Kuri uyu wa Kane, itariki ya 18 Ukuboza, inyeshyamba za AFC / M23 n’inyeshyamba za Wazalendo zishyigikiwe na FARDC zongeye gucakirana mu mirwano i Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru.
Nk’uko amakuru aturuka ahabareye imirwano agera kuri ACTUALITE.CD abitangaza, ngo inyeshyamba zimaze ukwezi zitakaje ibirindiro i Kinyumba, ku birometero 10 uvuye i Nyabiondo ku muhanda wa Pinga, zagabye igitero ku birindiro bya Wazalendo mu ma saa kumi za mu gitondo kugira ngo zisubize umudugudu, ariko birananirana.
Wazalendo ivuga ko yahagaritse igitero cy’inyeshyamba za AFC/M23, maze zisubira i Nyabiondo nyuma y’imirwano ikaze.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, biravugwa ko i Kinyumba hari hatuje, kandi hakigenzurwa na Wazalendo.
Ntacyo uruhande rwa AFC/M23 rwavuze kuri iyi mirwano.

