
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner, yatangaje ko igihugu cye gikomeje kubahiriza ibyo cyiyemeje mu biganiro bigamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo, by’umwihariko ibijyanye no kurandura umutwe wa FDLR.
Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru AFP ku wa Kane tariki 29/10/2026 ari i Moscou mu Burusiya, Kayikwamba yavuze ko ingamba Kinshasa yafashe mu rwego rwo kubahiriza amasezerano y’amahoro ziri gutanga umusaruro.
Yagize ati: “Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izubahiriza, nk’uko yagiye ibisezeranya, ibyo yiyemeje mu masezerano ya Washington byo guhashya no gukuraho umutwe wa FDLR.”
Kayikwamba yavuze kandi ko Kinshasa ishaka gukuraho impamvu u Rwanda rukomeza kugaragaza nk’urwitwazo rushingiye ku kibazo cy’umutekano gituruka kuri FDLR, umutwe umaze imyaka isaga 30 uvugwa mu bibazo by’umutekano mu karere.
Yagize ati: “Turashaka kurangiza urwitwazo u Rwanda rumaze imyaka isaga 30 rusubiramo rushingiye ku kuba hari iterabwoba rya FDLR. Turashaka gushyira iherezo kuri iyo nkuru.”
Ibi yabivuze anenga ibyo abona nk’imvugo Kigali ikomeje gukoresha ishingiye ku kibazo cya FDLR, mu gihe RDC ivuga ko yiyemeje gufata ingamba zo guhangana n’uwo mutwe mu rwego rw’amasezerano ya Washington. Amagambo ya Kayikwamba agaragaza uko Kinshasa isobanura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington. Icyakora, ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo guhashya FDLR n’ibisubizo by’u Rwanda kuri ibyo birego ni bimwe mu bibazo bikomeje kugira uruhare mu biganiro by’amahoro hagati y’ibihugu byombi.
Karibumedia.rw
