Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) isuzuma ibyo abantu bakoresheje mu ngendo bakoreye mu Rwanda [Travel Expenditure Survey:TES] yagaragaje ko mu 2024, abanyamahanga basura u Rwanda bakoresheje arenga miliyoni 579,5$, ni ukuvuga arenga miliyari 839,9 Frw Frw mu bintu bitandukanye bahashye byabafashije kubaho bari mu gihugu.
Iyi raporo igendera ku byo umuntu yaguze mu gihugu kuva yinjiye yaba yanyuze ku mupaka wo ku butaka cyangwa yinjiriye ku kibuga cy’indege kugeza igihe ahaviriye.
Abayikora basaba inyemezabuguzi abo batoranyije igihe bagiye kuva mu gihugu hakarebwa ingano y’amafaranga bakoresheje ku icumbi, amafunguro, kwishimisha, no kugura inzibutso batahana.
Imibare igaragaza ko abinjira mu gihugu bakoresheje inzira y’amaguru ari bo benshi ariko abakoresha indege bakagira uruhare runini cyane mu mafaranga yinjira binyuze mu byo baguze.
Nk’urugero abinjiye mu gihugu bakoresheje inzira y’indege bakoresheje miliyoni 445 $ n’imisago mu 2024, abinjiye n’amaguru bakoresha arenga miliyoni 130 $.
Mu gihembwe cya mbere cya 2024, abanyamahanga basura u Rwanda bakoresheje miliyoni 106,1$ mu byo baguze byose imbere mu gihugu kugeza batashye, hatabariwemo tike y’indege. Mu gihembwe cya kabiri yariyongereye agera kuri miliyoni 112,6 $ na ho mu gihembwe cya gatatu aba miliyoni 161,3 $ mu gihe mu gihembwe cya kane yageze kuri miliyoni 102,2 $.
Abakoresha amafaranga menshi mu basura u Rwanda harimo abahageze nk’ahantu ho kuruhukira n’abasuye inshuti n’imiryango.
Ku rundi ruhande Abanyarwanda bajya mu mahanga, harebwe ku nyemezabuguzi binjiranye ku mupaka cyangwa ku kibuga cy’indege ubwo bari batashye, bigaragara ko bakoresheje miliyoni 363,8 $ mu 2024.
2025 yatangiye neza…
Raporo yashyizwe hanze ku wa 15 Ukwakira ikubiyemo imibare y’ibihembwe bibiri bya 2025 igaragaza ko abanyamahanga bageze mu Rwanda hagati y’Ugushyingo 2024 na Mutarama 2025 bakoresheje miliyoni 130,7 $ na ho mu gihembwe cya kabiri aba miliyoni 121,7 $.
Ugereranyije iyi mibare n’iy’umwaka wa 2024, usanga ibihembwe byombi bya 2025 byarinjirije u Rwanda amafaranga menshi ugereranyije na bibiri bya mbere bya 2024.
Kugeza ubu u Rwanda rwashyize imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo birufasha kuva igicumbi cy’ikoranabuhanga, imikino, ubwikorezi bwo mu kirere n’ubukerarugendo.
Kugeza ubu Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rwego rw’Abikorera mu Rwanda ribarizwamo ibigo 1,360 n’amahuriro arindwi y’ubukerarugendo butandukanye.
Ibyumba by’amahoteli mu 2024 byari ibihumbi 25, ndetse bigenda byiyongera kuko hari nyinshi zafunguye imiryango mu 2025.


