Abajura batatu bo mu karere ka Rubavu bibye inka barayibaga, bafatanwa igihanga cyayo bagiye kucyambutsa muri Congo.

Ntawushiragahinda Kigingi bita ‘Kanyentama’, yafatiwe n’irondo ry’umwuga mu Mudugudu wa Nyamugari; Akagari ka Mahoko; Umurenge wa Kanama mu karere ka Rubavu afite igihanga cy’inka mu ntoki, bagenzi be babiri bari kumwe baracika. Bakaba bendaga kucyamutsa mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Umwe mu bari kuri iri rondo ry’umwuga ryamufashe, yabwiye Imvaho Nshya ko aba uko ari 3 bari bitwaje ibyuma na zimwe mu nyama z’iyi nka, bashaka inzira zo kuzambutsa ngo bazijyane muri RDC.
Ati: “Agifatwa yagiye kutwereka aho we na bagenzi be bayibagiye mu cyayi kiri hafi y’ahitwa mu Kiribata, mu Murenge wa Nyundo; Inyama zimwe barazitwara izindi barazihasiga, uwo ashyikirizwa sitasiyo ya RIB ya Kanama.” Ni inkuru dukesha Umurunga.com
Ladisilas
