageze kwivura uburozi ukoresheje activated charcoal uri mu rugo. Ni ikibazo cyihutirwa gisaba ubufasha bw’abaganga, kuko hari igihe kuyikoresha bishobora guteza ibindi bibazo.
3. Ese ashobora gufasha mu bibazo by’igifu?
Hari abantu bakoresha activated charcoal mu kugerageza kugabanya kubyimba mu nda, ariko ubushobozi bwayo mu kuvura ibibazo bisanzwe by’igogora bukenera ibimenyetso bihagije.
Ntabwo ari umuti ugomba gufatwa igihe cyose umuntu aribwa mu nda, afite isesemi cyangwa ibibazo byo mu gifu. Ikindi, kuyikoresha bishobora gutera impatwe, kuruka cyangwa ibindi bibazo by’igogora.
4. Ese ashobora gutuma amenyo aba umweru?

Ushobora kuba warabonye ifu yo koza amenyo birimo amakara y’umukara. Ibi bicuruzwa bigurishwa bifite intego yo gufasha amenyo gusa neza, ariko ubushakashatsi buracyagaragaza ko nta bimenyetso bihagije byemeza ko amakara asukura amenyo neza kandi mu mutekano.
Hari n’impungenge ko ibicuruzwa bimwe bishobora gukuraho igice kirinda iryinyo bitewe n’ubukana bwabyo mu gihe cyo kuryogesha. Ni byiza gukoresha ibicuruzwa byemewe byo kwita ku menyo no kugisha inama muganga w’amenyo mbere yo kugerageza ubwo buryo.
5. Ese mask irimo amakara isukura uruhu?
Activated charcoal inakoreshwa mu bicuruzwa bimwe na bimwe byo kwita ku ruhu, cyane cyane amasabune na mask zo mu maso.
Ababikora bavuga ko ifasha gukuraho amavuta menshi n’imyanda ku ruhu. Ariko kugeza ubu, ubushakashatsi ntiburagaragaza neza ko ibyo bicuruzwa bifite ubushobozi bwihariye bwo kuvura ibiheri cyangwa gusukura uruhu kurusha ibindi bicuruzwa bisanzwe. Bityo rero, ntukwiye kuyifata nk’umuti wemejwe wo kuvura ibiheri cyangwa ibindi bibazo by’uruhu.
6. Ni izihe ngaruka ushobora kugira igihe uyikoresheje nabi?
Nubwo activated charcoal ikoreshwa mu buvuzi, si ukuvuga ko idafite ingaruka.
Mu ngaruka zishobora kugaragara harimo:
Impatwe cyangwa ibibazo byo mu mara; Isesemi no kuruka; Kugabanya uburyo umubiri winjiza imiti imwe n’imwe, bigatuma itagikora neza. Iyo umuntu ayinyoye ikamwinjira mu myanya y’ubuhumekero, ishobora guteza ikibazo gikomeye. Ni yo mpamvu itagomba gufatwa nk’inyongera mu mafunguro ya buri munsi cyangwa ngo umuntu ayinywe agamije gusukura umubiri.
Abana, abagore batwite n’abantu bafata imiti isanzwe bagomba kubanza kugisha inama inzobere mu buzima mbere yo kuyikoresha.
Ese amakara ashobora gusukura umubiri wose? Oya! Iyi ni imwe mu myumvire ikunze gukwirakwizwa nabi ku bijyanye na activated charcoal. Nubwo ishobora gufata ibinyabutabire bimwe na bimwe bikiri mu gifu, ntibisobanuye ko isukura amaraso, umwijima cyangwa ikuramo imyanda yose iri mu mubiri. Umubiri usanzwe ufite uburyo bwawo bwo gukuramo imyanda, cyane cyane binyuze mu mikorere y’umwijima n’impyiko. Bityo rero, ntukeneye kunywa amakara buri munsi kugira ngo umubiri wawe ugire isuku.
Icyo twakubwira…
Activated charcoal ni ikintu gifite akamaro kagaragara mu buvuzi, cyane cyane mu kuvura uburozi bumwe na bumwe. Ariko si umuti uvura indwara zose, si n’uburyo bwo gusukura umubiri buri munsi. Ikintu cy’ingenzi ni ukumenya itandukaniro hagati y’ikintu gifite akamaro mu buvuzi n’ikintu gikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga nk’aho kivura byose.
Wari usanzwe uzi ko hari amakara yabugenewe akoreshwa mu buvuzi? Ese wari uzi ko atandukanye n’amakara asanzwe akoreshwa mu guteka?
Karibumedia.rw
