
Ku wa mbere, tariki ya 05/10/2026 wari umunsi mpuzamahanga wa mwarimu. Hirya no hino abarimu bagize ibirori, barasabana kandi barinegura.
Muri Karibumedia.rw twarabikurikiranye ariko ntitwabasha gukora inkuru kuko ibi ntibyaduhaga ishusho nyayo y’ibigiye guhinduka ku bijyanye n’inkuru twari tumaze igihe dukora, aho twanengaga imyitwarire ya bamwe mu bayobozi b’ibigo ndetse n’umusaruro utari mwiza wagaragaye mu bigo bimwe by’amashuri.
Mu cyumweru cya mbere, itangira ry’igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri 2026_ 2027. Muri Karibumedia.rw insanganyamatsiko yacu mu burezi, yagiraga iti: “REKA GUHUNGABANYA UMWANA!“
Ku bufatanye n’ababyeyi; Abarimu; Abayobozi b’ibigo ndetse n’Inzego z’Ibanze mu guhanahana amakuru ku mbogamizi zifatiye ku mikoro y’ababyeyi no ku myiteguro y’ibigo by’amashuri, twibanze ku kureba ko nta mwana wavutswa uburenganzira bwo gutangira ishuri bivuye ku mpamvu izarizo zose nk’uko byari byatangajwe na Minisiteri y’Uburezi ko abana bose bagomba kwitabira kuba bari ku ishuri mu rwego rwo kubahiriza ingengabihe y’amasomo.
Bamwe mu babyeyi bavugaga ko bafite amikoro make, bashingiye ko: Babuze isoko ry’amatungo, cyane mu ntara y’Amajyaruguru; 2. Bafatiye ku inota ryo hejuru, batungurwa no gutwara abana mu bigo byigenga kandi bibahenze(!?); 3. Izuba ryaravuye(?); 4. Babuze isoko ry’amasaka n’ibitoki, ibi ni ibibazo byavugwaga n’ababyeyi. Bityo rero, ngo minerval n’ibindi bizaba ikibazo.
Leta yasabye ababyeyi gutanga umusanzu wunganira ifunguro umwana afatira ku ishuri; Kubashakira ibikoresho bikenewe no gukomeza gukurikirana uburere bw’abana k’ubufatanye n’ibigo bigaho. Ku bufatanye n’ibindi binyamakuru, Karibumedia.rw twakurikiranye ko byose byateguwe neza kandi ko ku bigo batabaza amafaranga y’umurengera.
Ahari umwotsi, haba hari n’umuriro!
Ibigo bimwe ubigeramo ntacyo ubajije, ugahita ubibonamo Isuku nke “umwanda”; Abana bajagaraye n’ibindi… Bene ibi bigo haba hari n’andi makuru abivugwaho nko kugira umusaruro muke mu bizamini bya Leta; Ubujura; Ubusinzi; Amakimbirane y’abarimu ndetse n’abana n’indi myitwarire igayitse, hari n’abavugwaho ingengabitekerezo y’urwango n’ivangura rishingiye ku moko.
Karibumedia.rw turashima imikorere n’imikoranire y’ibanyamakuru bikorera mu Ntara y’Amajyaruguru mu gukongeza amatoroshi yacu, hari aho twasangaga bitameze neza tugatungira agatoki inzego kugira ngo dukomeze dusigasire icyatuma Uburezi bugira isura nziza kurushaho tutibagiwe na Gahunda ya Sober generation.

Mu cyumweru turangije, icyumweru cyabayemo umunsi mpuzamahanga wa mwarimu. Muri Karibumedia. rw insanganyamatsiko yacu mu burezi, yagiraga iti: “REKA GUHUNGABANYA MWARIMU!“
Umunsi mpuzamahanga wa mwarimu, wadusigiye icyizere ko mwarimu agiye kwitabwaho nawe akita ku kunoza umurimo no kwitwararika mu nshingano. Gusa rero, hari aho twasanze mwarimu atotezwa n’abayobozi be ndetse nabo mu nzego z’Ibanze. Byaragaragaye, mu karere ka Gakenke mwarimu yimwe uburenganzira bwe kandi yagizee umwere n’Urukiko. Hari n’utundi turere, aho bafatanya_ bikorwa bagiye bahezwa mu birori by’umunsi mpuzamahanga wa mwarimu.
Muri urwo rwego, Karibumedia.rw twihaye inshingano yo kumanuka tukareba niba abafatanya_ bikorwa mu burezi barangwa n’ubwuzuzanye; Urukundo no gukunda umurimo, byose bigamije kuzamura ireme ry’uburezi nk’uko twagiye tubibona mu magambo meza bandika ku nkuta z’amashuri, avuga ku Indangagaciro nziza na Kirazira.
Aha mwarimu umwe yagize ati: “Kenshi hari ubwo usanga umuyobozi w’ikigo yarikomye mwarimu, avuga ko ariwe utanga amakuru mu nzego no mu binyamakuru: ‘Ko ikigo gicunzwe nabi.’ Gusa nabyo biratubabaza kubona intebe isaza ntisanwe; Umureko ukava ku ishuri ntusubizweho n’ibindi kandi twaramenye ko hari amafaranga yagenewe ikigo ‘Capitation’, ngo cyite kuri ibyo byose n’ubwo kuboneka n’imikoresherezwe bigirwa ubwiru.”
Uyu mwarimu yakomeje agira ati: “Nta banga ririmo, hari abayobozi b’ibigo basigaye biba ibiryo by’abana n’amavuta kandi babisangira n’ushinzwe uburezi ku murenge. Nk’abarimu biratubabaza kwigisha umwana utahaze cyangwa wagaburiwe nabi, nibwo usanga havutse ikibazo cyangwa amakimbirane mwarimu waketswe akabigwamo. Ntagire aho avugira ndetse bikaba byamuviramo no kwirukanwa.”
Karibumedia.rw ntituzihanganira abo bayobozi na bamwe bo muri izo nzego z’Ibanze, bafite imikorere ishingiye ku busambo n’ubujura; Itonesha na Munyangire; Urwango; Akarengane na Ruswa, tuzakurikirana ikintu cyose cyatuma hatabaho ubufatanye n’ubwuzuzanye mu burezi. Ibi byose, tuzabikora tubishingiye kuri Politike nziza yashizweho ngo hazamurwe Ireme ry’Uburezi.
Tuburire abo ba rutemayeze b’abayobozi barangwa n’itonesha ndetse n’inzangano, ko mu minsi mike kandi itarambiranye turabashira hanze ku karubanda.


Karibumedia.rw
