
Ni inkuru yatangajwe ku wa 30/10/2026, mu makuru bikaba byaraketswe ko ubutasi bw’u Rwanda bwaba bwaragize uruhare mu ifatwa ry’ibikoresho bya gisirikare bya Erik Prince mu gihugu cy’u Buholandi.
Amakuru mashya ku bikoresho bya gisirikare byari bigenewe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bifitanye isano na sosiyete Victus Global ya Erik Prince, aravuga ko ubutasi bw’u Rwanda bushobora kuba bwaragize uruhare mu ifatwa ryabyo bufatanije n’igihugu cy’u Buholandi. Aya ni amakuru ashingiye ku byavuye mu nzego za gisirikare z’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iyi nkuru ivuga ko ibikoresho byari byaguzwe na Erik Prince byari birimo indege zitagira abapilote (drones) n’amasasu, bikaba byari biteganyijwe ko bituruka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bikanyuzwa mu Bubiligi mbere yo kugera muri RDC.
Amakuru avuga ko u Buholandi bwahagaritse ibyo bikoresho, mu gihe ibirego bivuga ko ubutasi bw’u Rwanda bwaba bwaragize uruhare mu gutuma bifatirwa bitaratangirwa ibimenyetso bifatika ku mugaragaro.
Icyakora, amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru agaragaza ko Erik Prince yari yarasabye ubufasha bw’u Bubiligi kugira ngo ibikoresho bye byari byafatiriwe na gasutamo y’u Buholandi birekurwe ariko icyo gihugu nticyemera kubigiramo uruhare.
Icyo kibazo cyagarutsweho no mu nkuru y’ikinyamakuru The New York Times.
Erik Prince ni we washinze sosiyete ya gisirikare yigenga Blackwater, nyuma aza no kugira uruhare mu bikorwa bya Victus Global, ikora mu bijyanye n’umutekano n’ubujyanama mu bya gisirikare. Iyi sosiyete ifitanye amasezerano n’ubutegetsi bwa Kinshasa mu bikorwa bijyanye n’umutekano.
Nubwo ifatwa ry’ibikoresho bya Erik Prince mu Buholandi ryavuzwe n’ibitangazamakuru bitandukanye, uruhare rw’ubutasi bw’u Rwanda muri icyo gikorwa ntiruragaragazwa n’ibimenyetso byigenga cyangwa ngo rwemezwe n’inzego zibishinzwe. Kugeza ubu birafatwa nk’ikirego kigitegereje ibindi bisobanuro.
Karibumedia.rw
