Close Menu
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English

Subscribe to Updates

Get the latest creative news from FooBar about art, design and business.

What's Hot

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Abaturage barakangurirwa kwishyura Ubwisungane mu kwivuza nta guseta ibirenge

March 3, 2026

Urubyiruko rurasabwa kwitwararika mu gukoresha imbuga nkoranyambaga

February 20, 2026
Facebook X (Twitter) Instagram
Trending
  • MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we
  • BURERA: Abaturage barakangurirwa kwishyura Ubwisungane mu kwivuza nta guseta ibirenge
  • Urubyiruko rurasabwa kwitwararika mu gukoresha imbuga nkoranyambaga
  • BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba
  • RIB yakajije ubukangurambaga bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu mu turere twegereye imipakaka
  • RULINDO: Umukino wa Rugby ni Umukino w’urukundo – KAGAME Joseph
  • Rulindo: Impanuka y’imodoka yahitanye umugeni wari ugiye gusezerano
  • BURERA: Byari amashiraniro hagati y’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare n’abaregwa mu rukiko rw’ubujurire rwa Gisirikare
Facebook X (Twitter) Instagram
Karibu MediaKaribu Media
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Iyobokamana
    • Ubutabera
    • Ubukungu
    • Amatangazo
    • Amateka
    • Umuco
    • Umutekano
    • Ibiyaga bigari
    • Uncategorized
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
Karibu MediaKaribu Media
Home » MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we
Amakuru

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

SETORA JanvierBy SETORA JanvierMarch 8, 2026Updated:March 9, 2026233 Views
Facebook Twitter WhatsApp Copy Link

Uyu mugabo witwa MANIRAGABA Innocent uzwi ku izina rya Mayira, wayoboraga umudugudu wa Gashangiro; Akagari ka Kabeza mu murenge wa Cyuve ari mu maboko atari aye nyuma yo gufungisha umukozi we witwa Nsabimana amuziza inzoga yamucururizaga zitujuje ubuziranenge zizwi nka “Magwingi.”

Amakuru Karibumedia.rw ikesha abantu bitandukanye, barimo n’abamotari kuko izo nzoga zatwarwaga kuri moto ngo ni uko uyu Nsabimana na Hagumimana Sibo bari abakozi ba Maniragaba Innocent bita ‘Mayira’ noneho nk’uko bigenda no ku bandi benga inzoga zitujuje ubuziranenge zikamenwa na Magwingi ya Maniragaba Innocent bita Mayira yaramenwe ariko abakozi be aribo Nsabimana na Hagumimana Sibo bakaza kuzishyuzwa.

Ubwo Umunyamakuru wa Karibumedia.rw yamenyaga iyi nkuru ku wa gatatu tariki ya 04/03/2026, yanyarukiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kinigi kugira ngo avugane na Nsabimana uhafungiwe ariko birangira atamubonye kubera ko ngo bitemewe kumuvugisha noneho Umunyamakuru yerekeza kwa Nyonga aho bamufatiye, mu mudugudu n’Akagari byavuzwe haruguru kugira ngo amenye uko yafashwe n’uburyo yafashwemo.

Umuhoza Jeanine na Turikumwenimana Paul [Amazina bahawe ku mpamvu z’umutekano wabo bavuze ko Maniragaba Innocent bita Mayira ariwe witwariye Nsabimana mu madoka ye (Ya Mayira) kandi ngo akamutwara bunyamaswa.

Umuhoza Jeanine yagize ati: “Nsabimana na Hagumimana bita Sibo bari hano bifatira agafanta, noneho Mayira yinjirana n’abasore batatu bafata Nsabimana baramuboha (Kumukubita akandoyi) baramuterura bamwinjiza mu modoka ya Mayira barifungirana nawe ajya kuri Vola (Volat) aratwara bamujyana mu Kinigi baramufunga naho Hagumimana Sibo we yahise yirukanka abonye Nsabimana batangiye kumuboha.”

Turikumwenimana Paul we yagize ati: “Twagiye kubona, tubona Mayira yinjiranye n’abasore batatu ako kanya bafata Nsabimana mu mukandara w’ipantalo bamushyira hasi, bamubohera amaboko inyuma noneho baramuterura bamushyira mu modoka ya Mayira bamwicaraho, Mayira nawe ajya mu mudoka aratwara baramujyana. Gusa twaje kumva ko yagiye kumufungira mu Kinigi na n’ubu ngo ubanza akiriyo, naho Hagumimana Sibo we yahise yiruka abonye batangiye kuboha Nsabimana.”

Uyu muturage yakomeje agira ati: “Uyu Mayira twe twarashobewe kuko urugomo akorera abaturage wagira ngo afite Leta ye, nk’ubu yororeye ingurube hejuru y’umugezi wa Rwebeya kandi ntawe umuvugaho. Ibi byose biradutangaza rero, kugera naho afata umuturage bunyamaswa ndetse ku giti cye agahambira agashyira mu modoka akajya kujugunya iyo ashaka”.

Mu gushaka kumenya niba koko Nsabimana afunzwe, Karibumedia.rw yavuganye na nyiri ubwite Maniragaba Innocent Mayira imbonankubone maze yemera ko umwe afunzwe (Nsabimana) ariko undi ngo yaracitse, gusa ngo yahawe ihamagara na RIB ngo azitabe.

Yagize ati: “Nibyo koko Nsabimana afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kinigi kubera namureze kuntwara amafaranga yanjye akajya kuyacuruza mu nyungu ze bwite, aho kugira ngo ancururize ndetse ampe n’inyungu namushakagaho.”

Abajijwe niba hari amasezerano bafitanye agaragaza ko yamuhaye amafaranga, Maniragaba Innocent alias Mayira yarabihakanye, ahubwo asubiza agira ati: “Nta masezerano dufitanye y’amafaranga namuhaye ariko benshi bazi ko yari umukozi wanjye, bityo agomba gufungwa yakumva ashaka kuvamo akagurisha umurima akanyishyura cyangwa akawumpa nkawutunga. Nta kindi.”

Wakwibaza ngo ukuri ni ukuhe?

Karibumedia.rw yavuganye na bamwe mu baturage harimo na Hagumimana Sibo uhigwa bukware maze bose bayigaragariza uko icyo kibazo giteye.

Umwe muri bo yagize ati: “Iyi nzoga yitwa Magwingi bivugwa ko yengwa hifashishijwe amajyani; Isukari; Ikawa na pakimaya noneho uyinyoye ikamuzambaguza ntamenye igihe yamwiciye, cyane ko ngo abayinywa baba bazi ko ari urwagwa rw’ibitoke.”

Mugenzi we yagize ati: “Magwingi ikomeje guteza ibibazo hano kandi aho yengerwa muri uyu mudugudu harazwi ni kwa Mudugudu Mayira, ari nayo mpamvu tubona idacika. Turifuza ko yarwanywa ntikomeze kwica abaturage kuko uwanyoye iyi nzoga y’ahazwi nko ku ‘Akabindi’ imugiraho ingaruka nyinshi zirimo kubyuka ava imyuna, hari n’ababyuka baruka kugeza n’ubwo bajya kwa muganga.”

Hagumimana Sibo ukomeje guhigwa bukware n’uyu Maniragaba Innocent bita ‘Mayira’, avuga ko bazira ko hari inzoga z’uyu mukuru w’umudugudu witwa Maniragaba Mayira zamenewe mu murenge wa Kinigi mu minsi yashize akaba aribyo abaziza abasaba kuzishyura.

Yagize ati: “Ubu nanjye mfite ihamagara ryo kuri RIB nohererejwe, kubera ko uwari Boss wacu Mayira yatureze avuga ko byanga byakunda tugomba kwishyura izo nzoga zitujuje ubuziranenge zamenwe n’inzego z’umutekano n’ubuyobozi. Tukibaza icyo twari gukora kandi zaramenwaga n’inzego zibishinzwe nk’uko byakozwe cyangwa bigenda bikorwa n’ahandi. Turasaba kurenganurwa, tugatandukana nawe.”

 

Kuri ibi binyobwa bitujuje ubuziranenge bikigaragara mu karere ka Musanze, Umuyobozi wako Nsengimana Claudien avuga ko batazihanganira umuntu wese wenga ibinyobwa byica abaturage, noneho bikaba agahoma munwa bikozwe n’umukuru w’umudugudu.

Yagize ati: “Muri iki gihe, ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bibangamiye abaturage koko kandi ni ikibazo natwe twahagurukiye, ubu turimo gushakisha ahantu hose bivugwa ko zengerwa n’iyo rero bise Magwingi ije yiyongera ku zindi twagiye twumva tukazirwanya. Byaba bibabaje umuyobozi w’umudugudu ari mu benga ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, noneho bikitwa n’izina nka Magwingi. Uwo ntabwo twamwihanganira kandi ariwe wakagombye kuba intangarugero mu kubirwanya cyangwa gufatanya n’abandi kubirwanya. Tugiye kubikurikurana bibe amateka kandi n’abaturage bamenye ko ibinyobwa nka biriya byangiza ubuzima bwabo, bityo tukabasaba kujya baduha amakuru y’aho byengerwa kuko nk’iyo Magwingi ntabwo twari tuyizi.”

Mu karere ka Musanze hakunze kuvugwa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge harimo Nzogejo; Kunjakunja; Umumanurajipo; Umurahanyoni; Umupwepuro; Muhenyina; Umuzefaniya n’izindi kandi byose bifite ingaruka ku buzima bw’abaturage, aho bishobora kubabuza kurya; Kurwaragurika, noneho gahunda y’iterambere ryabo ikandindira.

Nk’uko abaturage bakomeje kwijujuta no kwinubira ko Mayira akomeje kubateza no gukwirakwiza umwanda, aho yororeye ingurube hejuru y’umugezi utemba kandi ngo ayo mazi hakaba ubwo bayakoresha mu mirimo imwe n’imwe. Bityo rero, nabyo babona ari urugomo bakorerwa na Mayira akaba n’umukuru w’umudugudu. Ubutaha tuzabategurira inkuru ishingiye ku itegeko rigenga ibidikikije, tumaze kureba no gusesengura iki kibazo.

 

Share. Facebook Twitter WhatsApp Threads
SETORA Janvier

Related Posts

Rulindo: Impanuka y’imodoka yahitanye umugeni wari ugiye gusezerano

February 15, 2026

Samsung 250 ikomeje gahunda yo guha abaturarwanda telefone, bakishura mu byiciro.

February 7, 2026

Kagame yasabye abo bireba gukorana ngo imbuga nkoranyambaga zibe ‘Monetized’

February 6, 2026
Leave A Reply Cancel Reply

Inkuru Wasoma

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 20261,160 Views

BREAKING NEWS: Mukarere ka Burera umwarimu yasanzwe yapfuye birakekwako yiyahuye

September 15, 2025773 Views

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025708 Views

BREAKING NEWS: Burera mu murenge wa Rugarama, inkuba yakubise umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 25 ahita apfa.

September 15, 2025419 Views
Amakuru

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

By SETORA JanvierMarch 8, 20260

Uyu mugabo witwa MANIRAGABA Innocent uzwi ku izina rya Mayira, wayoboraga umudugudu wa Gashangiro; Akagari…

BURERA: Abaturage barakangurirwa kwishyura Ubwisungane mu kwivuza nta guseta ibirenge

March 3, 2026

Urubyiruko rurasabwa kwitwararika mu gukoresha imbuga nkoranyambaga

February 20, 2026

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

Karibu Media Ijwi ry'Abaturage muri Rubanda

Tel:+250-788-354-794
Email:info@karibumedia.com

Facebook X (Twitter) Instagram YouTube
Amakuru Mashya

MUSANZE: MANIRAGABA Innocent uzwi nka MAYIRA ari mu maboko atari aye, nyuma yo gufungisha umukozi we

March 8, 2026

BURERA: Abaturage barakangurirwa kwishyura Ubwisungane mu kwivuza nta guseta ibirenge

March 3, 2026

Urubyiruko rurasabwa kwitwararika mu gukoresha imbuga nkoranyambaga

February 20, 2026
Amakuru Akunzwe

BURERA: Umujura ruharwa akomeje gukingirwa ikibaba

February 20, 2026

BREAKING NEWS: Mukarere ka Burera umwarimu yasanzwe yapfuye birakekwako yiyahuye

September 15, 2025

Burera: Abaturage barinubira serivisi mbi bahabwa, baratabaza ubuyobozi bw’akarere

August 5, 2025
Facebook X (Twitter) Instagram Pinterest
  • Ahabanza
  • Aboturibo
  • Serivisi
  • Privacy Policy
  • Kinyarwanda
  • Français
  • Kiswahili
  • English
© 2026 Karibu Media.Alright reserved

Type above and press Enter to search. Press Esc to cancel.