Umudepite mu Inteko Ishinga Amategeko ya Ukraine, Anna Skorokhod, yavuze ko abasirikare b’iki gihugu bagera ku bihumbi 400 batorotse ndetse benshi muri bo barimo n’abiyemeje kujya ku rugamba ku bushake bavuga ko nta gahunda bafite yo kugaruka kubera kwitabwaho nabi n’ababakuriye.
Uyu mudepite yavuze ko nubwo hari abatorotse bagaruka, abenshi batifuza kugaruka kuko bafatwa nabi kandi baragiye gutanga umusanzu mu kurengera ubusugire bwa Ukraine nk’abakorerabushake.
Ati “Hari benshi batazagaruka na rimwe kuko ntabwo ushobora gufata abantu nk’inyamaswa kandi bariyemeje kujya ku rugamba ku bushake, bakamara imyaka itatu batabonye imiryango yabo.”
Anna Skorokhod yavuze ko abasirikare bafite uburenganzira bwo gusura imiryango yabo abana babo, ndetse n’abagore babo, no gusubira mu buzima busanzwe.
Uyu mudepite yavuze ko ubwo burenganzira butubahirizwa kuko babwirwa ko bazasubira mu miryango yabo igihe Ukraine izaba yatsinze u Burusiya bwayishojeho intambara mu ntangiriro za 2022.
Mu minsi ishize havuzwe amakuru y’uko mu gihembwe cya mbere cya 2025 abasirikare barenga ibihumbi 107 bakurikiranyweho gutoroka.
Kuva mu 2022 imibare igaragaza ko abasirikare barenga 230 bakurikiranyweho kujya mu miryango yabo badasabye uruhushya.
Impamvu ni uko barambiwe, umunaniro kubura ababatera ingabo mu bitugu, kuzirikirwa mu gisirikare no kudahabwa umwanya wo kujya gusura ababo.
Mu kwezi gushize, Anna Skorokhod yatangaje ko imbogamizi ikomeye ari ruswa abayobozi basaba ku ngufu amafaranga agenewe abarikare bari ku rugamba.
Intambara y’u Burusiya na Ukraine igitangira, abagabo bo muri iki gihugu gihanganye n’ab’i Moscow bari hagati y’imyaka 18 na 60 y’amavuko babuzwaga guhunga igihugu.
Umwaka ushize Ukraine yagabanyije imyaka yo kujya mu gisirikare iva kuri 27 ijya kuri 25 ndetse ikaza amategeko agenga kwinjizwa mu gisirikare.

