Mu rubanza rwarezwemo Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, uruhande ruregera indishyi; Abavoka barashaka miliyari 24 z’amadolari bavuga ko ari ibyangijwe n’inyungu zabyo igihe Kabila yari Perezida wa Congo Kinshasa.
Radio Okapi ivuga ko urubanza rwabaye mu ruhame, abahagarariye Leta mu mategeko basabye ko icyaha cy’Ubugambanyi gishinjwa Kabila gihindukamo Ubutasi, bavuga ko Joseph Kabila ari umunyamahanga ufite inkomoko mu Rwanda akaba yariyitiriye ubwenegihugu bwa Congo.
Bavuga ko Joseph Kabila akwiye kwamburwa ubwenegihugu ngo kuko yahimbye imyirondoroye abifashijwe na Nyakwigendera Ngoy Mukena wabaye Minisitiri w’Ingabo, uyu ngo ni we wamuhaye izina rya Kabange mu gihe mu by’ukuri Joseph Kabila yitwaga Hyppolite Kanambe.
Mu iburanisha ritangira, Ubushinjacyaha bwari bwavuze imyirondoro ya Kabila nk’Umunye_ Congo, akaba umwana wa Nyakwigendera Laurent_ Désiré Kabila na Madamu Sifa, ibyo bikemeza ko ari Umunye_ Congo.
Radio Okapi ivuga ko izo mvugo ebyiri zinyuranye zigize impaka zikomeye ziri mu baburanyi bari muri uru rubanza.
Biteganyijwe ko izo mpaka zikemurwa n’itegeko kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Kanama 2025, nyuma Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rukaza kubifataho icyemezo. Uru rubanza rwa Perezida Joseph Kabila ni rumwe mu zidasanzwe muri politiki ya Congo ndetse rukurikiwe imbere mu gihugu no hanze yacyo kubera umubare munini w’amafaranga abahagariye Leta basaba n’ibirego byo ku rwego rwo hejuru bishinja Kabila kuba umugambanyi.
Perezida Joseph Kabila akurikiranwe atari i Kinshasa, cyakora aherutse kugaragara ari mu mujyi wa Goma n’i Bukavu uduce tugenzurwa n’ihuriro Alliance Fleuve Congo.Leta ya Congo yakunze kuvuga ko Kabila yihishe inyuma ya AFC/M23 nubwo we abihakana.

