
Nyuma y’uko umuraperi w’Umunyarwanda SKY2 atangaje ko amaze iminsi ibiri atabona umugore we, akanasaba Abanyarwanda kumufasha kumenya aho aherereye, yongeye kuvuga amakuru mashya ko yaba amaze kumenya aho umugore we ari n’uwo bari kumwe.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, SKY2 yari yasabye abantu batandukanye, cyane cyane abakora mu tubari no muri za Lodge, kumufasha kumenya aho umugore we BAKARERE Sandrine aherereye, agaragaza ko abana babo bamukumbuye kandi bakeneye kumubona.
Icyakora, nyuma y’iri tangazo SKY2 yavuze ko hari amakuru amaze kumenya ajyanye n’umugabo waba uri kumwe n’umugore we. Uyu muraperi yavuze ko uwo mugabo ari umusore bahoze bakundana mu myaka 14 ishize, akaba ngo ari na we bamaranye iriya minsi bishimisha.
Amakuru SKY2 yatangaje yakomeje guteza urujijo ku mbuga nkoranyambaga, cyane ko uyu muryango wari usanzwe uzwiho kugira ibibazo by’amakimbirane amaze igihe.
Imbwa yaba imwe mu ntandaro y’amakimbirane!
Mu kiganiro SKY2 yagiranye na Godfather, yavuze ko imwe mu mpamvu zagiye zituma atumvikana n’umugore we ari imbwa aherutse kugura. Yasobanuye ko umugore we atishimiye kuba mu rugo habamo imbwa, ndetse ngo yamubwiraga ko atazikunda kubera imyemerere ye.
SKY2 yavuze ko atifuza kureka korora imbwa kuko azikunda cyane, anagaragaza ko atari ubwa mbere agirana ibibazo n’abantu kubera kuzikunda. Yavuze ko no mu gihe cyashize yari afite indi mbwa ariko umugore we akayibangamira, kugeza ubwo ngo yishwe n’abakozi bo mu rugo.
Amakimbirane y’igihe kirekire
Ibibazo hagati ya SKY2 n’umugore we BAKARERE Sandrine si bishya, mu kwezi kwa Gicurasi 2026 uyu muraperi yari yatangaje ko bari bageze mu nzira zo gutandukana mu buryo bwemewe n’amategeko, ni nyuma y’amakimbirane yari amaze igihe hagati yabo.
Muri icyo gihe, SKY2 yavuze ko ubusinzi; Kutumvikana ku miyoborere y’urugo no gushaka ko buri wese agira ijambo rya nyuma byari mu byatumaga badahuriza ku ngingo zimwe na zimwe.
Aba bombi basezeranye imbere y’amategeko muri Mutarama 2022, nyuma y’igihe kinini bari bamaze baziranye kandi babana. Kugeza ubu, amagambo mashya ya SKY2 yongeye kuzamura impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu bakomeje kwibaza uko umubano w’aba bombi uzagenda.
Icyakora, amakuru avuga ko umugore we ari kumwe n’uwahoze ari umukunzi we ni ibyo SKY2 ubwe yatangaje kandi nta ruhande rwa B’AKARERE Sandrine ruragaragaza uko rubibona muri aya makuru mashya.
Karibumedia.rw
